RDC: Imyigaragambyo mu kigo gicumbikiye abahoze mu nyeshyamba yaguyemo abantu bataramenyekana

Benshi mu bahoze mu mitwe y’inyeshyamba bashyize intwaro zabo hasi baba baguye mu myigaragambyo yagenze nabi bari bateguriye mu nkambi ya gisirikare ya Kamina bakusanyirijwemo. Aba bakaba ngo bigaragambirizaga kuba bakomeje gufungirwa muri iyi nkambi n’amahugurwa yo kwikorera bahawe ngo azabafashe nibasubira mu buzima busanzwe nk’uko amakuru aturuka muri Congo avuga. “Kugeza ubu twari abanyamahoro. […]