Rusizi: Ubuyobozi butewe impungenge n’abantu bakomeje kurohama mu mashyuza baje koga

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buravuga ko butewe impungenge n’abantu baza koga mu mashyuza nijoro abandi batashye bigatera ibibazo byinshi birimo n’imfu,aho abantu 4 bamaze kurohama mo, mu ngamba zafatiwe mu nama y’umutekano iheruka, ubuyobozi bukaba bwarasabye ko yajya afungwa mu masaha y’ijoro akogerwamo gusa mu masaha y’amanywa. Aya mazi ashyushye yitwa amashyuza ari mu murenge […]

Kuwa 15 Mata 1994 Abatutsi 15,000 bahungiye mu rusengero rw’Abangilikani, EER Ruhanga, barishwe

Abatutsi basaga 15,000 biciwe ku rusengero rw’Abangilikani, EER Ruhanga muri Kigali Ngali, ubu akaba ari mu Murenge wa Rusororo, mu Karere ka Gasabo. Icyo gihe Abatutsi bose bari barahungiye mu rusengero barishwe, hakoreshejwe ingufu nyinshi z’abasirikare baturutse Rwamagana na Kanombe barabarasa abandi babatwika bakoresheje indege, abadahise bapfa Interahamwe zikabatema. Ibitero byabishe byari biyobowe na ba […]

Koreya ya Ruguru yasohoye ibisasu byayo bya karundura- REBA AMAFOTO

Mu gihe hashize iminsi bitangazwa ko intambara itutumba hagati ya Korera ya Ruguru na Leta zunze ubumwe za Amerika, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Mata 2017, nibwo Koreya ya Ruguru yasohoye ibitwaro byayo bya kirimbuzi n’ibindi bifaru by’intambara ubwo hizihizwaga isabukuru y’uwo bita umubyeyi w’igihugu, inaboneraho kwikoma Amerika. Hizihizwa iyi sabukuru ya Kim […]

Urubyiruko rw’Abanyarwanda n’abakongomani mu rugamba rwo kurushaho guhuza ibihugu byabo

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 14 Mata, urubyiruko rw’Abanyarwanda n’Abakongomani rwahuriye mu Mujyi wa Goma ruganira ku mahoro mu karere k’Ibiyaga Bigari n’ibintu byagiye bikunda gutuma ibihugu byombi bishyamirana. Binyuze mu muryango utegamiye kuri leta wateguye iki gikorwa, AMKA Africa , bisobanuye ngo “ Byuka Afurika ”, uru rubyiruko rwemeye ko gusuzugurana no kwitana ba […]

Intambara zahitanye abantu benshi kurusha izindi mu mateka y’Isi

Ubusanzwe buri muntu wese avukana uburenganzira bwo kubaho ariko rimwe na rimwe abandi bantu bima bagenzi babo b’inzirakarengane ubu burenganzira bakabica (Jenoside, abanyagitugu batagira umutima, intambara hagati y’abaturage, ubwicanyi bukorewe abantu benshi). Kenshi iyo ibintu nk’ibi bibaye, ibihugu bifite imbaraga biratera bigahagarika abanyagitugu cyangwa ubutegetsi bukorera abaturage babyo ubugizi bwa nabi. Kimwe mu bintu byakunze […]

Amafoto aryoheye ijisho y’akarasisi k’ingabo za Korea ya Ruguru

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Mata 2017, nibwo Leta ya Koreya ya Ruguru yizihije ubugira inshuro y’105 isabukuru y’uwo bita umubyeyi w’igihugu, Kim Il Sung, sekuru wa Perezida Kim Jong Un, w’iki gihugu ubu. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Kim Il Sung, Abanyakorea ya Ruguru bibuka yavutse ku itariki ya 15 Mata 1912, yabaye Minisitiri w’Intebe […]

Papa Francis yogeje anasoma ibirenge by’imfungwa 12

Asuura gereza yo mu gihugu cy’u Butaliyani icungirwa cyane umutekano bitewe n’abanyabyaha bayifungiyemo bahoze mu mutwe w’abagizi ba nabi (mafia), umushumba wa kiliziya ku isi yabogeje ibirenge aranabisoma, nk’ikimenyetso cy’ urukundo n’icyizere. Gereza ya Paliano, Papa yasuye, iherereye mu birometero 50 uvuye mu mujyi wa Rome, mu mfungwa 70 zihafungiye, 50 muri zo zahoze mu […]

Icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 cyaranzwe n’umutekano – Polisi y’u Rwanda

Umutekano wari wifashe neza mu gihugu hose muri rusange mu cyumweru cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku nshuro ya 23 nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege. Mu kiganiro yatanze, ACP Badege yavuze ko umutekano wari wifashe neza mu cyumweru cyo kwibuka kandi cyaranzwe n’ubwitabire […]

Babiri bakekwaho kwica impuguke za Loni muri Kasai batawe muri yombi umwe aracika

Abayobozi ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bataye muri yombi abantu babiri bakurikiranweho kwica abakozi babiri b’Umuryango w’Abibumbye ariko umwe muri bo ahita acika nk’uko byatangajwe n’umushinjacyaha mukuru. Itangazo ry’uko aba bantu bafashwe ryari ryabaye ikimenyetso k’intambwe imaze guterwa mu iperereza kuri ubu bwicanyi bwakorewe Umunyamerika, Micheal Sharp n’Umunyasuwedikazi, Zaido Catalan, bari bashinzwe kugenzuro uko […]

Usengimana Danny agiye kwerekeza mu ikipe yo muri Tanzania

Usengimana Danny, ni umusore usanzwe akinira ikipe ya Police Fc ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi, kuri ubu ikipe yo muri Tanzania “ Singida United ” ikaba yarangije kumurambagiza imugura asaga miliyoni 100 z’Amanyarwanda. Uyu musore nyuma yo kumvikana n’iyi kipe yo muri Tanzania, azayerekezamo mu mwaka w’imikino utaha akazayikinira imyaka 2 . Amakuru agera kuri Ruhagoyacu, […]

Rusizi: “Anviyomayi”, abambutsa forode iva Congo inyuze mu kiyaga cya Kivu

Mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Mururu uza ku isonga mu kwinjiramo forode nyinshi iva Congo, ibi bikaba ngo biterwa n’abiyise “Indege zo mu mazi”, Avion de mer, mu Kinyarwanda gicishirije ANVIYOMAYI. Mu gihe I Kigali twari tumenyereye abamarine bambura abantu bakinjira mu rufunzo, I Rusizi biyise Indege zo mu mazi, bakambutsa forode iva mu […]

RDC: FDLR yivuganye abaturage 9 barwanaga n' Abahutu

Ikigo gishinzwe gukurikirana uburenganzira bw’ikiremwamuntu no gutanga ubufasha (CODHAS) kirashinja ingabo za Leta ya Congo kuba ntacyo zakoze ngo zirinde abaturage ubwo bicwaga n’inyeshyamba za FDLR, mu gace ka Kishishe na Bambu. Radiyo Okapi dukesha iyi nkuru itangaza ko ubu bwicanyi bwabaye ku wa Kabiri tariki ya 11 Mata, aho inyeshyamba za FDLR-Nyatura ziraye mu […]

MINEDUC yashyize ahagaragara uko gahunda yo gusubira ku mashuri izaba iteye

Minisiteri y’Uburezi iributsa abayobozi b’ibigo by’amashuri, Abarezi, Ababyeyi, Abanyeshuri ndetse n’abagize amashyirahamwe akora umwuga wo gutwara abantu mu ngendo zitandukanye ko amasomo y’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2017 azatangira kuwa kabiri tariki ya 18 Mata 2017. Gahunda yo gusubira ku mashuri ku banyeshuri biga mu bigo bibacumbikira ikaba iteye itya: Kuwa mbere, tariki ya […]

Huye: Polisi yafashe umugore atetse kanyanga

Ku itariki ya 11 Mata, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye yaguye gitumo umugore witwa Uwimana Alphonsine atetse Kanyanga ihita imuta muri yombi ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma. Uwimana akaba yarafatiwe mu kagari ka Matyazo Umurenge wa Ngoma. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) […]