FPR-Inkotanyi yanenze Umujyi wa Kigali waranduye ibishyimbo by’umuturage

Komiseri mu Muryango FPR-Inkotanyi, Habonimana Charles, yanenze ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buheruka kurandura ibishyimbo by’umuturage byari byatangiye kuyanga, mbere y’uko aho byari bihinze hakorwa ubusitani. Mu Cyumweru gishize ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amafoto agaragaza ibyo bishyimbo byari bihinze mu murenge wa Nyamirambo w’akarere ka Nyarugenge birandurwa. Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, […]

Kuva kwa AFC/M23 mu bice igenzura bivuze iki?

Inyuma y’ibikorwa bivugwa byo kuva mu bice igenzura, M23 ishobora kuba iri kongera imbaraga, ishyira abasirikare mu myanya yabo ndetse ikanongera ingufu mu rwego rwa politiki. Mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuva kwa M23 mu duce tumwe na tumwe yari yarigaruriye akenshi bifatwa na benshi nk’ibimenyetso byo gutsindwa. Icyakora, ibi bishobora kuba […]

U Rwanda rwakiriye Inama ya 4 ya EAC yiga kuri Siyansi n’Ikoranabuhanga

Kuva kuri uyu wa Mbere, itariki 30 Werurwe 2026, u Rwanda rwakiriye Inama ya 4 y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yiga kuri Siyansi n’Ikoranabuhanga. Iyi nama yitabiriwe n’Abaminisitiri baturutse mu bihugu bigize Umuryango wa EAC, hamwe n’abashyiraho politiki, abashakashatsi n’abafite imishinga y’ibishya bahanze, hagamijwe gukomeza ubufatanye mu Karere. Mu gihe cy’iminsi itatu iyi nama izamara, […]

Kalehe: Ingabo za Congo zishe zinakomeretsa abaturage benshi

Abantu barindwi bo mu gace ka Shanji muri Teritwari ya Kalehe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, biciwe mu gitero bagabweho n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Umutwe wa AFC/M23 biciye mu muvugizi wawo, Lawrence Kanyuka, watangaje ko igitero cyiciwemo bariya bantu cyabaye ku Cyumweru tariki ya 29 Werurwe […]

FARDC yakomeje kurasa mu bice bituwe cyane i Minembwe

Kuri iki Cyumweru, iitariki 29 Werurwe 2026 hagati ya saa 20h45 na 7h00 za mugitondo kuri uyu wa Mbere, itariki ya 30 Werurwe 2026, ihuriro rya Kinshasa ryateye ibisasu bitarobanura hakoreshejwe drone z’ubwiyahuzi, byibasira nkana uduce dutuwe cyane twa Mikenke na Gakenke mu misozi ya Minembwe. Itangazo rya AFC/M23 rivuga ko “ibi bitero ni ukurenga […]

Tshisekedi yijeje abanye-Congo ko Amerika igiye kumwubakira ‘igisirikare karahabutaka’

Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yijeje abaturage b’igihugu cye ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye kubaha ubufasha burimo kububakira igisirikare gikomeye. Yabivuze mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo yahuriraga mu mujyi wa Bandundu n’abatware gakondo bo mu ntara ya Kwilu. Akomoza ku masezerano igihugu cye giheruka gusinyana na Leta Zunze […]

Bad Rama yasohowe nk’igisambo mu gitaramo cy’umunyarwanda muri Amerika

Bad Rama, uherutse kugarukwaho cyane nyuma yo kunenga u Rwanda, ntiyemerewe kwinjira mu gitaramo cya Ruti Joel cyabereye muri Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’Abanyarwanda benshi batuye muri iyo leta no mu nkengero zayo. Cyari kigamije gususurutsa abakunzi b’umuziki wa Ruti Joel, ariko Bad Rama ntiyigeze abasha […]

Umunsi Habyarimana yakira Rayon Sports agaca amarenga y’umugambi wa Jenoside yagombaga gukorerwaAbatutsi 

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko muri Werurwe 1994 ubwo Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda yakiraga ikipe ya Rayon Sports, yaciye amarenga y’umugambi wa Jenoside leta ye yarimo yitegura gukorera Abatutsi. Habyarimana icyo gihe yakiriye abakinnyi n’abatoza ba Rayon Sports muri hoteli Horizon ku Rebero, nyuma yo kwitwara neza mu […]

Bobi Wine yahishuye ko abashinzwe umtekano bamufashije guhunga

Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Bobi Wine, yahishuye uko yahunze igihugu nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu yo ku itariki ya 15 Mutarama 2026, aho yemereye France 24 mu kiganiro baherutse kugirana, ko yahawe ubufasha n’abashinzwe umutekano mu buyobozi bwa Perezida Yoweri Museveni. Bobi Wine yagize ati: “Nibyo koko, nahunze urugo rwanjye ku itariki ya 16 […]

Umugore yakubise umugabo wanze ko baryamana

Polisi yo muri Mexico yataye muri yombi umugore w’imyaka 25 witwa Sara Michelle, ukekwaho gukubita umugabo bakundanaga witwa MartĂ­n Octavio, nyuma y’amakimbirane yabereye mu rugo. Nk’uko byatangajwe n’inzego z’umutekano, ibi byabaye nyuma y’uko MartĂ­n Octavio atangaje ko adashaka kuryamana n’uwo mugore, ibintu byateje impaka hagati yabo. Bivugwa ko Sara Michelle yafashe umukandara atangira gukubita uwo […]

Afcon izakinwa n’amakipe 28 aho kuba 24

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), Patrice Motsepe, yatangaje ko irushanwa rya Africa Cup of Nations (AFCON) rigiye kongerwa rikava ku makipe 24 rikagera kuri 28 azajya aryitabira. Ibi yabitangaje ku Cyumweru, tariki ya 29 Werurwe 2026, nyuma y’inama y’akanama k’ubuyobozi ka CAF (Executive Committee), aho yavuze ko ari imwe mu ngamba zigamije guteza […]

Aruba yegukanye Igikombe cya FIFA SERIES – Amafoto

Ikipe y’igihugu ya Aruba yanditse amateka yegukana igikombe cya mbere cya FIFA Series 2026 cyabereye i Kigali, nyuma yo gutsinda Liechtenstein ibitego 4-1 mu mukino wa nyuma w’Itsinda B wabereye kuri Kigali PelĂ© Stadium. Uyu mukino wabaye ku Cyumweru, tariki ya 29 Werurwe 2026, usoza irushanwa ryari rimaze iminsi rikinirwa mu Rwanda ku bufatanye n’Ishyirahamwe […]

Uko byagenze ngo Ndayishimiye wari wararahiye ko Bunyoni azarekurwa ari mu mva ave ku izima

Amakuru aturuka mu butegetsi bw’u Burundi aravuga ko Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yemeye kurekura GĂ©nĂ©ral Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa kiriya gihugu, nyuma yo gushyirwaho igitutu na Tanzania ndetse na ba Jenerali bakomeye mu gihugu cye. Muri uku kwezi kwa Werurwe ni bwo Gen. Bunyoni, yafunguwe nyuma y’imyaka itatu yari amaze afunzwe. […]

RDC: ADF iravugwaho gushimuta abantu 300 mu minsi 2

Abasivili barenga 300 bashimuswe n’inyeshyamba z’umutwe wa Allied Democratic Forces (ADF) mu gihe cy’iminsi ibiri gusa muri Teritwari ya Irumu, ku muhanda Mambasa-Komanda mu Ntara ya Ituri, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Nk’uko amakuru aturuka mu nzego z’ibanze n’abaharanira uburenganzira bwa muntu abitangaza, ngo ibi bitero byagabwe hagati yo kuwa Gatandatu no […]

CAR: Perezida Touadera ararahirira manda ya gatatu

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 30 Werurwe 2026, Faustin-Archange TouadĂ©ra aratangira ku mugaragaro manda ye ya gatatu nka Perezida wa Repubulika ya Centrafrica. Ni nyuma y’amezi arenga abiri gusa Inama y’Itegeko Nshinga yemeje intsinzi ye mu matora y’umukuru w’igihugu yo ku wa 26 Ukuboza 2025, yabonyemo amajwi 77.90%. RFI ivuga ko nubwo hatanzwe ibirego […]

FARDC yaba yatangiye guhiga abafatanyabikorwa bayo ba FDLR

Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lt. Gen Jacques Ychaligonza, yatangaje ko yamaze gutangiza ibikorwa byo guhiga abarwanyi b’umitwe wa FDLR bari ku butaka bwa Congo Kinshasa. Ni ibikorwa Ychaligonza avuga ko yatangirije mu mujyi wa Kisangani wo mu ntara ya Tshopo, ku Cyumweru tariki ya 29 Werurwe 2026. Ibitangazamakuru bikorera […]