Clapton Kibonge yasezeranye n’umugore we bamaranye imyaka umunani

Kuri uyu wa 4 Mata 2026, umukinnyi wa filime uzwi cyane, Clapton Kibonge, yakoze ubukwe n’umugore we Ntambara Mutoni Jacky, bari bamaze imyaka umunani babana ndetse bafite abana batatu. Iyi mihango yatangiriye mu gusaba no gukwa byabereye i Rwempasha mu Karere ka Nyagatare, mbere y’uko bakomereza mu gusezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa Gasinga Miracle […]

Impamvu Green Party ikomeje kwinjiza Ingengabitekerezo yayo mu barwanashyaka

Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, bwasobanuye ko bukomeje gutyaza abarwanashyaka bahagarariye abandi ku rwego rw’uturere ngo bamenye amahame n’ingengabitekerezo ishyaka rigenderaho, mu rwego rwo kubategura ngo nibajya gushaka abandi barwanashyaka mu mirenge bazabe bavuga ibyo bashikamyeho, bazi kandi basobanukiwe. Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo Green Party yatangiye guhugura abarwanashyaka bahagarariye […]

Perezida Kagame yavuze ku kuvana RDF muri Mozambique 

Perezida Paul Kagame yashimangiye ko nihatagira umuntu wishyura ibigenda ku ngabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique, bizarangira ingabo zicyuwe. Ni nyuma y’uko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uheruka gutangaza ko uteganya guhagarika inkunga ya miliyoni 20 z’ama-Euro wageneraga buriya butumwa. Perezida Kagame mu kiganiro […]

Urugendo rwa Kigali-Rusizi rwarenze Frw 11,000

Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ibiciro bishya by’ingendo rusange mu ntara, nyuma y’uko ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bitumbagiye. RURA mu itangazo yasohoye ku wa Gatanu tariki ya 3 Mata 2026, yagennye ko mu rugendo rwo mu ntara umugenzi agomba kujya yishyura Frw 41.58 ku kilometero kimwe. Mu biciro bishya ruriya rwego rwashyizeho, ikiri hejuru ni icy’urugendo […]

Nyarugabo yageneye Ndayishimiye ubutumwa bukomeye nyuma y’iturika ry’i Bujumbura 

Me MoĂŻse Nyarugabo wigeze kuba Minisitiri w’Ubukungu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageneye Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ubutumwa bukomeye bunenga imikorere ye n’uruhare rw’u Burundi mu bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Congo, nyuma y’iturika rikomeye riheruka kubera i Bujumbura. Mu butumwa bwe bwo ku wa 3 Mata 2026, Nyarugabo yabanje kwihanganisha Abarundi bagizweho […]

FERWAFA yateye utwatsi ubusabe bwa Rayon Sports 

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryanze ubusabe bwa Rayon Sports yari yarisabye ko umutoza Haringingo Francis Christian yakwemererwa gutoza umukino iriya kipe ifitanye na Gicumbi FC. FERWAFA mu itangazo yasohoye, yabwiye Rayon Sports ko idashobora kubona ibyangombwa byemerera Haringingo kuyitoza muri aka kanya, kuko hari ikibazo cy’amasezerano agifitanye na Kiyovu Sports yahozemo. Ku wa […]

Arembejwe n’inkoni yakubiswe ubwo yakinaga yigize Yesu

Umusore wiga amategeko mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza ya Kampala International University, witwa Dennis Zziwa, yajyanywe kwa muganga nyuma yo gukomereka ubwo yakinaga yerekana ubuzima bwa Yesu Kristo mu gikorwa cyo kuzirikana inzira y’umusaraba. Ibi byabereye mu rusengero rwa Our Lady of Africa Church ruherereye i Mbuya, mu gihugu cya Uganda, mu gihe abakirisitu […]

Cuba igiye kurekura imfungwa 2,010 kubera igitutu cya Amerika

Guverinoma ya Cuba yatangaje gahunda yo kurekura imfungwa 2,010, mu gikorwa yavuze ko kigamije kugaragaza impuhwe n’ubutabazi, mu gihe igitutu gituruka muri Amerika gikomeje kwiyongera. Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Mata, binyuze kuri Ambasade ya Cuba iri muri Amerika. Abayobozi b’iki gihugu bavuze ko iki cyemezo gifitanye isano no kwizihiza […]

Chelsea yahannye Enzo Fernández kubera Real Madrid 

Ikipe ya Chelsea F.C. yafatiye ibihano umukinnyi wayo wo hagati, Enzo Fernández, nyuma y’amagambo aherutse gutangaza agaragaza ko ashobora kwerekeza mu yindi kipe, by’umwihariko Real Madrid. Aya magambo Enzo yayavuze mu gihe cy’ikiruhuko mpuzamahanga, aho byagaragaye ko ashobora kuba yifuza kuva muri Chelsea akajya mu ikipe yo muri Espagne. Ibi ntibyishimiwe n’ubuyobozi bw’ikipe, buhita bumufatira […]

Iran yishe umuhanzi wishoye mu myigaragambyo

Igihugu cya Iran cyishe umusore w’imyaka 18 witwaga Amirhossein Hatami, wari umucuranzi wa gitari. Yishwe azira kuba yaritabiriye imyigaragambyo yabaye muri Mutarama. Uyu musore yafashwe ku itariki ya 8 Mutarama, ashinjwa gutwika inyubako y’itsinda ry’abasirikare rizwi nka Basij mu murwa mukuru Tehran. Nyuma yo gufatwa, yamaze ibyumweru ari wenyine muri gereza. Yanagaragajwe kuri televiziyo y’igihugu […]

Ndayishimiye n’umugore we bahetse umusaraba

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, hamwe n’umugore we Angeline Ndayishimiye, bifatanyije n’Abakristu mu kwizihiza Umunsi w’Ububabare bwa Yezu Kristu, bombi bagaragara bahetse umusaraba ubwo bari mu nzira y’umusaraba. Amafoto yashyizwe ku rubuga rwa X ya Perezidansi y’u Burundi, yerekana Ndayishimiye wari wambaye luturuso zitukura n’umugore we bombi bahetse umusaraba. Ubutumwa bw’iyi Perezidansi buvuga ko “ku […]