DC Clement yatakambye

Umunyamakuru Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement, kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Jabana mu Karere ka Gasabo, yasabye imbabazi abinyujije mu ibaruwa yanditse ku rupapuro n’ikaramu. Muri iyo baruwa, yemeye ko we na bagenzi be bakoze ibinyuranyije n’amategeko, bityo bigatuma inzu bubakaga mu Murenge wa Jabana isenywa n’inzego zibishinzwe. Yagize ati: “Banyarwanda, […]
Imfu n’itabwa muri yombi ry’abasirikare benshi b’u Burundi byakurikiye iturika ryabereye i Bujumbura

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko hari abasirikare babarirwa muri 40 batawe muri yombi, nyuma y’inkongi y’umuriro yaraye yibasiye ububiko bw’intwaro bwo mu kigo cya gisirikare kiri ahitwa ku Musaga mu mujyi wa Bujumbura. Igisirikare cy’u Burundi kivuga ko iriya nkongi yatewe n’umuriro w’amashanyarazi, ariko andi makuru avuga ko yatewe n’igitero cya drone […]
RDC yatanze Umwongereza washinjwaga uruhare mu gushaka guhirika Tshisekedi

Mu ijoro ryo ku itariki ya 19 Gicurasi 2024, itsinda ry’abakomando bipfutse mu maso binjiye mu ngoro y’umukuru w’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bashaka kumuhirika, nyuma yo gutera urugo rwa Perezida w’inteko ishinga amategeko y’icyo gihe, Vital Kamerhe. Ku ikubitiro, abanyamahanga batandatu bari mu bantu bafashwe bashinjwa kugira uruhare muri uwo mugambi wo […]
U Rwanda rwashimiye RDC yabonye itike y’Igikombe cy’IsiÂ

Guverinoma y’u Rwanda yashimiye ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ‘Les LĂ©opards’, nyuma yo kubona itike y’Igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru cya 2026. Iyi kipe yabonye itike yo kuzakina ririya rushanwa rizabera mu bihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique mu mpeshyi y’uyu mwaka, nyuma yo gusezerera Jamaica bari bahuriye mu […]
Masisi: Haramukiye imirwano ikaze hagati ya AFC/M23 na FARDC/Wazalendo

Imirwano ikaze yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, itariki 1 Mata, mu mujyi wa Shoa, uherereye mu Murenge wa Osso Banyungu wo muri Teritwari ya Masisi, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Imirwano yahuje AFC/M23 n’inyeshyamba za Wazalendo. Nk’uko amakuru menshi ava muri ako gace abitangaza, ngo […]
Abadepite bahaye umukoro MININFRA na Minisitiri w’intebe

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, kuri uyu wa Kabiri yahaye umukoro minisiteri y’ibikorwaremezo ndetse na Minisitiri w’Intebe ku bijyanye n’ibungabungwa ry’imihanda y’imigenderano ndetse no gukumira iyangirika ry’ibikorwaremezo. Minisitiri w’ibikorwaremezo yasabwe kugaragaza uburyo bwo kunoza imikorere y’amatsinda y’urubyiruko (emerging contractors) rukora imirimo yo kubungabunga imihanda y’imihahirano hagamijwe gukumira iyangirika ryayo. Bigakorwa mu gihe kitarenze amezi atandatu. Ni nyuma […]
Trump yongeye kwiha ibyumweru byo kurangiza intambara ya Iran

Perezida Donald Trump yavuze ko Amerika izaba yarangizanyije n’intambara yayo muri Iran “mu byumweru bibiri, cyangwa hakarengaho iminsi yo gukora akazi. Ariko turashaka gukuraho ikintu cyose bafite.” N’ubwo yagiye ashyira ku rutonde impamvu enye cyangwa eshanu z’intambara, Trump yavuze ko “afite intego imwe: Nta ntwaro za kirimbuzi bazagira kandi iyo ntego twayigezeho.” Ntiyasobanuye uko yumva […]
Inyuma y’igitero cya Iran ku ndege kabuhariwe AWACS y’Abanyamerika: Haba hari ubufasha bwa Moscou?

Iraswa ry’indege y’ubugenzuzi ya Amerika ku birindiro by’indege bya Prince Sultan muri Arabie Saoudite ni igikorwa gikomeye cya gisirikare gitangaje benshi. Ese Moscou yaba yarafashije Tehran mu ibanga gutera umwe mu mitungo ikomeye cyane mu ntwaro za Amerika? Intambara hagati ya Washington na Tehran ikomeje gufata indi ntera. Ku ya 27 Werurwe, igitero cya Irani […]
Umunyamakuru DC Clement arafunzwe nyuma yo gusenyerwa inzuÂ

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 31 Werurwe 2026, umunyamakuru wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga, Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement, yatawe muri yombi, aho afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Jabana mu Mujyi wa Kigali. Iri fatwa ryakurikiye amakuru yari amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga, aho uyu munyamakuru yari yatangaje ko […]
Nduhungirehe yibukije RDC ko FDLR ikeneye gusenywa n’ibikorwa aho kuba amagambo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yibukije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko mu gusenya umutwe wa FDLR hakenewe ibikorwa bifatika byo ku butaka, aho kuba imvugo zirimo ubusa. Umukuru wa Dipolomasi y’u Rwanda yatangaje ibi nyuma y’uko Kinshasa iheruka gutangaza ko yatangije ibikorwa byo gusenya FDLR, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa […]
RDC igiye kongera gukina Igikombe cy’Isi nyuma y’imyaka irenga 50

Ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Les LĂ©opards, yabonye itike yo kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo gusezerera Reggae Boys ya Jamaica, mu mukino wa kamarampaka wabaye mu ijoro ryacyeye. Ni umukino wabereye i Guadalajara muri Mexique. Igitego rukumbi cyatsinzwe na myugariro Axel Tuanzebe ku munota wa 100, cyari gihagije ngo Ingwe […]
Icyo Ndayishimiye avuga ku bisasu byaturikiye i BujumburaÂ

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yagaragaje ko hari abagize ibyago, nyuma y’inkongi y’umuriro yaraye yibasiye ahabikwaga intwaro mu kigo cya gisirikare giherereye mu mujyi wa Bujumbura. Ndayishimiye abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yagize ati: “Nihanganishije abagize ibyago biturutse ku muriro wadutse mu bubiko bumwe bw’ikigo cya gisirikare kiri muri zone Musaga. Duhumurije Abarundi bose.” […]