Sudani y’Epfo: Perezida Kiir yirukanye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko

Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit unayobora ishyaka riri ku butegetsi rya SPLM, yirukanye Perezida w’inteko Ishinga Amategeko y’inzibacyuho (TNLA), Jemma Nunu Kumba, maze ashyiraho Joseph Ngere Paciko ngo amusimbure. Kumba, umuyoboke mukuru wa SPLM akaba n’umuntu wa hafi wa Perezida Kiir, yabaye perezida w’inteko kuva muri Kanama 2021. Ntabwo yigeze ahabwa inshingano nshya. […]

Turkiya: Abantu batatu biciwe mu gitero kuri Ambasade ya Israel

Ibitanyamakuru byo muri Turkiya biratangaza ngo abantu batatu bapfuye, abapolisi babiri barakomereka mu irasana ryabereye hafi y’inyubako irimo Ambasade ya Israel mu murwa mukuru Istanbul. Ni kuri uyu wa Kabiri ubwo abantu batatu bitwaje intwaro bageragezaga gutera Ambasade ya Israel ariko bicwa n’abapolisi ba Turkiya. Amashusho y’Ibiro Ntaramakuru Reuters yerekanye umupolisi akuramo imbunda kandi yikinga […]

Loni iremeza ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje guhohoterwa muri RDC

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), Ibiro bihuriweho by’Umuryango w’Abibumbye byita ku Burenganzira bwa Muntu (BCNUDH) bivuga ko ikibazo cy’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu no kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bikomeje gufata intera muri iki gihugu. Muri raporo yabyo ya buri kwezi, BCNUDH yabaruye nibura ihonyorwa 439 ry’uburenganzira bwa muntu muri Mutarama 2026. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye […]

Nta bihano cyangwa ibitutsi bishobora gutesha agaciro icyubahiro cy’Ingabo z’u Rwanda: Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko umuco n’imyitwarire myiza biranga Ingabo z’u Rwanda bikomoka ku bihe bikomeye birimo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zahagaritse, ashimangira ko nta bitutsi bibaho cyangwa ibihano bishobora gutesha agaciro icyubahiro zifite. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Mata, mu ijambo ryo gutangiza icyunamo. Yavuze ko nyuma y’uko […]

Perezida Kagame na Madamu we batangije #Kwibuka32

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa Kabiri bunamiye banashyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi. Umukuru w’Igihugu na Madamu we kandi banacanye Urumuri rw’icyizere rushushanya ahazaza h’Abanyarwanda, rugomba kumara iminsi 100 yo Kwibuka rwaka. […]

Turkiya yifatanyije n’Abanyarwanda mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Igihugu cya Turkiya cyifatanyije n’Abanyarwanda n’Isi yose mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 nk’uko cyabitangaje mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yacyo. Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryahawe nimero ya 62 ryo ku itariki 7 Mata 2026, ku byerekeye Kwibuka ku nshuro 32 ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, Turkiya […]

Nta cyihariye nsaba u Rwanda: Umugore wa Perezida Ntaryamira wapfanye na Habyarimana 

Umugore wa Cyprien Ntaryamira wahoze ari Perezida w’u Burundi, yatangaje ko n’ubwo umugabo we yapfiriye mu Rwanda ntacyo arubaza, ko ahubwo Umuryango Mpuzamahanga ari wo ukwiye gukora ibishoboka byose ugtanga umucyo ku rupfu rw’umugabo we. Ntaryamira yapfanye na Habyarimana ku mugoroba wo ku wa 6 Mata 1994, ubwo indege yo mu bwoko bwa Falcon 50 […]

Cameroun yerekanye urutonde rw’abenegihugu 16 bapfiriye mu ntambara yo muri Ukraine

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 6 Mata 2026, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Cameroun yashyize ahagaragara urutonde rw’abenegihugu 16 b’iki gihugu bakoraga mu karere kihariye k’ibikorwa bya gisirikare, ijambo rikoreshwa n’u Burusiya mu gusobanura intambara yo muri Ukraine. Uru rutonde rw “abapfuye” rwatanzwe na Ambasade y’u Burusiya i YaoundĂ©. Guverinoma ya Cameroun yemeje aya makuru, […]

Ibitero bikomeye bya FARDC n’abambari bayo byibasiye abasivili muri Minembwe na Kalehe

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Mata ingabo za Leta ya Kinshasa n’abazifasha ku rugamba bagabye ibitero bikomeye byibasiye abaturage b’abasivili mu bice bitandukanye byo mu Burasirazuba bwa Congo. AFC/M23 mu itangazo yasohoye biciye muri Lawrence Kanyuka uyivugira mu bya politiki, yavuze […]

Guteres yasabye Isi gukura isomo ku makosa yatumye Jenoside yakorewe Abatutsi iba

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, AntĂłnio Guterres, yagaragaje ko Isi ikwiye kwigira ku makosa yabayeho, mu kwirinda ko Jenoside nk’iyakorewe Abatutsi mu 1994 yakongera kubaho. Ni mu butumwa bujyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 32 yanditse ku rubuga rwe rwa X kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Mata hatangiriye icyunamo cy’iminsi 100. […]

Trump yijeje kurimbura Iran nidakora ibyo isabwa

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakangishije Iran kuyirimbura “mu ijoro rimwe” niba itabashije kugera ku masezerano mbere y’igihe ntarengwa yahawe ngo ibe yamaze kongera gufungura umuhora wa Hormuz, inzira y’ingenzi cyane inyuramo ibikomoka kuri peteroli na gaz bikoreshwa hirya no hino ku Isi. Igihe ntarengwa Trump yatanze cyo kuba hagezwe ku […]

Tariki 7 Mata 1994: Umunsi Jenoside yakorewe Abatutsi itangira mu gihugu hose

Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe, bikaba bigaragarira mu bikorwa by’ubwicanyi,amagambo y’urwango byayibanjirije, ariko by’umwihariko umugambi wa Jenoside ugaragarira mu buryo ubwicanyi bwatangiriye rimwe mu turere tunyuranye tw’u Rwanda, ubwicanyi busa, bwibasira abatutsi, abana, abakuze, abagore, abarwayi mu bitaro, mu nsengero na za Kiliziya, n’ahandi. Abateguye Jenoside bamaze guhanura indege ya Habyarimana, Colonel Theoneste Bagosora n’abandi bahezanguni […]