Bujumbura: Haravugwa urusaku rw’intwaro ziremereye n’izoroheje

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 31 Werurwe 2026, urusaku rwinshi rw’ibiturika n’amasasu rwumvikanye mu murwa mukuru w’ubukungu w’u Burundi, Bujumbura. Impamvu nyazo ntiziramenyekana. Abaturage batangaje ko bumvise ibiturika bikomeye kandi babona umwotsi uzamuka mu mujyi. Amakuru agera kuri SOS Medias Burundi aravuga ko abaturage bamwe batangiye guhunga batinya ko ibintu bishobora gukomera. Ni mu […]
Umugore yasimbutse imodoka ya Polisi yari umujyanye muri kasho

Muri Leta ya Michigan muri Amerika, umugore wari wafashwe na polisi yatorotse mu buryo butangaje, anyuze mu idirishya ry’imodoka ya polisi. Uyu mugore yari yafashwe azira kurenga ku mategeko y’ifungurwa ry’agateganyo. Nyuma yo kumufata, polisi yamushyize mu modoka nyuma yo kumwambika amapingu. Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mugore asohoka mu idirishya ry’igice cyari […]
Trump yitandukanyije n’Ubwongereza

Perezida wa Amerika, Donald Trump, yanenze Ubwongereza nyuma y’uko bwanze gushyigikira igikorwa cya gisirikare cy’Amerika kuri Iran. Trump yabwiye Ubwongereza ko bukwiye gushaka amavuta bwonyine, cyane ko hari ibibazo by’ihagarara ry’icuruzwa ryayo mu nzira ya Hormuz. Ku ruhande rw’Ubwongereza, Minisitiri w’Intebe Keir Starmer yavuze ko igihugu cye kitazishora mu ntambara Amerika yashoze kuri Iran. Ibi […]
Minisitiri Habimana yahaye abasenateri ikiganiro kuri politiki y’igihugu y’umuganda

Kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri Dominique Habimana, yatanze ikiganiro ku ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’igihugu y’umuganda mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe na Sena y’u Rwanda. Minisitiri yasobanuye ko: umuganda ari bumwe mu buryo bwo kwihesha agaciro twahisemo nk’Abanyarwanda mu kwishakamo ibisubizo mu buryo burambye, binyuze mu guhuriza hamwe imbaraga z’abaturage bakikemurira ibibazo bahura na byo, […]
Umukoro wa Guverineri Mugabowagahunde ku bahoze muri FDLR ku Rwanda

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yahaye umukoro abahoze mu mitwe yitwaje intwaro irimo uwa FDLR kunyomoza ibinyoma bivugwa ku Rwanda. Guverineri w’Amajyaruguru yatanze uyu mukoro ku wa Mbere tariki ya 30 Werurwe, mu muhango wo gosoza amahugurwa ku mugaragaro y’abahoze ari abarwanyi ba FDLR n’indi mitwe bifatanyije no kubasubiza mu buzima busanzwe. Ababarirwa muri 214 […]
Sekirite Kabera yabangamiye Kapiteni w’Amavubi

Umwe mu basekirite (Steward) bacungaga umutekano kuri Stade Amahoro ubwo ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yakinaga na Estonie mu mukino wa nyuma w’irushanwa rya FIFA Series, yagaragaye abangamira kapiteni Bizimana Djihad amubuza kwinjira mu kibuga. Byabaye ubwo umukino wari urangiye Amavubi yitegura guhabwa igikombe, ubwo yari amaze gutsinda Estonie ibitego 2-0. Ubwo abakinnyi b’Amavubi biteguraga guhabwa igikombe, […]
Kenya na Mozambique byiyemeje gushimangira ubufatanye mu by’umutekano

Ibihugu bya Kenya na Mozambique byiyemeje gushimangira ubufatanye mu by’umutekano n’iperereza mu kurwanya iterabwoba nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’ubwumvikane hagati y’ibihugu byombi. Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa Kane, itariki ya 26 Werurwe, ahagarikiwe na Perezida William Ruto na mugenzi we wa Mozambique, Daniel Chapo, agamije kandi gushimangira umubano w’ibihugu byombi hagati ya […]
Gen. Muhoozi yafunguye Gen. Namanya anamuhanaguraho ibyaha byose

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yafunguye Brig Gen Johnson Namanya nyuma yo guhura na we akamuhanaguraho ibyaha byose yari akurikiranweho. Umuvugizi w’agateganyo w’Ingabo za Uganda, Col. Chris Magezi, ni we wemeje aya makuru aya makuru mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X. Yagize ati: “Umugaba Mukuru w’Ingabo akanaba umujyanama wa Perezida […]
Abasirikare 715 ba FARDC basoje imyitozo yo kurwanira mu ishyamba bahabwaga n’u Bufaransa

Nyuma y’iminsi 41 y’imyitozo ikarishye, abasirikare 715 ba FARDC basoje imyitozo yo kurwanira mu mashyamba bahabwaga n’Ingabo z’u Bufaransa. Umuhango wo gusoza imyitozo wabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Bahuma kuri uyu wa Mbere ushize. Iyi myitozo yibanze ku kwigisha amayeri yo kurwanira mu ishyamba rwagati, ngo ni intambwe nshya mu bufatanye bwa gisirikare hagati […]
Abasirikare bane ba Israel biciwe muri Liban

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko abasirikare bane baguye mu mirwano mu majyepfo ya Liban aho ingabo zayo zihanganye na Hezbollah ishyigikiwe na Iran. Itangazo rya gisirikare ryavuze amazina y’abasirikare batatu bo muri bataillon imwe “baguye mu ntambara” naho itangazo ritandukanye rivuga undi musirikare utavuzwe amazina ku mugaragaro, wapfiriye muri iyo mirwano. Undi musirikare yarakomeretse bikabije […]
Doha, Genève na Washington: Ni nde uyoboye dosiye ya AFC/M23 ?

Dosiye ya M23 ntiyahinduriwe umujyi, ahubwo yahinduriwe imiterere yayo. Doha ikomeje kuba umuyoboro wa politiki hagati ya Kinshasa na M23. Inzira y’amahoro hagati ya AFC/M23, yagiye ica mu nzira zigoranye za Afurika aho yasangaga hari ibihugu bifitemo inyungu, bityo ibiganiro ntibigere ku ntego. Doha yagaragaye nk’umuyoboro mukuru w’ibiganiro bya politiki hagati ya Kinshasa na AFC/M23, […]
FARDC/M23: Haravugwa imirwano ku mirongo yose y’urugamba

Kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 31 Werurwe 2026, ihuriro ry’ingabo zishyigikira ubutegetsi bwa Kinshasa, zirimo FARDC, FDLR, imitwe yitwara gisirikare ya Wazalendo, abacanshuro, ndetse n’ingabo z’igihugu cy’u Burundi, zagabiye rimwe ibitero ku mirongo yose y’imbere y’urugamba, byibasira nkana uturere dutuwe cyane hakoreshejwe imbunda zirasa mu ntera ndende ndetse n’indege zitagira […]
Nigeria: Abantu 30 bishwe barasiwe mu kabari

Nyuma y’ubwicanyi bwabaye ku Cyumweru, Guverinoma ya Leta ya Plateau yo muri Nigeria rwagati kuwa Mbere, itariki 30 Werurwe yatangaje isaha yo gutahiraho mu gihe cy’iminsi ibiri mu gace ayo makuba yabereyemo. Mu ijoro ryo ku Cyumweru, ahagana mu ma saa mbiri n’igice, nibwo abantu bitwaje imbunda batamenyekanye barashe mu kabari kari mu nkengero za […]
Perezida Touadéra mu irahira rye yahaye icyubahiro RDF

Perezida Faustin-Archange TouadĂ©ra wa Repubulika ya Centrafrique, yashimye umusanzu ingabo z’u Rwanda zimaze igihe zitanga mu kurinda ubusugire bw’igihugu cye. TouadĂ©ra yashimye uyu musanzu ku wa Mbere tariki ya 30 Werurwe, ubwo yari mu muhango wo kurahirira kuyobora igihugu cye muri manda ya gatatu. Ni umuhango wabereye i Bangui, ku ruhande rw’u Rwanda ukaba witabiriwe […]
Abanyeshuri mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare batangiye urugendoshuri rw’iminsi 5 mu gihugu

Abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Musanze, batangiye urugendoshuri rw’iminsi itanu mu gihugu. Uru rugendo rushingiye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Gusesengura uruhare rwa politiki y’u Rwanda ku bidukikije n’imihindagurikire y’ikirere mu kugera ku mutekano n’iterambere birambye.” Urugendo rwatangijwe n’ikiganiro cyo ku rwego rwo hejuru cyatanzwe na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Bernadette Arakwiye, ku cyicaro […]
Israel yemeje gutanga igihano cy’urupfu ku Banyapalestine

Kuri uyu wa Mbere, itariki 30 Werurwe, Inteko Ishinga Amategeko ya Israel, Knesset, yemeje itegeko rishyiraho igihano cyo kwicwa umanitswe ku Banyapalestine bo muri West Bank bazajya bahamwa n’icyaha cyo kwica abaturage ba Israel. Abadepite 62 ku 120 bashyigikiye uyu mushinga, barimo Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu, aho ihuriro rye riri ku butegetsi ryishingikirije ku nkunga […]