Mu byo dukora byose, mu bo dukorana harimo ba Yuda Isikariyoti-Perezida Mugabe

Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe aherutse gutangaza ko mu bo bakorana mu bijyanye na politiki harimo abagambanyi ndetse banakunda amafaranga, abo yise ba Yuda isikariyoti uvugwa muri Bibiliya. Perezida Mugabe w’imyaka 93 y’amavuko, yatangaje ibi mu muhango wi gusezera ku munyamuryango w’ishyaka Zanu Pf uherutse kwitaba Imana, aho mu ijambo rye yavugiye muri uwo muhango […]

Tariki ya 01/10/1990 — 01/10/2017, imyaka 27 irirenze izuba rirasiye u Rwanda

Hari ku munsi wa mbere w’icyumweru kibanziriza ukwezi kw’Ukwakira , ku itariki ya 01 umwaka wa 1990 ,ubwo mu karere k’Umutara ,ahari umupaka wa Kagitumba ,ubu ni mu Karere ka Nyagatare humvikanaga inkuru y’uko igihugu cy’u Rwanda cyinjiwemo n’Ingabo z’umutwe wa FPR-Inkotanyi. Radiyo Rwanda yatangiye gucuranga imiziki y’igisirikare ,igihugu cyose abantu batangira kwibaza ibibaye ,gahoro […]

Espagne : Abaturage mu matora ya referendum avanze n’imyigaragambyo ikaze

Mu ruturuturu rwo kuri iki cyumweru tariki ya Mbere Ukwakira 2017, abaturage batuye intara ya Catalogne muri Espagne bazindukiye mu bikorwa by’ amatora ya referendum baharanira ubwigenge bw’intara ya bo, ari uruvunganzoka . Mbere gato ariko y’uko ayo matora atangira , ubutegetsi bwa Espagne bwari bwatanze amabwiriza ku gipolisi cy’igihugu, yo kuburizamo ayo matora hakoreshejwe […]

U Rwanda ruramagana raporo ya HRW irushinja kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri iki gihe

Guverinoma y’u Rwanda yise Human Rights Watch umuryango ugamije kuyobya abantu ugendera ku mwuka uri mu gihugu ugashaka kuwubyaza inyungu z’amafaranga. Ibi bikaba bije nyuma y’aho kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki 29 Nzeri, mu itangazo ry’uyu muryango, wanenze Leta y’u Rwanda uyishinja guta muri yombi, kuburisha no gutera ubwoba abatavuga rumwe n’ubutegetsi kuva amatora […]

Data umbyara arashaka ko turyamana mbere y’uko nshaka umugabo- Mbigenze nte?

Ndi umukobwa w’imyaka 25, narangije amashuri yisumbuye ndetse nkaba mfite fiancé tumaranye igihe kitari kinini. Abahungu benshi bagiye bansaba ubucuti nkabemerera ariko tugatandukana vuba. Mu by’ukuri sinzi impamvu ibitera kuko urukundo runyoyokamo vuba kandi mu ntangiriro mpa numva dukundana koko. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Nabyirutse mbana na data gusa kuko mama umbyara yansize mfite imyaka 9 gusa […]

Rulindo: Ambasaderi w’u Bushinwa yunamiye umukozi w’Umushinwa wapfiriye mu Rwanda

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, yarambitse indabyo ahashyinguye umukozi w’Umushinwa wakoraga mu mishinga yo gufasha u Rwanda. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Kuri uyu wa gatandatu itariki 30 Nzeri 2017 akaba ari bwo Ambasaderi Rao Hongwei yagiye ku irimbi ry’Abashinwa riri mu Karere ka Rulindo ahashyinguwe uyu mukozi w’Umushinwa mu rwego rwo kumuha icyubahiro no kurambika […]

RDC: Mai-Mai Yakutumba yahawe amasaha 48 yo kurambika hasi ibirwanisho bitaba ibyo ikibonera

Ubuyobozi bukuru bw’igisirikare cya Congo, FARDC, bwahaye umutwe wa Mai-Mai Yakutumba amasaha 48, uhereye kuri uyu wa Gatandatu, yo kuba wamaze kurambika hasi ibirwanisho ku bushake bitaba ibyo ugahura n’akaga. Umwe mu bayobozi bakuru b’ingabo za Congo woherejwe na Etat Major ngo ajye gukurikirana ibikorwa bya gisirikare muri Kivu y’Amajyepfo yatangaje ibi kuri uyu wa […]

Ghana: Umuhanzi yatunguye benshi avuga ko ahagarariye Satani ku isi

Umuhanzi wo mu gihugu cya Ghana uzwi ku mazina ya Cash king aherutse gutunguza abantu amagambo adasanzwe ndetse anateye ubwoba ubwo yavugaga ko ahagarariye Lusiferi ku isi. Uyu muhanzi uzwi imbere mu gihugu cya Ghana yavuze amagambo buri wese atapfa kuvuga. Mu kiganiro n’itangazamakuru yagize ati « Nahinduje umweru uruhu rwanjye ngo abantu babone ibishushanyo […]

Uganda: Igipfunsi cya Gen Katumba cyari kimpitanye — Depite Zaake

Depite Francis Zaake uhagarariye Butebi mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda yatangaje ko igipfunsi Gen katumba Wamal aherutse kumuterera mu nteko cyari kimuhitanye nyuma yo kumukubita akitura hasi. Ifoto ya Gen Katumba akubita uyu mudepite mu mpera z’iki cyumweru yakwirakwiriye mu itangazamakuru, aho agaragara akubita igipfunsi kiremereye Depite Zaake mu mirwano yari irimbanyije hagati y’abadepite […]

Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry’Abashinjacyaha muri EAC

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Mutangana Jean Bosco, yatorewe muri iki cyumweru kuyobora ishyirahamwe ry’abashinjacyaha bo mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAAP). Mutangana yatorewe kuyobora iryo shyirahamwe mu nama ngarukamwaka y’ababashinjacyaha bakuru bo muri EAC , yabereye i Kigali asimbuye DPP wa Kenya Hon.Keriako Tobiko. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Muri iyi nama kandi yabaye kuwa 28 na […]

U Buhinde: Abanyeshuri 3 ba kaminuza barimo Umunyarwanda batawe muri yombi n’igipolisi

Igipolisi cya Kothanur mu gihugu cy’u Buhinde cyataye muri yombi abanyeshuri batatu biga engineering, harimo umwe w’Umunyarwanda n’abandi bakomoka muri Andhra Pradesh nyuma yo kubafatana urumogi. Abatawe uri yombi nk’uko tubikesha urubuga rwa The New Indian Express ni; Neeraj Ramakrishna w’imyaka 24, Shailesh Bhushan w’imyaka 23, na Kayitare Frederick w’imyaka 25. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Igipolisi kikaba […]