Umunyamakuru Michombero yise Yampano umuyobozi wa AFC/M23

Umunyamakuru Daniel Michombero yongeye kuvugwaho cyane nyuma yo gutangaza amakuru atari yo, aho yise umuhanzi Uworizagwira Florien (Yampano) umuyobozi ukomeye mu mutwe wa AFC/M23. Uyu munyamakuru ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, by’umwihariko mu mujyi wa Goma, amaze iminsi ashinja bamwe mu bayobozi ba AFC/M23 ibikorwa by’urukozasoni, avuga ko yababonye mu mashusho […]
Ngororero: Minisitiri w’Intebe yifatanyije n’abaturage mu kwibuka ku nshuro ya 32

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 10 Mata 2026, Minisitiri w’Intebe, Justin Nsengiyumva, yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Ngororero mu kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe yibukije ko “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no kwigira ku mateka mabi u Rwanda rwahuye nayo, biturutse ku bukoloni n’ubutegetsi bubi bwa Repubulika […]
RDC: Sukhoi ya FARDC yagabye ibitero i Minembwe no mu nkengero zaho

Ihuriro AFC / M23 riravuga ko mu gihe intumwa zaryo zitabiriye ibiganiro bitegerejwe mu Busuwisi, ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje guhonyora nkana kandi kenshi inzira z’amahoro. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na AFC/M23 rivuga ko “Kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 10 Mata 2026, saa munani n’igice z’umugoroba, indege y’intambara ya Sukhoi Su-25 y’ubutegetsi bwa Kinshasa yateye ibisasu […]
Korea ya Ruguru yagerageje ibisasu bishya bifite ikoranabuhanga rihambaye

Ibiro Ntaramakuru by’igihugu cya Korea, KCNA, biratangaza ko Koreya ya Ruguru yakoze igerageza ry’intwaro zifite ikoranabuhanga ryo mu rwego rwo hejuru mu gihe ishaka kongera intwaro zayo yongeramo intwaro za electromagnatic, ibisasu bya carbon fibers ndetse n’ubwirinzi bushya bw’ibitero byo mu kirere bugendanwa. Igerageza ryakozwe mu minsi itatu. Kim Jong-sik, umujenerali wagenzuye igerageza, yavuze ko […]
Sudani: Igitero cya drone cyahitanye abarenga 40 mu bukwe

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ushize, abantu barenga 40, barimo n’abagize umutwe wa Rapid Support Forces (RSF), biciwe mu gitero cy’indege itagira umupilote mu bukwe bwaberaga i Kutum, mu majyaruguru ya Darfur. Kutum igenzurwa na RSF kuva mu mezi ya mbere y’intambara yatangiye muri Mata 2023. Uyu mujyi wagiye ugabwaho ibitero by’indege zitagira […]
AFC/M23 yerekeje mu biganiro mu Busuwisi nubwo ikomeje kuraswaho

Ihuriro rya AFC / M23 ryamenyesheje umuhuza mu biganiro by’amahoro bya Doha, ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga bose, ko mu gihe intumwa zaryo zerekeje mu Busuwisi kugira ngo zigire uruhare mu biganiro bishya, mu rwego rwo kubahiriza inshingano no kwiyemeza gukemura ibibazo mu mahoro, ubutegetsi bwa Kinshasa, bushyize imbere intambara no kuyikomeza, bwategetse ihuriro ry’ingabo zabwo kugaba […]
U Burusiya na Ukraine byemeranyije agahenge kuri Pasika y’Aba-Orthodox

U Burusiya na Ukraine byumvikanye ku masezerano yo guhagarika imirwano kuri Pasika y’abayoboke b’idini rya Orthodox, aho Vladimir Putin avuga ko yategetse ingabo z’u Burusiya guhagarika imirwano “mu mpande zose” mu mpera z’iki cyumweru. Iri tangazo ryaturutse i Moscou rije nyuma y’uko Volodymyr Zelensky yari amaze gusaba inshuro nyinshi guhagarika imirwano, ariko zose zikirengagizwa n’u […]
Tariki 10 Mata 1994: Iyicwa ry’Abatutsi ryafashe intera hirya no hino mu gihugu

Tariki 10 Mata mu 1994, Guverinoma y’abicanyi yakomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu ari na ko Abafaransa bafasha iyi Guverinoma yayoborwaga na Minisitiri w’Intebe Jean Kambanda. Kuri iyi tariki kuvana abantu mu Rwanda bajyanwa mu Bufaransa byarakomeje hakaba by’umwihariko haratwawe abana 94 bakomokaga mu miryango y’abasirikari b’umunyagitugu Habyarimana JuvĂ©nal […]
Nigeria: Brig. Gen. Braimah yiciwe mu gitero cy’ibyihebe

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, itariki 8 Mata, rishyira ku wa Kane, itariki ya 9 Mata 2026, ibitero byibasiye ibigo bya gisirikare muri Benisheikh, Pulka, na Munguno, mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria, ahabaye indiri y’intagondwa z’abajihadiste kuva mu myaka irenga 17 ishize. Nk’uko amakuru yatangajwe na AFP avuga, mu gitero cyagabwe muri Benisheikh, muri […]