Litiro ya Lisansi mu Rwanda yiyongereyeho arenga Frw 300

Urwego Ngenzuramikorere (RURA), kuri uyu wa Gatanu rwashyizeho ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli byasize litiro ya Lisansi yiyongereyeho arenga Frw 300, mu gihe Mazutu yiyongereyeho arenga Frw 200. Itangazo RURA yasohoye biciye muri Rugigana Evariste uyiyobora, ryerekana ko Lisansi yageze kuri Frw 2,303 ivuye kuri Frw 1,989 yariho mu kwezi gushize, mu gihe Mazutu yageze […]
Hari amafaranga agenerwa gahunda zabatishoboye asazira kuri konti zuturere: Transparency International

Umuryango mpuzamahanga uharanira kurwanya ruswa n’akarengane, Transparency International, wagaragaje ko mu isesengura wakoze kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ku mikoreshereze y’ingengo y’imari ya 2023/2024 wasanze hari amafaranga agenerwa gahunda zabatishoboye asazira kuri konti z’uturere . Mu birebwa muri ubu bushakashatsi harimo Public Financial Management (PFM), harebwa amakosa yo mu micungire y’imari ashingiye ku […]
Ibyiza Perezida Kagame abona mu bufatanye bw’u Rwanda na AFC/M23

Perezida Paul Kagame yatangaje ko aho u Rwanda na AFC/M23 bitangiriye kugirana ubufatanye mu by’umutekano, imipaka y’u Rwanda isigaye itekanye. Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana na Jeune Afrique. Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yatangaje ko u Rwanda na AFC/M23 bisigaye bifatanya mu […]
Austria yahaye Amerika gasopo

Igihugu cya Austria cyafashe icyemezo gikomeye cyo kwanga ko indege za gisirikare za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zinyura mu kirere cyacyo zerekeza mu bikorwa bya gisirikare bigamije Iran. Minisiteri y’ingabo ya Austria yemeje ko Amerika itazemererwa gukoresha ikirere cy’icyo gihugu mu bikorwa bifitanye isano n’iyi ntambara iri gukaza umurego mu Burasirazuba bwo Hagati. Iki […]
Iran iri guhiga hasi hejuru abasirikare ba Amerika yarasiye mu ndege ntibapfa

Iran yatangaje ko yashyizeho igihembo ku basirikare b’Abanyamerika batwara indege, nyuma yo kuvuga ko yarashe indege ya gisirikare yo mu bwoko bwa F-35 Lightning II. Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru bifitanye isano na Leta ya Iran avuga ko iyi ndege yarashwe ikagwa ku butaka bw’icyo gihugu. Banagaragaje amafoto bavuga ko ari ibisigazwa by’iyo ndege, ndetse bavuga ko […]
Perezida Kagame yahishuye ko Joseph Kabila akorana na AFC/M23

Perezida Paul Kagame yahishuye ko Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo asigaye akorana n’umutwe wa AFC/M23. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana n’ikinyamakuru Jeune Afrique. Ubwo yabazwaga ku bihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziheruka gufatira ingabo z’u Rwanda nyuma yo kuzishinja gukorana na AFC/M23, Perezida Kagame yavuze […]
UPDF na SNA byafashe umwe mu bayobozi ba Al Shabab

Ingabo z’igihugu cya Uganda (UPDF), zikorera mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Somalia (AUSSOM), hamwe n’Ingabo z’igihugu cya Somalia (SNA), zafashe umwe muri ba komanda mukuru wa Al-Shabaab ari muzima mu gikorwa gihuriweho cyabereye Mubaraka. Uyu wafashwe ni Salaad Cusmaan Macalin, uzwi ku izina rya “Sahm,” akaba yaratawe muri yombi ku wa Gatatu […]
Uganda yakiriye abimukira ba mbere birukanwe muri Amerika

Itsinda ry’abantu 12 birukanwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryageze muri Uganda kuri uyu wa Kane ushize, nk’uko byatangajwe n’Umuryango w’Abanyamategeko muri Uganda, rikaba ari itsinda rya mbere ryoherejwe hashingiwe ku masezerano yabaye hagati ya Uganda na Amerika yo kwakira abimukira badashobora gusubira mu bihugu byabo. Kwirukanwa byerekana kwaguka kwa politiki ya Perezida Donald […]
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Amerika yirukanwe

General Randy George wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yirukanwe kuri uwo mwanya nyuma yo gusabwa kwegura ku mirimo ye na Minisitiri w’Ingabo, Pete Hegseth. Amakuru atangwa n’inzego za Leta ya Amerika avuga ko Gen. George yasabwe guhita asezera ku mirimo ye ako kanya, nubwo yari agifite igihe kigera muri 2027 […]
Guverinoma yavuze ku biciro birimo ibya gaz byatumbagiye

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kane tariki ya 2 Mata 2026, yakomoje ku biciro birimo iby’ingufu n’iby’ibicuruzwa by’ibanze byatumbagiye kubera intambara ikomeje kubera mu burasirazuba bwo hagati. Guverinoma yakomeje kuri iki kibazo nyuma y’uko kuva mu mpera z’icyumweru gishize igiciro ku bicuruzwa bitandukanye cyazamutse mu buryo bukomeye, ku buryo hari n’aho cyazamutseho hafi 50%. Urugero […]
Haiti: Ingabo za Tchad zatangiye gusimbura abapolisi ba Kenya

Nyuma yo kunanirwa kw’ubutumwa mpuzamahanga bwo gushyigikira umutekano, ingabo nshya zirimo kwitegura gukorera mu ngata abapolisi ba Kenya bari baroherejwe muri Haiti. Kuhagera kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki ya 1 Mata, kw’itsinda rya mbere ry’abasirikare ba Tchad bagera kuri 50 birerekana ko ibikorwa bishya byo kugarura umutekano byatangiye nk’uko bitangazwa na RFI. Intego z’izo […]
RDC: Inyeshyamba za ADF zishe abasaga 40 mbere yo gutwika inzu 44

Teritwari ya Mambasa mu Ntara ya Ituri ikomeje kumenekamo amaraso no kwangirika kw’imitungo myinshi kubera ibitero bya hato na hato by’intagondwa ziyitirira idini ya Islam zo mu mutwe wa ADF. Kuri uyu wa Kane, itariki ya 2 Mata 2026, ADF yagabye ikindi gitero ihitana abantu mirongo kandi yangiza ibintu byinshi muri kariya gace k’igihugu, kayobowe […]
Perezida Trump yirukanye Pam Bondi wari umushinjacyaha mukuru

Kuri uyu wa Kane, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko Umushinjacyaha Mukuru, Pam Bondi, yavanwe ku mirimo ye. Abinyujije ku rubuga rwe nkoranyambaga, Truth Social, Trump yagize ati: “Pam Bondi ni Umunyamerika ukomeye ukunda igihugu kandi akaba inshuti y’indahemuka, wabaye umushinjacyaha mukuru wanjye mu mwaka ushize.” Yongeyeho ati: “Pam yakoze […]