Kumenya ubuziranenge bw’ibinyabiziga birinda impanuka zo mu muhanda

​Ishami rishinzwe gusuzuma imiterere y’ibinyabiziga rirateganya kongera ibikorwa byaryo by’ubukangurambaga no kubahiriza amategeko y’umuhanda muri uyu mwaka hagamijwe gukangurira abatunze ibinyabiziga kumenya imiterere yabyo kugira ngo birinde impanuka z’umuhanda ziterwa n’uko ibyo binyabiziga bitameze neza. Nk’uko bitangazwa na Chief Superintendent of Police (CSP) Emmanuel Kalinda,umuyobozi w’ Ishami rishinzwe gusuzuma imiterere y’ibinyabiziga (MIC),hariho gahunda yo kongera […]

Uganda: Umukecuru w’imyaka 62 y’amavuko yabyaye yari amaze imyaka 8 acuze

Flavia Akankwasa ukomoka muri Uganda muri Kibaale District, kuri uyu wa kabiri mu masaha ya nijoro nibwo yabyaye umwana wujuje ibiro 2,5. Oliva Sabiiti ukora mu bitaro bya Kagadi yatangarije Chimpreports ko Flavia umuturage wa Kayanja yabyaye ubwo yaganaga kwa muganga mu ijoro ryo kuri uyu wa 2 Mutarama 2016. Uwo mubyeyi w’imyaka 62 y’amavuko […]

U Rwanda rwatorewe kuba mu Kanama k’Amahoro n’Umutekano muri AU

Mu nama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bigize umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) bamaze gutorerwa u Rwanda kujya mu kanama k’amahoro n’umutekano k’uyu muryango. Kakazamara kuri uyu mwanya imyaka. Aya matora yabaye mu masaha ya saa sita yo kuri uyu wa kane tariki ya 28 Mutarama 2016 ku cyicaro gikuru cya AU giherereye muri Ethiopia. Urubuga nkoranyambaga […]

Irene Ntale arahigirwa n’umufana we uvuga ko yifuza kumusambanya

Umuhanzikazi wo muri Uganda Irene Ntale yagaragarijwe urukundo n’abafana be bikaba bigeze n’aho umwe mu bafana yashyize hanze amarangamutima ye, yifuza ko yazajya akorana nawe imibonano mpuzabitsina. Ni ku munsi w’ejo taliki ya 27 Mutarama 2016 ubwo Irene yumvikanaga kuri radio Galaxy Fm amenyekanisha ibikorwa bye, bityo umufana we ahita amutangariza ibyifuzo bye. Mu gihe […]

Burundi: Uwahoze ari umuyobozi muri CNDD — FDD yahamije ko leta iri gukora Jenoside

Uwahoze ari umuyobozi mu ishyaka CNDD — FDD ayoboye itsinda ry’abagore bo muri iri shyaka ku rwego rukuru rw’ishyaka Kanyange Genevieve arashinja leta y’u Burundi kuba iri gukora Jenoside binyuze muri gahunda yiswe Kora yashyizweho na Perezida wa Sena y’u Burundi. Kanyange Genevieve wayoboye igihe kirekire abakenyerarugamba( Abagore mu ishyaka CNDD — FDD) aravuga ko […]

FDLR yashimuse imiryango irenga 50 inashumika umusozi wose

Inyeshyamba za FDLR zibarizwa mu mashyamba ya Congo zirashinjwa gushimuta imiryango 50 igizwe n’abantu benshi, ndetse ngo inasiga ishumitse aho bari batuye. Amakuru yatangajwe na radiyo Okapi, ni uko FDLR yakoze aya mahano ku wa kabiri tariki ya 26 Mutarama, mu gace ka Bushalingwa/Ikobo hagati ya Lubero na Walikale (Nord-Kivu). Sosiyeti sivile mu gace ka […]

Pasteur Habimana uyobora FNL Parpehutu arashaka ko Buyoya na Ntibantunganya bafungwa

Uwigeze kuba umuvugizi w’ishyaka rya FNL Parpehutu, ubu akaba ayoboye iryitwa FNL Iragi rya Gahutu Remy yiyamye abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza ko nta kindi bagamije uretse kwimika ubwami bw’Abahima mu Burundi. Akaba asaba ko abashaka ko Nkurunziza ava ku butegetsi bakwiye kubanza gukurikirana mu butabera Pierre Buyoya na Sylvestre Ntibantunganya bombi bahoze bayobora u […]

Nyabihu: Abamotari basabwe kuba mu bashinzwe gukumira ibyaha hagamijwe impinduka nziza

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bagera ku 30 bakorera mu murenge wa Mukamira, mu karere ka Nyabihu, basabwe kugira uruhare mu kurwanya ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano. Abo bamotari bibumbiye muri “Cooperative de Taxi Motos de Mukamira” (CTMM) baherewe ubu butumwa mu nama bagiranye ku wa 27 Mutarama na Assistant Inspector of Police […]

Nyuma yo kwibaruka, Kim Kardashian mu migambi yo kugabanya ibiro

Icyamamare Kim Kardashian umaze amezi asaga 2 abyaye umwana wa 2 bikaba byaramusigiye umubyibuho uhabanye n’uko yifuza kumera, ubu arimo kugabanya ibiro. Nyuma yo kubona ko umubyibuho ukomeje kwiyongera, Kim ngo yaba yatangiye imyitozo ngorora mubiri harimo gusimbuka, kwiruka ndetse no gufata ifunguro rimufasha gusubirana umubyibuho iringaniye yari afite mbere yo gutwita. Abifashijwemo n’umujyanama we […]

Dr. Donald Kaberuka yahawe izindi nshingano zo kuyobora Ikigega cy’Amahoro muri Afurika

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU), Nkosazana Dlamini-Zuma yashinze Dr. Donald Kaberuka kuyobora Ikigega cyagenewe ibikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Afurika. Itangazo AU yashyize ahagaragara ryerekana ko Dr. Kaberuka azaba ashinzwe kugenzura umutungo wa AU ushorwa mu bikorwa by’Amahoro n’Umutekano no gukusanya inkunga zagenewe ibyo bikorwa. Uyu muryango uvuga ko guha izo […]

Ubu abasirikare benshi ba MONUSCO bakambitse ku mupaka w’u Burundi na Congo

Amakuru akomeje kuva mu gihugu cy’u Burundi, ni uko ubu ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri RDC zakambitse ku mupaka w’u Burundi na Congo mu gihe bikekwa ko imirwano ishobora kubura muri ako gace. Mu gihe hari abari bakomeje kwibaza icyateye izi ngabo kuza gukambika ku mupaka w’u Burundi, benshi bakeka ko zaba zishaka […]

Ngo icyaha Col. Tom Byabagamba aburanishwa cyo gusuzugura ibendera nticyariho mu mategeko

Col Tom Byabagamba aravuga ko adakwiriye kuburanishwa icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu ubwo muri Sudani kuko amategeko ahana y’igihugu atigeze ateganya igihano cy’uwakoze icyaha mu mahanga ubwo icyo cyaha cyakorwaga. Ubwo hasubukurwaga urubanza ruregwamo Col. Tom Byabagamba na bagenzi be ku byaha bitandukanye, Col. Tom Byabagamba yasabye urukiko rukuru rwa gisirikare ko atakurikiranwa ku cyaha […]