Dore amakosa abantu benshi bakora mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina

Abasore cyangwa Abakobwa benshi mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina bakunda gukora ikosa rishobora kubaviramo ibibazo kandi aribo babyiteye. Mu bushakashatsi bwakozwe hagati y’umwaka wa 2007 na 2011, bwagaragaje ko nibura abantu 512, bandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kubera huti huti bagira mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina bityo bagakoresha agakingirizo nabi uko bidakwiriye. […]

Kigali : CLADHO irasaba umujyi wa Kigali kwigengesera mu kibazo cy’abazunguzayi

Impuzamiryango y’amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda(CLADHO), isanga ikibazo cy’abazunguzayi kitakemurwa n’ingufu Umujyi wa Kigali uherutse gutangaza ko ugiye gukoresha. Ni nyuma y’aho kuwa gatatu ushize, umujyi wa Kigali uvugiye ko hagiye kwitabazwa Polisi n’ingabo ngo uhangane n’ikibazo cy’abacururiza mu mu muhanda. Ni umwanzuro utaranyuze abantu ku giti cyabo batari bake ndetse na zimwe […]

Amerika: Perezida Trump yibasiwe n'abanyepolitiki kubera icyemezo cyo kubabarira Arpaio

Perezida w’Inteko ishinga amategeko muri Amerika, Paul Ryan yavuze ko perezida Donald Trump atari akwiye kubabarira uwahoze ari umukuru wa polisi muri leta ya Arizona. Uyu muyobozi, Ryan yatangaje ayo magambo nyuma y’uko perezida Trump ababariye Joe Arpaio, wahamijwe icyaha cyo gusuzugura icyemezo cy’ururkiko mu kwezi kwa Karindwi. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Icyo gihe, umuyovozi wa Polisi, […]

Umugabo yafotowe agenda asambana n’umukobwa anatwaye imodoka mu muhanda

Umugabo wo mu gihugu cy’u Burusiya utatangajwe amazina yafotowe ari gusambana mu modoka ari na we utwaye imodoka. Mu mashusho yafashwe n’undi mugenzi bari mu muhanda umwe yakwirakwijwe hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga aherekejwe n’amagambo anenga uyu mugabo ku buryo yari yitwaye mu muhanda rusange, ugenderamo imodoka nyinshi icyarimwe zijya mu cyerekezo kimwe. [xyz-ihs […]

Ibintu ukwiye kwitaho niba ushaka kwigarurira umutima wa buri mukobwa wese

Burya n’ubwo ngo abantu bose ku isi badashimishwa n’ibintu bimwe, hari ibintu abakobwa bahuriraho, bemeza ko bibashimisha iyo babikorewe n’abakunzi babo. Reka tugerageze kumva 15 muri byo. Niba uri umusore kandi ukaba ushaka kwinjira mu rukundo, sobanukirwa n´ibintu bimwe na bimwe abasore baba bagomba kumenya ku bakobwa kugira ngo urugendo rw´urukundo ruguhire iteka ryose . […]

Nyarugenge : Umudugudu w’Ubumanzi wateretse intango ku munsi w’umuganura

Umunsi w’umuganura ni umunsi udasanzwe mu cyaro, kuko baba baganura ibyo bejeje, cyane ko ari ku mwero w’amasaka bakenga ibigage bagasangira. Muri iki gihe rero, ntibaganura ibyejejwe gusa, ahubwo baganura umusaruro kuko nta we udakora. Umudugudu w’Ubumanzi ni umwe mu igize akagari ka Rugenge mu murenge wa Muhima, akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali. […]

Dipolomasi : Qatar yanze kuba ingaruzwamuheto ya Saudi Arabia

Iyo witegereje ibibera hirya no hino ku isi muri iyi minsi, ukanagereranya ibyahozeho mu gihe isi byavugwaga ko yugarijwe n’ubukoloni, uhita wibaza niba koko umuntu yavuga ko ubwo bukoloni bwavuyeho bikakuyobera. Byagorana kumvikana ukuntu usanga buri gihugu kuri iyi si ya Rurema gifite amafaranga n’ubukungu butajegajega , bimwe muri ibyo bihugu rero ndetse hafi ya […]

Rubavu: Ikibazo cy’ubuharike kiracyafite imizi mu murenge wa nyundo

Ikibazo cy’ubuharike kivugwa mu bice binyuranye by’akarere ka Rubavu, mu murenge wa Nyundo umwe mu yigize aka karere, aho gitizwa umurindi ahanini n’imiryango myinshi ibana itarasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko, ibyo na byo bigaha icyuho gucana inyuma kw’abashakanye, ari na byo biba intandaro yo kugira abagabo cyangwa abagore benshi. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Bamwe mu baturage bo […]

Ibintu 4 abagore banga urunuka mu bijyanye no gutera akabariro ariko bakaryumaho

Abagore n’abakobwa hari ibintu byinshi usanga batekereza ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsinda. Ibyinshi muri byo ni ibibabangamira ariko bagakunda kuryumaho ntibabivuge kubera impamvu zinyuranye zirimo kwanga ko umugabo bari kumwe amufata nk’umuntu mubi ndetse n’isoni. Ni muri urwo rwego twabazaniye bimwe mu byo abagore n’abakobwa batekereza ku mibonano mpuzabitsina ariko ntibabibwire abagabo kandi abagabo baba bakeneye […]

U Bushinwa bwahagaritse ibikorwa by’ubucuruzi na Koreya ya Ruguru

Igihugu cy’u Bushinwa cyatangaje ko cyahagaritse ayandi masosiyete atandukanye ya Koreya ya Ruguru yari asanzwe akorera ku butaka bwa bwo. Ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri ushinzwe ubucuruzi mu Bushinwa mu mpera z’iki cyumweru, aho yavuze ko ibi babikoze mu rwego rwo kwihaniza koreya ya Ruguru kuko yanze kureka ikoreshwa ry’ibisasu by’ubumara. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] U Bushinwa […]

I Rubavu: Hatoraguwe umurambo w’umukobwa wishwe anizwe

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mudende mu karere ka Rubavu buremeza amakuru y’urupfu rw’umukobwa witwa Mutuyimana Marie Claire uri mu kigero cy’imyaka 23 wasanzwe mu ishyamba yapfuye, ibimenyetso bikaba byerekanye ko yishwe anizwe ku itariki 22 Kanama 2017. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko uyu mukobwa ngo yari agiye guca imishingiriro mu ishyamba ari na ho […]