Israel irigamba kwica umuyobozi w’ingabo zo mu mazi za Iran

Kuri uyu wa Kane, Israel yavuze ko yishe Commodore Alireza Tangsiri, umuyobozi w’ingabo zirwanira mu mazi za Iran, Islamic Revolutionary Guard Corps Navy (IRGCN). Minisitiri w’Ingabo muri Israel, Israel Katz, yatangaje ko Tangsiri yiciwe mu “gikorwa cyabaye ijoro ryakeye cyanahitanye n’abandi bayobozi bakuru mu gisirikare cyo mu mazi nk’uko tubikesha Euronews. Katz yagize ati: “Uyu […]

Impamvu indwara z’umutima, Diyabete na Kanseri zikomeje kwiyongera mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yagaragaje ko u Rwanda rwugarijwe n’ikibazo cy’indwara zitandura ziri kugenda zisimbura izandura, ndetse mu myaka mike ishize zikaba zaragiye ziyongera. Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Werurwe, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abagize imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko. Ni ikiganiro cyibanze ku bikorwa bya Guverinoma birebana n’umuturage ku isonga, by’umwihariko […]

Kalagwe: RDF na TPDF byumvikanye ku ngamba zigamije kongera ubufatanye

Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Tanzania (TPDF) kuri uyu munsi basoje inama ya 15 y’abayobozi b’ ingabo bakorera ku mipaka ihuza ibihugu byombi Tanzania n’ u Rwanda. Ni inama yamaze iminsi itatu y’ibiganiro byabereye mu Karere ka Karagwe, bigamije gukomeza umutekano ku mipaka no guteza imbere ubufatanye bwa gisirikare hagati y’ibihugu byombi. Iyi nama yahuje […]

Uganda yiteguye kwinjira mu ntambara ya Iran mu gihe Israel yabisaba

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igihugu cye kizafasha Israel niramuka yugarijwe n’irimbuka, mu gihe intambara na Iran ikomeje mu Burasirazuba bwo Hagati. “Turashaka ko intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati irangira nonaha. Isi irarambiwe. Ariko ibiganiro byose byo gusenya cyangwa gutsinda Israel bizatuzana mu ntambara. Ku ruhande rwa Israel!”, ibi […]

Umuraperi Desiigner yatawe muri yombi

Umuraperi w’Umunyamerika Desiigner, uzwi cyane mu ndirimbo Panda, yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cy’ihohotera ryo mu rugo ku rwego rwa gatatu, nyuma y’ikibazo cyabaye hagati ye n’umugore babyaranye. Nk’uko amakuru atangazwa n’inzego z’umutekano muri Leta ya South Carolina abivuga, Sidney Royel Selby III wamenyekanye nka Desiigner yatawe muri yombi ku wa 23 Werurwe 2026, nyuma […]

Ukuntu CAF yivanze mu byemezo by’ubujurire bikarangira ihaye Morocco Afcon2025

Iperereza ryakozwe n’umunyamakuru Romain Molina ku bufatanye na Sport News Africa ryashyize ku karubanda amakuru akomeye ashinja Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, Confederation of African Football (CAF) kuba yaragize uruhare mu guhindura imyanzuro y’urwego rw’ubujurire, bikaba byarafashije gutuma Maroc ihabwa igikombe cya CAN 2025 mu buryo butavugwaho rumwe. Dore ibibazo bikomeye byagaragaye mu iperereza Gusezera […]

MINIJUST yasabye abahesha b’inkiko kurangwa n’ubunyamwuga

Minisiteri y’Ubutabera (Minijust) kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe, yasabye abahesha b’inkiko b’umwuga kujya barangwa n’ubunyamwuga mu kazi bakora. Yabibasabye mu nteko rusange yabo yabereye mu mujyi wa Kigali. Mu biganiro byahuje impande zombi ndetse n’Urwego rw’Umuvunyi, abahesha b’inkiko basabwe kunoza imikorere bakubaka ubunyamwuga. Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Mbonera ThĂ©ophile, yagaragaje ko […]

Juba: Brig. Gen. Shishir Bharadwaj yasuye Ingabo za RDF

Kuri uyu wa Gatatu ushize, Umugaba w’’ Ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’ amahoro muri Sudani y’ Epfo, ushinzwe igice cy’ amajyepfo, Brigadier General Shishir Bharadwaj, yasuye abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro (RWANBATT-3) muri icyo gihugu. Uruzinduko rwabereye mu Kigo cya Durupi giherereye i Juba.   Brigadier General Bharadwaj yakiriwe […]

Maurtius: Minisitiri Nkulikiyinka akomeje ingendo zigamije gushakira amajwi Mushikiwabo

Mu ruzinduko rwe mu Birwa bya Maurice (Maurtius), Minisitiri w’Abakozi n’Umurimo, Christine Nkulikiyinka, yakiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Navinchandra Ramgoolam. Ibiganiro hagati yabo byibanze kuri kandidatire y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, ushaka manda nshya mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka. Haganiriwe kandi ku bushake busangiwe bwo gukurikirana no kwagura imishinga y’inyungu rusange mu […]

MINUSCA irahakana amakuru avuga ko yenda kuva muri Centrafrica

Ese MINUSCA irimo gupakira imizigo yayo muri Repubulika ya Centrafrica, cyangwa ni gahunda yo kongera gushyira ku murongo ibikorwa byayo mu gihugu? Iki kibazo kimaze ibyumweru giteza impaka n’impungenge mu baturage bo muri Centrafrica. Inkuru dukesha RFI ivuga ko hirya no hino mu gihugu, ibirindiro byinshi by’Ubutumwa bwa Loni bigenda bifunga imiryango buhoro buhoro, rimwe […]

Umujyi wa Kigali wisobanuye ku bishyimbo byaranduwe

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasobanuye ko ibishyimbo abaturage bari barahinze byaranduwe, kubera ko ba nyirabyo bari barabihinze ku nkengero z’umuhanda wa kaburimbo. Byari nyuma y’impuruza yatanzwe n’uwitwa Bagiruwubusa Eric wifashishije urubuga rwa X mu kubaza ubuyobozi bwa Kigali impamvu bwafashe icyemezo cyo kurandura ibishyimbo byari hafi kwera, nyamara hari abaturage bashonje. Ati: “Ibi birasa n’ibyo […]

Nyuma ya AFC/M23, UPDF na yo yaba igiye kuvana ingabo zayo muri Lubero 

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye kuvana ingabo zacyo muri Teritwari ya Lubero mu burasirazuba bwa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’igihe kirekire zaroherejweyo. Gen. Muhoozi yemeje ayo makuru biciye mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X. Yagize ati: “Dutangaje ko twiteguye kuva mu birindiro byacu […]

U Rwanda mu bihugu byatoye ko ubucakara ari ‘icyaha ndengakamere kiruta ibindi’ cyibasiye inyoko muntu

Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, ku wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe yatoye umwanzuro wemeza ko ubucakara bwakorewe Abanyafurika mu bucuruzi bw’abacakara bwambukaga inyanja ya Atlantique ari “icyaha gikomeye kurusha ibindi byibasiye inyokomuntu”. Ni nyuma y’icyifuzo cyari cyatanzwe na Ghana isaba ko ririya zina rihabwa ubucakara, ikindi ibihugu bigize Loni bigatekereza gusaba imbabazi ku byabaye no […]

Shingiro wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi yahawe inshingano nshya

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, wahaye Amb. Albert Shingiro wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi inshingano zo kuba intumwa yawo idasanzwe izafasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’icyemezo cyafashwe n’Urukiko Mpuzamahanga ku bijyanye n’amakimbirane ari hagati ya Gabon na GuinĂ©e-Equatoriale. AU mu itangazo yasohoye ku wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe, yavuze ko Shingiro azafasha […]

Biruta yashyikirije Perezida Saasou Nguesso ubutumwa bwa Perezida Kagame 

Perezida Denis Sassou N’Guesso wa Congo-Brazzaville, ku wa Gatatu yakiriye Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta wamushyiriye ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame. Ni ubutumwa bwifuriza Perezida wa Congo ishya n’ihirwe, nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora igihugu cye muri manda ya gatanu. Muri ubu butumwa kandi Perezida Kagame yasabye Sassou Nguesso kuzashyigikira  […]