Hibutswe abahoze ari abakozi b’ibigo byahurijwe muri RAB bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi- AMAFOTO

Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe Abatutsi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi mu Rwanda (RAB) cyibutse abahoze ari abakozi b’ibigo byayihurijwemo. Ni umuhango wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 5 Gicurasi 2018, mu murenge wa Rusatira mu karere ka Huye, ukaba wabimburiwe n’ijoro ryo kwibuka ryo ku wa Gatanu, […]

Zari akomeje kugaragaza urukundo agifitiye umugabo we wapfuye yari yaramuharitse

Umuherwekazi, Zari Hassan ukomoka mu gihugu cya Uganda, yatangaje amagambo agaragariza urukundo umugabo we, Ivan Ssemwaga wapfuye yari yaramuharitse. Ivan Ssemwaga yari umugabo wa Zari, yapfuye muri Gicurasi 2017, ubwo uyu mugore yari yaramutaye amaze imyaka itatu abana n’umuhanzi wo muri Tanzania, Diamond Platnumz. Ku wa Gatandatu tariki ya 5 Gicurasi 2018, abicishije ku rukuta […]

Ubuzima bwa Alex Ferguson watozaga Man.Utd buri mu bihe bikomeye

Sir Alex Ferguson wahoze atoza ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza arimo kwitabwaho n’abaganga mu buryo bw’umwihariko nyuma yaho agiriye uburibwe bukabije ku gice cy’ubwonko. Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye, Ku wa Gatandatu tariki ya 5 Gicurasi 2018, nibwo Sir Alex Ferguson w’imyaka 76 y’amavuko, yajyanwe mu bitaro, abagwa mu mutwe nyuma yo kuviramo imbere […]

Uganda: Umwe mu basirikare barwanira mu kirere yirashe mu mutwe ahita apfa

Ubuyobozi bw’ingabo za Uganda zirwanira mu Kirere, butangaza ko bubabajwe n’urupfu rwa mugenzi wabo wirashe mu mutwe agahita apfa. Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’uyu mutwe wa gisirikare UPDAF (Uganda Peoples Defence Airforce), bavuga ko uwirashe yitwaga Pte Samuel Lokwi Samuel. Bati “Ingabo za Uganda zirwanira mu kirere zibabajwe no gutangaza urupfu rwa Pte Samuel […]

Dore ibiteganywa guhindurwa mu Itegeko Nshinga ry’u Burundi

Abarundi barimo kwitegura amatora ya kamarampaka azaba ku wa 17 Gicurasi, mu gihe baba batoye YEGO, dore bimwe mu byahinduka mu Itegeko Nshinga. Icya mbere bamwe mu Barundi bavuga ko giteye inkeke, ni manda z’umukuru w’igihugu. Manda imwe yamaraga imyaka itanu, yahinduka ikaba imyaka irindwi, umukuru w’igihugu yajya yiyamamaza manda ebyiri z’imyaka 14. Ibi bigaragara […]

Uturere : Inguzanyo za VUP zihera muri SACCO, gutinza inkunga y’abatishoboye n’amafaranga agenewe ibigo by’amashuri

Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta 2017 igera mu nzego z’ibanze, ikagaragaza uko uturere duhagaze mu  mitangire y’inguzanyo za VUP, imihembere y’abakoze muri VUP, imitangire y’inkunga yagenewe abatishoboye, ndetse n’amafaranga yagenewe ibigo by’amashuri muri gahunda yo kugaburira abana. Amafaranga y’inguzanyo ahera muri SACCO, n’ubwo n’asohotse yishyurwa nabi. Hagati y’umwaka wa 2009 na 2015, iyi gahunda yagize […]