Uganda: Abakozi ba leta 6 bahagaritswe ku kazi kubera imyambarire idahwitse

Abakozi 6 b’akarere ka Ntungamo muri Uganda bahagaritswe ku mirimo ya bo kubera ikibazo cy’imyambarire mu kazi abayobozi ba bo bakuru bavuga ko idahwitse. Aba bakozi bose b’igitsina gabo bahagaritswe n’umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere , Kweyamba Ruhemba akaba yabahagaritse avuga ko imyambarire ya bo yaheshaga isura mbi abo bayobora n’abo bakorana ndetse n’akarere […]

Abana 5 bo mu muryango umwe bahiriye mu nzu barakongoka

Polisi ya Uganda ikorera mu karere ka Kyankwanzi muri Uganda iri mu iperereza ku cyaba cyaateje inkongi y’inzu yahiriyemo abana 5 b’abavandimwe. Aba bana 5 b’uwitwa Mohammed Ssali bafite imyaka guhera kuri 12 kumanura, baahiriye mu nzu kuwa Kabiri w’iki cyumweru mu gace ka Butemba ubwo ababyeyi ba bo bari babasize mu rugo bonyine. [xyz-ihs […]

Abagore bo mu cyaro baracyafite imbogamizi nyinshi zituma badakora mirimo ibyara inyungu

Bamwe mu bagore bo mu cyaro, bavuga ko na nubu bakizitirwa no kwirirwa mu mirimo yo mu rugo, ubusanzwe itabarirwa agaciro mu mafaranga, bikababera inzitizi yo gutuma batabasha kwiteza imbere, kuko umwanya munini bawumara ari muri ya mirimo yo mu rugo. Mujawimana Berancille utuye mu kagari ka Gifumba, umurenge wa Nyamabuye, umubyeyi w’abana batatu, avuga […]

Kenya:Raila Odinga watsinzwe mu matora agiye kwiyambaza urukiko rw’ikirenga

Raila Odinga wari mukandida watanzwe n’ihuriro ry’amashyaka mu matora ya perezida wa Repubulika muri Kenya,yatangaje ko agiye kwiyambaza urukiko rw’ikirenga nyuma yo gutangaza ko yibwe amajwi. Mu nkuru igaragara kuri Citizen TV , Odinga yatangaje ko nubwo yari yaravuze ko batazagana urukiko rw’ikirenga, bisubiyeho bakaba bagiye kuregera uru rukiko, kuko ngo bibwe amajwi, biciye mu […]

Zambia:Perezida Lungu yatagetse gupima virusi ya Sida n'abatabishaka

Perezida wa Zambia, Edgar Lungu yategetse ko abaturage bose bagiye kujya bapimwa virusi itera Sida batabimenyeshejwe kandi bagahabwa imiti igabanya ubukana mu bitaro byose. Yabitangaje ubwo yatangizaga ubukangurambaga bwo kurwanya Sida, ku wa kabiri mu mu mujyi wa Lusaka nkuko Ikinyamakuru Africanews kibigaragaza. Ibi biranagaragara ku rubuga rwe rwa Twitter, agaragaza ko bigamije guhangana n’ikibazo […]

Perezida wa Green Party yareze minisitiri w’ubuzima kumwima uruhushya rwo guhinga urumogi

Perezida w’ishyaka Green Party mu gihugu cya Zambia, Peter Sinkamba, yajyanye minisitiri w’ubuzima mu rukiko amurega kwanga kumuha uburenganzira bwo guhinga urumogi rwo gukoresha mu buvuzi. Bwana Sinkamba mu itangazo yashyize ahagaragara akaba yavuze ko ishyaka rye ryitabaje Urukiko Rukuru rwa Kabwe, ku cyemezo cya minisitiri cyo kwanga kumuha uburenganzira bwo gutumiza, kohereza, no guhinga […]

Umuyobozi wa gurupe ya Whatsap yatawe muri yombi

Urukiko rwa Malindi muri Kenya rwakatiye kuri uyu wa Gatatu gufungwa iminsi 5 ngo hakorwe iperereza ku biganiro bikorerwa muri gurupe ye. Polisi ya Kenya yatangaje ko uyu musore yatawe muri yombi kubera ubutumwa butera ubwoba inzego z’umutekano zo mu gihugu cye bwatangajwe muri gurupe ye. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Umuvugizi w’urukiko, Yvone Khatambi yavuze ko mu […]

Rubavu: Umurambo w’umukecuru wasanzwe mu ishyamba ry’inturusu

Mu kagari ka Kirerema, umurenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu, habonetse umurambo w’umukecuru Nyirabahizi Gaudence wishwe aciwe umutwe, mu ishyamba ry’inturusu. Ababonye uyu murambo bwa mbere mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, bavuga ko bawusanze mu ishyamba ry’inturusu watangiye kwangizwa n’imbwa. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanzenze, Nyiransengiyumva Monique avuga ko uyu mukecuru w’imyaka […]

Kimironko:Abarimo gukoresha imodoka mu igaraji ryafunzwe na RRA barataka igihombo

Abantu batandukanye bafite imodoka bari barimo gukoresha mu igaraji Rwagasore’s Family Garage rikorera mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo barasaba ko bafashwa mu gihombo bagize ubwo iri garaje ryafungwaga muri iki gitondo. Iri garaji ngo ryafunzwe ahagana saa tanu zo muri iki gitondo, nyiraryo asabwa kugura akamishini gatanga inyemezabwishyu(EBM), ariko ba nyiraryo bakavuga […]

Dore abantu umusore uri mu rukundo akwiriye kwirinda

Nyuma y’aho bigaragariye ko hari abantu basenya byihuse kandi mu buryo bworoshye umubano w’abikundaniye twifuje kubagezaho abantu umusore agomba kugendera kure kugira ngo abashe kuba mu rukundo ruhamye n’umukunzi we. Inshuti z’umukobwa mukundana nizo zishobora kuba intandaro z’isenyuka z’urukundo rwanyu, Umusore arasabwa kuzitondera cyane. Hari amakosa umusore agomba kwirinda gukora igihe cyose ari kumwe n’inshuti […]

Rutsiro:Abakobwa 400 babyariye iwabo barimo abanduye SIDA babayeho mu buzima bubi

Abakobwa basaga 400 bo mu tugari dutatu muri dutandatu tugize Umurenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro babayeho mu buzima bavuga ko ari bubi bwo kutabona iby’ibanze ku buryo hari n’abashobora kubwanduriramo Virusi ya Sida, mu gihe n’abayanduye badatinya kuryamana n’abatikingiye. Aba bakobwa 400 bibumbiye muri Koperative ‘Twigarurire icyizere’ y’abacikirije amashuri bashingiwe n’umwe mu baturage […]

Burundi: Abacuruzaga imboga n'imbuto mu Rwanda barataka igihombo gikabije

Abagore b’abacuruzi mu Ntara ya Cibitoke ihana imbibi n’u Rwanda, baravuga ko bahangayikishijwe n’ibicuruzwa byabo bigizwe n’imbuto n’imboga bagurishaga mu Rwanda none ubu bakaba batakibyemerwe bakaba basaba ko ibibazo biri hagati y’u Rwanda n’u Burundi byashakirwa umuti bagakomeza ubucuruzi bwabo. Kuva ibibazo byo mu Burundi byatangarira, abagore b’abacuruzi bo muri Cibitoke bategetswe kutazongera kugurisha imbuto […]

Sofiane Feghouli wakiniraga West Ham yerekeje mu ikipe yo muri Turukiya

Sofiane Feghouli ukomoka muri Algeria w’imyaka 27 y’amavuko wakiniraga ikipe ya West Ham yamaze kuyivamo yerekeza muri Galatasaray yo muri Turukiya atanzweho asaga milliyoni 4 z’amapawundi, asinyamo amasezerano agera ku myaka itanu. Feghouli wavukiye mu gace ka Levallois Perret ho mu gihugu cy’Ubufaransa, ariko akaba afite ababyeyi bakomoka muri Algeria yamaze kuva mu ikipe ya […]

Nyamasheke: Ikijumba kirarya umugabo kigasiba undi, byahariwe abo mu cyiciro cya 4 cy’ubudehe

Bamwe mu baturage b’akarere ka Nyamasheke bavuga ko ibiciro by’ibiribwa byatumbagiye cyane, n’abarwarizaga ku bijumba ubu ntibabasha kubyigondera babihariye abishoboye bo mu cyiciro cya 4 cy’ubudehe. Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye n’abaremaga isoko rya Tyazo mu murenge wa Kanjongo ahafatwa nk’umujyi w’aka karere, bayitangarije ko bitoroshye kugaburira abana ibijumba muri iki gihe kuko ngo byazamuye ibiciro […]

Tanzania: Impunzi z’Abarundi zahanganye n’igipolisi zibwirwa ko uzongera azafatwa nk’uwateye igihugu

Impunzi z’Abarundi mu Nkambi ya Nduta kuri uyu wa Mbere zashije imyigaragambyo ikomeye biba ngombwa ko igipolisi cya Tanzania kitabazwa abasaga 10 mu mpunzi bakomerekera mu guhangana n’abapolisi, Abigaragambyaga bakaba barasabaga ibyo kurya ndetse n’inkwi zo kubitekesha, dore ko mu minsi ishize izindi mpunzi zatemaguwe n’abaturage ba Tanzania bagiye gusenya inkwi hanze y’inkambi. Biravugwa ko […]

Portugal: Igiti cyagwiriye abizihisaga umunsi mukuru wa Bikira Maria, 12 bahita bapfa (Amafoto)

Ibitangazamakuru byo mu gihugu cya Portugal bitarangaza ko abantu bagera kuri 12 bapfuye bagwiriwe n’igiti mu gihe bari mu birori byo kwizihiza umunsi mukur w’ijyanwa mu ijuru kwa Bikira Maria (Asomusiyo). [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Iki giti cyaguye kandi, ngo ni kimwe mu biti byakururaga abakerarugendo benshi mu birwa bya Madeira biri muri kiriya gihugu aho uru […]

Dream Boyz yatangaje icyo ishyize imbere nyuma yo kwegukana Guma Guma

Abahanzi Platini Nemeye na Mujyanama Jean Claude bagize itsinda rya Dream Boyz, baratangaza ko nyuma yo kwegukana Guma guma aho gucika intege ahubwo ko bagiye gukaza umurego. Mu kiganiro kigufi bagiranye na Bwiza.com, ubwo babazwaga ibikorwa bateganya muri iyi minsi bagize bati ”Akazi kacu ni ugusohora indirimbo nziza kandi zinyura abantu, nk’uko mubizi tumaze igihe […]

Triangle Rouge: Uduce 5 ku isi duhora dututumbamo intambara tukanabuza abayobozi gusinzira

Utu ni tumwe mu turere two ku isi duhora mu makimbirane, abayobozi baduturiye bagahora bahangayitse ku buryo isaha ku isaha umwe ku ruhande rwe aba ahangayikiye inyungu z’igihugu cyangwa ishyaka rye, ndetse binateganywa ko isaha ku isaha n’intambara yarota. Gusa ayo makimbirane hari n’ubwo ubona aba ahuriwemo ibihugu birenze kimwe, ndetse n’uturere tugahangana rumwe mu […]

Umugore n’umugabo bafashwe basambanira aho bategera Gari ya moshi

Umusore utatangajwe amazina yafashwe na kamera asambana n’umukobwa aho bategera Gari ya moshi mu mujyi wa Niw York. Uyu musore wari utegereje umwanya munini hamwe n’abandi, ngo yumvise arambiwe atangira kwishakira ibindi yaba ahugiyeho mu gihe bari bagitegereje Gari ya moshi, mu gihe n’abandi bakoraga ibindi bitandukanye, atangira kwiyegereza umukunzi we bari kumwe. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] […]

Abanyarwanda basaga 90 birukanwe muri Uganda

Abakozi b’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka batangije mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri umukwabu wo guhiga abantu binjira muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko bava mu Rwanda, aho umukwabu uri gukorwa n’abapolisi n’abasirikare bo mu kigo cya Makenke. Abanyarwanda 95 bafashwe bakajyanwa kuri station ya polisi ya Mbarara nyuma bashyizwe muri bus 2 zibasubiza mu […]

Uganda: Urujijo ku waba yarashimuse Sgt (Rtd) Rutagungira hagati y’igipolisi na CMI

Igipolisi cya Uganda mu rwego rw’iperereza ku ibura rya Sgt (Rtd) Rene Rutagungira kuri uyu wa Gatanu ushize cyafashe umugore we, Jacinta Dusangeyezu kimutwara kuri station ya polisi ya Old Kampala kimuhata ibibazo nk’uko tubikesha Chimpreports. Iyi nkuru ikaba ivuga ko igipolisi cya Uganda kirimo gushaka Rutagungira washimutiwe mu kabari kitwa Bahamas Bar mu ijoro […]

Sugira wari utegerejwe nk’umucunguzi mu mukino uzahuza Amavubi na Uganda yavunitse

Umukinnyi wari utegerejweho gufasha ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi, mu mukino yari gukinamo na Uganda Cranes mu irushanwa rya CHAN, Sugira Ernest yavunitse igufa ry’umurundi adakinnye uwo mukino, bikavugwa ko ashobora kumara amezi atanu adakina. Uyu musore ukina mu b’imbere bataha izamu wari uherutse gusinya kontara y’umwaka umwe muri APR FC yavunikiye mu myitozo ye […]