Iyo igihugu kiyobowe n'abagikunda nta kabuza gitera imbere- Hon. Mukabalisa

Perezida  w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, avuga ko iterambere ry’igihugu mbere na mbere riterwa n’abakiyoboye bagikunda kandi baharanira inyungu z’abo bayobora kurusha uko baharanira izabo bwite. Ibi Hon.Mukabalisa yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 11 Gicurasi 2018, ubwo abagize Inteko Ishinga Amategeko n’Abakozi bibukaga ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi […]

Burundi: Abantu bataramenyekana bishe abantu 23

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 11 Gicurasi 2018, abantu bataramenyekana bishe abantu 23 mu Burasirazuba bw’Amajyaruguru y’u Burundi. Umwe mu bayobozi b’u Burundi ikinyamakuru AFP dukesha iyi nkuru kitatangaje izina, yavuze ko bakeka ko umubare w’abishwe ushobora kwiyongera. Yagize ati “dufite abantu 23 bishwe, barimo abagabo, abagore n’abagabo, umubare ushobora kwiyongera mu […]

RDC: Abakerarugendo babiri bashimutiwe muri Pariki ya Virunga

Ku wa Gatanu tariki ya 11 Gicurasi 2018, abakerarugendo babiri b’Abongereza bashimutiwe muri Pariki ya Virunga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Radiyo Okapi itangaza ko abo bakerarugendo bashimutiwe hagati ya Kibumba na Nyiragongo muri Teritwari ya Nyiragongo muri Kivu y’Amajyaruguru. Nk’uko sosiyeti sivile muri aka gace ibitangaza, ngo bashimuswe ubwo baganaga i Goma bari […]

Muhanga: Urubyiruko rurasabwa kwigira ku ngabo za FPR/Inkotanyi zahagaritse jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwo hibukwaga urubyiruko rwazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , urubyiruko rwiganjemo urwo mu bigo by’amashuri yisumbuye byo mu murenge wa Cyeza, mu karere ka Muhanga rwasabwe kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda kurusha ibindi byose no kwigira Ku butwari n’ubwitange byaranze urwayihagaritse. Unkundiye Fhilippe, umwe mu rubyiruko rwarokotse jenoside rwo mu murenge wa Cyeza, mu buhamya bwe, […]

U Burusiya: Abazajya kureba imikino y'igikombe cy'Isi bakorewe amarobo(Robots) bazajya basambanya

Iminsi 34 gusa niyo ibura ngo igikombe cy’isi kiba rimwe mu myaka ine gitangire, kuri ubu abahanga mu gukora amarobo(Robot) bakoze Robo zizifashishwa n’ubishaka mu gihe ashaka gukora imibonano mpuzabitsina. Ni nyuma y’uko bigaragaye ko buri gihugu cyabereyemo imikino y’igikombe cy’isi hagaragara umubare w’abana benshi bavuka nyuma yacyo, kandi ugasanga ba se ari abanyamahanga batanazwi. […]

Imitwe ibiri y’inyeshyamba zirwanya Leta y'u Burundi yakozanyijeho hapfamo batandatu

Imirwano hagati y’inyeshyamba ‘Red Tabara na Forebu’ ikomoka mu Burundi yabereye mu karere ka Uvira, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaguyemo abantu batandatu. Amakuru VOA ikesha abayobozi bo muri ako gace, yemeza ko iyo mirwano yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 9 Gicurasi 2018, inyeshyamba za Red Tabara zitakarizamo benshi. Bavuga […]

Dore ibintu 5 bishobora gutuma ushinga urugo ntirushinge imizi

Burya gushaka ni igikorwa cya kigabo ntabwo bishobora buri wese, kandi gushaka no gukomeza urugo ni ikindi kintu, niyo mpamvu mu gihe hari ingeso zakunaniye uba usabwa kubanza kwitekerezaho mbere yo gufata icyo cyemezo. Mu gihe cyose urangwa n’izi ntekerezo, ntuzirirwe uhirahira ngo ushake umugore cyangwa umugabo kuko ntabwo mwamarana kabiri. Zimwe muri zo, twavuga: […]

Zari yakwepye umusore washakaga kumuha impano y'imodoka ihenze- AMAFOTO

Ku munsi wejo tariki 11 Gicurasi 2018 nibwo umuherwekazi Zari Hassan yari ategereje muri Kenya aho agiye mu gikorwa cy’urukundo(gufasha) nkuko byari biteganyijwe ko uyu Zari agirana ikinaganiro na Kiss fn (kenya) siko byagenze kuko byaje guhinduka ubwo yamenyaga ko Ringtone ahamutegerereje ngo amuhe impano atigeze ahakandagira. Ringtone umaze iminsi agaragaza ko afitiye urukundo Zari […]

Gasabo: Abakozi batanu b'Ikigo Nderabuzima batawe muri yombi bacyekwaho kwiba imiti

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ku wa kane tariki ya 10 Gicurasi 2018, yafashe abantu batanu, barimo abaforomo batatu (3) bakekwaho kwiba ibikoresho n’imiti byo mu kigo nderabuzima cya Kayanga giherereye mu murenge wa Rutunga Akarere ka Gasabo. Bimwe mu byibwe muri icyo kigo nderabuzima birimo ibikoresho bya Laboratwari, amashuka n’ibiringiti by’ikigo […]

Mani Martin yasubije abamwibasiye nyuma yo kugaragaza ko ashaka umukobwa umubyarira umwana

Hashize iminsi mike, umuhanzi Mani Martin agaragaje ko ashaka umwana bidasubirwaho, ashyira ifoto y’umwana ku rukuta rwe rwa Instagram arangije ayandikaho amagambo avuga ko ‘ashaka umukobwa umubyarira umwana’ maze yakirizwa ibitutsi. Ashyiraho iyo foto, Mani Martin yagize ati ”Bagore, uwumva yambyarira umwana mwiza nk’uyu nguyu nanshake tuvugane.” Bamwe mu bamukurikira kuri Instagram, bamusamiye hejuru baramwandagaza, […]