Rurageretse hagati ya Rwandair n’abakoresha urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp

Nyuma y’igihe kitari kinini abakoresha imbuga nkoranyambaga bibasiye Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe imisoro n’amahoro , noheho ubu ni Kompanyi yo gutwara abantu n’ibintu mu Kirere RwandAir badukiriye. Hari kuwa 19 Mutarama 2016 ,ubwo Rwanda Revenue Authority yacishaga itangazo ku rubuga rwayo rwa interneti , ryamaganaga ubutumwa bwacicikanaga kuri Whatsapp ,buvuga ko iki Kigo kiri gutegura kujya […]

Somalia: Al Shabab yigaruriye ikigo cya gisirikare mu mirwano ikaze yaguyemo ingabo za leta 15

Abasirikare 15 ba Somalia kuri uyu wa Gatanu biciwe mu gitero cy’Abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabab bagabye ku kigo cya gisirikare kiri hafi y’umurwa mukuru, Mogadishu nk’uko byemezwa n’abayobozi. Iyi nkuru iravuga ko izi ntagondwa za Al Shabab zakoresheje imbunda n’imodoka itezemo bombe mu kwigarurira iki kigo cya gisirikare n’umujyi wa Barire uri hafi […]

Muhanga: Abayobozi 9 b'imirenge n'utugari beguye (yavuguruwe)

Ubuyobozi bw’ Akarere ka Muhanga butangaza ko abayobozi 9 barimo ab’imirenge ndetse n’abo mu tugari beguye ku kazi.   Umuyobozi w’aka karere Beatrice Uwamariya, avuga ko abayobozi banditse ndetse ubuyobozi bukaba bwashyikiriye ubusabe bwabo ari; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibangu n’uwa Nyamabuye Mugunga Jean Baptiste . Hari kandi Abanyamabanga Nshingwabikorwa batatu b’utugari, Abakozi babiri bashinzwe […]

Ubuhamya bwa Carl Wilkens, umwe mu banyamerika bacye bagumye mu Rwanda muri jenoside

Umunyamerika Carl Wilkens, umwe mu banyamahanga bacye basigaye mu Rwanda mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aravuga ko bitoroshye guhindura amateka mabi ariko igihugu cy’u Rwanda gishobora kuba urugero rwiza. Ibi akaba yabitangarije mu kiganiro yatanze kuri uyu wa Kane muri Andrews University nk’uko tubikesha heraldpalladium.com. Wilkens avuga ko benshi mu Banyamerika batekereza […]

Dore uburyo bwiza bwagufasha kwiga gusoma Bibiliya uko bikwiye

Abantu benshi bakunze kugira ikibazo cyo kubura akanya ko gusoma Bibiliya ndetse ugasanga bafite umuhati ariko kubishyira mu bikorwa bigakomeza kuba ingorabahizi. Ni muri urwo rwego hari uburyo bwiza bwo gusoma bibiliya neza kandi uko bikwiye mu gihe ufite uwo muhati. Ijambo ry’Imana mu Migani 8:17 havuga ngo Nkunda abankunda kandi abanshakana umwete bazambona. [xyz-ihs […]

IPRC south BBC isezeye mu marushanwa ya Zone 5 kubera’ kudafatwa kimwe’

Ikipe ya IPRC South yagombaga guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya Zone 5 ya Basketball yasezeye muri ayo marushanwa, nyuma yo gutegerwa imodoka, ariko andi makipe bagombaga kujyana yo akaba yategewe indege na Minisiteri ya siporo n’umuco(Minispoc). Ayategewe indege ni Patriots BBC na APR Women BBC. Ikipe IPRC south BBC yo yategewe imodoka ya sosiyete […]

Muhanga/Rutenga: Abaturage bahangayikishijwe na ruhurura iri hagati mu ngo idapfundikiye

Bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Rutenga, mu kagari ka Gahogo, mu mujyi wa Muhanga, begereye ahubatswe ruhurura, bavuga ko bafite impungenge z’ubuzima bwabo, kuko iyi ruhurura imanuka hagati mu ngo, kandi aha yubatse ari naho haba inzira bacamo bagana mu bice bitandukanye bijya mu mujyi wa Muhanga. Ubusanzwe iyi ruhurura yari ihasanzwe ariko […]

U Rwanda rwigiye imbere uko ruhagaze mu bukungu, ku Isi rusubira inyuma

U Rwanda rwazamutseho umwanya umwe ku mugabane wa Afurika mu bigihugu bihagaze neza mu bukungu, rujya ku mwanya wa kabiri ku mugabane wa Afurika nyuma y’Ibirwa bya Maurice byakomeje kuza ku mwanya wa mbere no ku mwanya wa 45 ku Isi, ho rwasubiye inyuma. Ibyo byagaragajwe mu cyegeranyo cyerekana uko ibihugu bihagaze mu bukungu mu […]

Uganda: Abadepite baherutse gutabwa muri yombi bashakaga gutwika inteko — IGP Kayihura

Umukuru w’igipolisi cya Uganda, IGP Gen. Kale Kayihura yasobanuye impamvu z’ibyakozwe n’abashinzwe umutekano ku Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda kuri uyu wa Gatatu ushize, avuga ko bikwiye kubazwa abadepite banze kumva amabwiriza y’ubakuriye, ndetse anahishura ko abadepite batawe muri yombi bari bafite umugambi wo gutwika inteko. Gen. Kayihura yagize ati: “ Bari bateguye gutwika inteko […]

Kenya igiye kwakira irushanwa ry’igikombe cya CECAFA Challenge Cup

Inama y’Asosiyasiyo y’umupira w’Amaguru muri Afurika y’Uburasirazuba (CECAFA) yemeje Kenya nk’igihugu kizakira iri rushanwa riri gutegurwa mu minsi iri imbere ryiswe Cecafa Challenge Cup. Ni nyuma y’imyaka 2 Kenya isabye ko yakwakira iri rushanwa nyuma y’uko ribereye mu gihugu cya Ethiopia. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Inama nshingwabikorwa ya CECAFA iherutse kubera i Khartoum muri Sudani yanemeje ko […]

RDC: Umugaba mukuru wa FARDC yiyemeje kurangiza burundu ikibazo cy’inyeshyamba muri Uvira

Umugaba mukuru w’ingabo za Congo, Gen. Didier Etumba, kuri uyu wa Kane, itariki 28 Nzeri yageze I Bukavu aturutse I Kinshasa anyuze I Goma, aho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko agiye Uvira muri Kivu y’Amajyepfo mu rwego rwo kurangiza burundu ikibazo cy’inyeshyamba zimaze iminsi zihahanganiye na FARDC. Gen. Etumba yagize ati: “Inyeshyamba zarateye. Ndavuga […]

Umugeni yataye umugabo wenyine mu rusengero bamaze gusezerana, umugabo amwirukaho (Amafoto)

Mu gace kamwe ka Igbo gaherereye mu Burasirazuba bwa Nigeria, umugeni aherutse guta umugabo we mu rusengero Pasiteri akimara kubasezeranya nk’umugore n’umugabo. Abatangabuhamya bari bahari bavuga ko nyuma yo kumva ijambo ko babaye umugore n’umugabo, umugeni yahise yisubiraho akavuga ko yumva ibyo kuba umwe n’uwo mugabo atakibishaka ndetse ahita asohoka ariruka umugabo we amwirukaho. Umugabo […]

Dore itandukaniro ry'imibonano ikozwe neza ndetse n'iyakozwe bihutiyeho

N’ubwo imibonano mpuzabitsina ari ingenzi ku buzima bwa muntu, usanga benshi bayikora nabi ari byo binabaviramo indwara zanduririra mu mibonano mpuzabitsina cyangwa andi makimbirane atandukanye ashingiye ku miryango, cyangwa izindi ndwara zirimo n’umunaniro ukabije,… ahanini ni uko iba yakozwe mu buryo budakwiye . Nkuko dusanzwe tubibakorera Bwiza.com yagerageje kubakusanyiriza ibyiza byo gukora imibonano mpuzabitsina mugihe […]

Human Rights Watch yongeye gutunga urutoki Guverinoma y’u Rwanda

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch kuri uyu wa Gatanu, itariki 29 Nzeri 2017 watangaje ko Guverinoma y’u Rwanda ikomeje guta muri yombi no kubangamira abatavuga rumwe nayo kuva perezida w’u Rwanda yakongera gutorwa muri Kanama. Human Right Watch ikaba ivuga ko mu bibasiwe harimo Diane Rwigara, umuryango we, abamushyigikiye, ndetse n’abayobozi benshi […]

Katabagemu: Bashyizeho amasaha yo kutarenza mu kabari hagamijwe kubungabunga umuryango

Mu tugari n’imidugudu inyuranye muri uyu murenge, nta mugore urenza saa mbiri z’ijoro akiri mu kabari, kandi nyuma y’amasaha abiri n’umugabo agomba kuba amusanze bakegera abana. Hamwe abagore bataha saa kumi n’ebyiri abagabo bagataha saa mbiri, ahandi abagore bataha saa mbiri, abagabo baho bakageza saa yine z’ijoro. Abagore n’abagabo batuye umurenge wa Katabagemu muri Nyagatare […]