Jackie Kazire yamennye ibanga avuga ko yasambanye n’umuhanzi Dr Jose Chameleon
Jackie Kazire ubarizwa muri Uganda ( Mbarara District) yashyize ahagaragara ukuri ko yaryamanye n’icyamamare Chameleon burinda bubakeraho. Uyu muhanzi akaba n’umukinnyi wa cinema akaba akora no kuri imwe muri televiziyo zo muri Uganda, yatunguye benshi ubwo yahishuraga ko yakoze imibonano mpuzabitsina na Chameleon ijoro ryose. Ni nyuma y’uko Chameleon avugiye ko kubona uburiri bimushotora kuko […]
Perezida Kagame n’umufasha bari muri Ethiopia mu nama rusange ya AU
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’Umufasha we, Jeannette Kagame, bageze i Addis Ababa muri Ethiopia kuri uyu wa 29 Mutarama 2016 aho bitabiriye inama ya 26 y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU. Iyo nama yitabiriwe n’abaperezida n’abaminisitiri bagize ibihugu 54 bya AU, izibanda ku ntambara, imvururu n’ibindi byugarije umugabane wa Afurika muri iki gihe. […]
Ku myaka 51 y’amavuko, Umuhoza Daphrose azanye imbaraga zidasanzwe mu muziki Nyarwanda
Umuhoza Daphrose w’imyaka 51 y’amavuko, uririmba indirimbo zihimbaza Imana za Kiliziya Gatolika n’iz’umuco Nyarwanda (Abageni,intwali,…) avuga ko azanye imbaraga zidasanzwe mu muziki Nyarwanda. Aganira na Bwiza.com, Daphrose yatangaje ko azanye izindi mbaraga ndetse ko ubuhanzi bwe yabutangiye mu mwaka w’1995, ati: “naraziririmbaga nkazibika mu nyandiko (mu ikayi) ariko ntarazishyira hanze”. Abajijwe ingamba azanye mu guteza […]
Burundi : Hatahuwe ibyobo 5 bitabwemo abantu
Hashize iminsi bivugwa ko hari abantu barigiswa na leta y’u Burundi bagatabwa mu byobo rusange biri hirya no hino mu Burundi. Mu mpera z’umwaka ushize wa 2015 ibitangazamakuru bitandukanye byanditse bivuga ko hari ibyobo bishyinguyemo abantu abategetsi b’u Burundi barabihakana ariko kuri ibimenyetso simusiga biragaragaza ayo makuru y’ibyo yaba ari impamo. Ishyirahamwe mpuzamakungu riharanira uburenganzira […]
Man Martin agiye gutera ikirenge mu cya Rwarutabura afana Amavubi yisize amarangi
Mu gihe hashize ibyumweru 2 irushanwa rya CHAN ritangijwe mu Rwanda, umukino ufungura irushanwa wahuje Cote d’ivoire n’ikipe y’u Rwanda Amavubi, yitwara neza none benshi babukereye bitegura uwo ruzakina na Congo ndetse n’umuhanzi Man Martin ngo zaba yabukereye. Kuba irushanwa rigeze muri 1/4 urugamba nibwo rugeze mu mahina, aho benshi batangiye kugira byinshi bavuga ku […]
Polisi y’u Rwanda yakanguriye abatuye mu karere ka Kirehe kwirinda ibiyobyabwenge
Abaturage bo mu karere ka Kirehe bakanguriwe kwirinda ibyaha no kurangwa n’ubufatanye mu kubirwanya nk’umusanzu wabo mu kwicungira umutekano. Ibi babikanguriwe n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere, Inspector of Police (IP) Gahigi Harerimana mu nama yagiranye ku itariki 28 Mutarama n’abaturage […]
Biravugwa ko M23 yongeye kwisuganya ngo ifashe Gen.Niyombare guhirika Perezida Nkurunziza
Mu mpera z’umwaka wa 2013,nibwo inyeshyamba za M23 zatangaje ko zitsinzwe urugamba zarwanaga mu burasirazuba bwa Congo, nyuma yo gutsindwa urugamba izi nyeshyamba zakwiriye imishwaro zihungira mu bihugu by’ibituranyi, kuri ubu biranugwanugwa ko izi nyeshyamba zaba zirimo kwisuganya ndetse ko zishobora kuba zifitanye umubano n’indwanyi za Gen. Niyombare Godefroid. Ibi bitangajwe mu gihe abaturage bo […]
Twagiramungu Faustin utavuga rumwe na leta y'u Rwanda yagaragaje ko ashyigikiye Amavubi
Umukuru w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, Twagiramungu Faustin yagaragaje ko ashyigikiye ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi ndetse anayifuriza intsinzi mu mikino ya CHAN irimo. Iyo mikino ikaba iri kubera mu Rwanda. Mu butumwa yatanze anyujije ku rubuga rwe rwa Facebook, Twagiramungu Faustin yagaragaje ko yishimiye intsinzi Amavubi yabonye mbere ndetse anaboneraho gusaba ko Amavubi […]
“Rita Ora” niwe ugezweho mu kugaragaza amabere meza ( sexy)-REBA AMAFOTO
Abakobwa batari bake bakunze kugaragaza ubwiza bw’amabere yabo binyuze ku gifuniko cy’ikinyamakuru gikorera mu Bufaransa . Abamaze kugaragaza ubwiza bw’amabere yabo bigashimisha abatari bake ni Marie Gillain, Virginie Ledoyen, LĂ©a Seydoux cyangwa Laetitita Casta, noneho ukaba ubaye umwanya wa “Rita Ora” wo kugaragaza ubwiza n’uburanga bw’amabere ye ku kinyamakuru kizasohoka muri Gashyantare uyu mwaka. Rita […]
Burundi: Igipolisi cyafashe intwaro zirimo na Mortier , abanyamakuru ba AFP na Le Monde bafatanwa intwaro
Mu mukwabu wabereye mu mujyi wa Bujumbura ku munsi wo kuwa kane tariki ya 28 mutarama 2016, igipolisi kiravuga cyatahuye intwaro zitandukanye zirimo n’iza mortier ndetse hanafitwamo abantu 17 barimo abanyamakuru babiri bafatanywe intwaro. Amakuru atangwa n’inzego z’umutekano aravuga ko intwaro zafashwe zafatiwe muri zone ya Jabe na Nyakabiga mu mujyi wa Bujumbura . Hafatiwe […]
Abakinnyi b’Amavubi biyemeje kugera ikirenge mu cy’intwari zitangiye igihugu
Kuwa gatatu tariki ya 27 Mutarama, mu murenge wa Nyarugunga, akarere ka Kicukiro, abakinnyi n’abatoza b’Amavubi basuye abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu, biyemeza kwigira ku butwari bwabo . Tuyisenge Jacques kapiteni w’Amavubi, mu izina ry’abandi bakinnyi yabagejejeho inkunga bakusanyije ihwanye n’ibihumbi 540 by’amafaranga y’u Rwanda, bakaba ari abagabo 50 n’abagore babiri bamugariye ku rugamba […]
Gicumbi: Yahereye ku mafaranga 40 none amaze kugera ku arenga miliyoni 3 akesha kudoda inkweto
Hakuzimana Vincent,umugabo w’ imyaka 29 atuye mu mudugudu wa Gatare mu kagali ka Gisuna, mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi, mu ntara y’ amajyaruguru. Afite umugore n’ abana babiri akaba atunzwe n’umwuga wo kudoda inkweto yatangiye mu mwaka w’2001. Agitangira, Vincent avuga ko yatangiranye amafaranga y’ u Rwanda 40 gusa yaguzemo urushinge n’ […]
Abagabo b’abinjira n'abo binjira rurageretse
Abaturage bo mu kagari ka Kabeza, Umurenge wa Rwimiyaga, mu karere ka Nyagatare, bavuga ko amakimbirane avugwa muri zimwe mu ngo akururwa ahanini n’imiryango igaragaramo abagabo b’abinjira, bakaba basaba ubuyobozi ko bwahagurukira icyo kibazo. Nyirabazigaba Felecite, umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko, wo mu mudugudu wa Kabeza, mu kagari ka Kabeza mu murenge wa […]