Nyarugenge: Abatuye Kanyinya na Mageragere ntibazongera gukora ingendo bajya kwivuza amaso n’amenyo
Minisitiri w’ubuzima, Dr Diane GASHUMBA, kuri uyu wa Gatatu, itariki 27 Nzeri yasuye Akarere ka Nyarugenge yakirwa n’umuyubozi w’Akarere, Kayisime NZARAMBA, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, umunyamabanga nshingwabikorwa ndetse n’umuyobozi mukuru mu ishami ry’ubuzima mu Karere ka Nyarugenge baganira kuri serivisi z’ubuvuzi zitangwa mu mavuriro atandukanye. Nyuma yo kwakirwa, baganiriye kuri serivisi zitandukanye […]
Mfite imyaka 33, ese naca imyeyo (gukuna) nkuze bigakunda?
Bitewe n’aho umuntu yakuriye, usanga hari bamwe mu bakobwa bagera igihe cyo gushaka bataraca mu rubohero, ugasanga ashishikajwe no kubikora akuze, ku buryo bimutwara imbaraga, ariko birashoboka ko ushobora gukuna ukuze bigakunda. Uyu yagize ati “Muraho, nitwa Immaculee, mfite imyaka 33, maze kubyara kabiri, ariko nashakaga kubaza niba najya mu rubohero bigakunda”? Ibi byatumye dukora […]
Ngoma: Abayobora amasibo barashinjwa kunyereza amafaranga y’umutekano baka abaturage
Abaturage bo mu murenge wa Kazo mu karere ka Ngoma, Intara y’Iburasirazuba bavuga ko batanga amafaranga y’umutekano ariko bagatungurwa no kumva abanyerondo bivumbuye ngo ntibarirara badahembwa kandi amafaranga aba yatanzwe. Abaturage bavuga ko gukorera mu masibo bibafasha gukemura bimwe mu bibazo birimo no kwicungira umutekano hakoreshejwe irondo ry’umwuga ariko nubwo batanga amafaranga ntibahabwa inyemezabwishyu, bakavuga […]
U Burusiya bwahaye gasopo Amerika buyisaba kutazongera kuvogera ikirere cyabwo
Leta y’u Burusiya ibinyujije mu ijwi ry’umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa yo Madamu Maria Zacharova, yatangaje ko ihangayikishijwe n’uko Leta zunze ubumwe za Amerika ziri kwibanda mu bikorwa byo kwibasira kugurutsa indege zayo za gisirikare mu kirere cy’u Burusiya nta ruhushya. Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza dukesha iyi nkuru, bitangaza ko ubusanzwe ibi bihugu bigirana amasezerano […]
Umugore yambuwe n’inkende zimucuza ibyo yari avuye guhaha byose
Umugore utatangarijwe amazina wo mu mujyi uherereye mu majyaruguru y’u Bwongereza yatangiriwe n’uruhuri rw’inyamaswa ubwo yari mu modoka avuye guhaha ibintu birimo n’imyenda y’ibirori, impano n’ibindi zirabimwambura ntiyagira na kimwe asigarana. Uyu mugore ukiri muto utatangarijwe amazina yamburiwe mu ishyamba rizwi nka Merseyside safari park ahaba hateraniye inyamaswa z’ubwoko butandukanye burimo ibitera, inkende, impyisi, Imbwebwe […]
Guverineri Mufurukye yaburiye abafite ibibanza mu mujyi wa Rwamagana bitubakwa ko bazabyamburwa
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yaburiye abafite ibibanza ariko bitubakwa mu mujyi wa Rwamagana uri muri iyi Ntara, ko bashobora kubyamburwa bigahabwa abafite ubushake n’ubushobozi bwo kubyubaka. Mu nteko rusange y’abaturage yo ku wa kabiri tariki 26 Nzeri 2017, nibwo Guvereneri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufurukye Fred, yasabye ko habaho impinduka mu kuvugurura umujyi wa Rwamagana aboneraho no gusaba […]
Tchad: Indege y’intambara y’u Bufaransa yakoreye impanuka itarasobanuka i Ndjamena
Umupilote w’indege ya gisirikare y’u Bufaransa yo mu bwoko bwa Mirage 2000 kuri uyu wa Kane, itariki 28 Nzeri yakomeretse ubwo yari asimbutse iyi ndege yakoze impanuka igihaguruka ku birindiro bya Ndjamena muri Tchad. Iyi ndege yari ku kibuga indege zihagurukiraho itangira kuguruka, ariko nyuma y’akanya gato abari bayitwaye biba ngombwa ko bahita bayivamo iri […]
Ndi umushomeri, umugabo wa mukuru wanjye ansaba ko turyamana akazandihirira kaminuza- Nkore iki?
Maze imyaka ibiri ndangije kwiga segonderi, mba kwa mukuru wa njye i Kigali, nta kazi ngira kampemba nirirwa mu rugo nkora uturimo dusanzwe, bakunzi ba bwiza.com nkaba nifuza ko mwangira inama. Umugore atahira rimwe nimugoroba, umugabo aza kuruhuka saa sita agasubira ku kazi saa munani, urebye ni njye utegura amafunguro saa sita, ni nayo masaha […]
Umuhanzi ukizamuka Pacific yashyize ahagaragara indirimbo yakoranye na Suzan Nyiranyamibwa
Umuhanzi nyarwanda ukizamuka, Pacific —Umwe Uzi yamaze gusohora indirimbo “ Muraho ” iri mu njyana gakondo yafatanyije n’umuhanzi Nyiranyamibwa Suzan wubatse izina mu Rwanda no hanze yarwo muri iyi njyana. Uyu musore ubusanzwe akaba akora injyana ya Hip Hop. Mu kiganiro na Bwiza.com uyu musore yatangaje ko iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bugaragaza imibereho Abanyarwanda basangiye […]
Rubavu: Abarokotse jenoside batishoboye bubakiwe inzu zatwaye akayabo ariko zitagira ubwiherero n’ibikoni
Inzu 58 zubakiwe imiryango y’abarokotse Jenosi yakorewe Abatutsi mu Rwanda batishoboye batuye mu murenge wa Kanzenze, mu karere ka Rubavu, ntizigira ubwiherero n’ibikoni byo gutekeramo, ku buryo abazihawe batekera hanze bakajya no gutira imisarani ku baturanyi babo. Ni inzu 58, zuzuye zitwaye akayabo ka miliyoni 290 z’amafaranga y’u Rwanda, inzu imwe yagiye yuzura itwaye miliyoni […]
Dore abakinnyi bakomeje kwitwara neza mu marushanwa yo ku mugabane w'u burayi 2017/18
Mu irushanwa rya Premier League ryo mu gihugu cy’u Bwongereza, abakinyi Batatu bamaze kwinjiza ibitego 6 kuri buri wese mu mikino 6 itandukanye bityo kugeza ubu bikaba bigoye kuba hari uwo umuntu yaha amahirwe yo kuzegukana Ballon d’Or uyu mwaka. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Abo bakinnyi 3 barimo umwataka wa Man City , Sergio Aguero, umukinyi mushya […]
USA: Komite y’inteko ishinga amategeko yongeye gutega amatwi abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda
Kuri uyu wa gatatu, itariki 27 Nzeri 2017, komite y’abagize inteko ishinga amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinzwe Afurika n’ibibazo by’uburenganzira bwa muntu, yasuzumye ikijyanye na demokarasi n’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu yo muri Kanama, aho yongeye gutega amatwi Abanyarwanda babiri banenga ubutegetsi buriho mu Rwanda, Dr David Himbara […]
Rusizi: Ababyeyi barasabwa gutembereza abana basura ibyiza nyaburanga by’u Rwanda
Abana biga mu ishuri ribanza ‘Child care Academy’ riri mu mujyi wa Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba barakangurira ababyeyi n’abandi bana gusura ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda. Ibi babitangaje nyuma yaho abana 65 biga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza muri iri shuri, batemberejwe ibice binyuranye by’Intara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo bakirebera ibyiza bitatse u Rwanda n’umuco w’ubutwari […]
Kenya: Umupasiteri yivuganye umugabo wamufashe amusambanyiriza umugore
Umupasiteri witwa Fred Ochieng wo muri Kenya aherutse kwivugana umugabo wari umutaye muri yombi amusambanyiriza umugore. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu mupasiteri wari wihigikanye umugore uteri uwe, ubwo uyu mugabo yari yagiye mu kazi k’ibijyanye no gukora mu birombe by’amabuye y’agaciro mu gace ka Osiri yataha agasanga rwambikanye ariko umupasiteri ikimwaro kikamutera kwivugana uyu mugabo witwa Tobias […]
Umunsi mpuzamahanga wo kubona amakuru ubaye ubukene bunuma mu itangazamakuru ryo mu Rwanda
Tariki ya 28 Nzeri, isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wo kubona amakuru. Mu Rwanda uyu munsi ubaye itangazamakuru rihanganye n’ibibazo by’ubukene, imwe mu mpamvu ituma abanyamakuru batangaza ayo bahabwa, bagenewe cyangwa batumiriwe, nyamara ari kure batabasha kuyageraho kubera ubushobozi buke. Abakora n’abakorana n’itangazamakuru bishimira ko nibura hagiyeho itegeko ryo kubona amakuru rimaze imyaka ine (itegeko […]
RDC: Igitero cy’inyeshyamba zaje mu mato zifuza kwigarurira Uvira cyasubijwe inyuma
Abaturage bo muri Uvira, ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo baraye mu icuraburindi baramukira mu bwoba bwinshi nyuma y’aho abantu bitwaje intwaro baje mu mato bagabye igitero mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, itariki 28 Nzeri kuri uyu mujyi uherereye ku nkengero z’ikiyaga cya Tanganyika. Kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 27 Nzeri, […]
Umugore akurikiranyweho gutwika umwana w’imyaka 10 na peteroli kuko yaciye ikabutura
Polisi ikorera mu mujyi wa Lagos muri Nigeria iherutse guta muri yombi umugore witwa Gift Igwe imuziza gutwika umwana w’umuhungu w’imyaka 10 akoresheje peteroli. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu mwana Chimobi w’imyaka 10 ni mwishywa w’umugabo w’uyu mugore yabaga mu rugo rwa bo, ubwo uyu mugore yazibiranwaga n’uburakari kuko yari yaciye ikabutura agahita amusukaho peterori umubiri wose […]
Njye ndi muzima ntabwo napfuye, nzakora Politiki y’abazima ntabwo nzakora iy’abapfuye- Twagiramungu
Umunyapolitiki, Twagiramungu Faustin, yanyomoje amakuru yavugaga ko yapfuye ndetse ko agiye gukurikirana neza akamenya inkomoko yayo. Inkuru yatambutse kuri iki kinyamakuru ku wa 25 Nzeri 2017, ifite umutwe ugira uti ‘ Ese Twagiramungu Faustin yaba amaze iminsi 11 apfuye? ” byagaragaraga kuri Google wikipedia, ko ku wa 14 Nzeri aribwo uyu musaza yapfuye. Mu kiganiro […]
Kigali car Free zone igiye gushyirwamo ibikorwa byinjiza amafaranga
Nyuma y’imyaka 3 yose agace ka Kigali Free Zone nta kintu kigakorerwamo, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko bufitiye ingamba nshya aha hantu mu rwego rwo kuhabyaza umusaruro. Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Bruno Rangira akaba avuga ko hagati mu mwaka utaha aha hantu hagiye gushyirwa serivisi zitandukanye. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Eng. Fred Mugisha, ukuriye ibijyanye n’imyubakire […]
Ese gushaka abagore ntibyaba bigiye gutuma Urban Boyz isenyuka?
Iyo uvuze izina “Urban Boys” mu Rwanda, umuntu yumva Safi, Nizo na Humble G, ni itsinda ryatangiye umuziki ahagana 2008, batangirira i Butare mu ntara y’Amajyepfo nyuma riza gufata umwanzuro wo kwerekeza i Kigali, imyiteguro y’urushako barimo ikaba ica amarenga ko iri tsinda rishobora gusenyuka. Ubu ikiri kuvugwa ni imyiteguro ya buri umwe muri bo […]
Rwamagana: Guverineri yakirijwe uruhuri rw’ibibazo n’amarira y’abaturage basaba kurenganurwa
Abaturage bavuga ko barenganijwe, ubwo babonaga Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, bamwakirije uruhuri rw’ibibazo bamwe banamuririra mu maso. Mu nteko rusange y’abaturage yabaye ku wa 26 Nzeri 2017, ku kibuga cya Polisi mu Murenge wa Kigabiro, Guvereneri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufurukye Fred wari umushyitsi muri iyo nteko, abaturage bamugejejeho amakuru y’ubuzima bita bubi babayemo. Bamwe bafataga ijambo, bakavuga […]