Amaherezo u Bufaransa bwemeye ko bwakoresheje iyicarubozo muri Algeria
Igihugu cyâu Bufaransa ku nshuro ya mbere cyemeye ko cyakoresheje iyicarubozo mu gihe cyâintambara yo guharanira ubwigenge muri Algeria mu myaka ya za 50. Kuri uyu wa kane, itariki 13 Nzeri, Perezida Emmanuel Macron yavuze ko Maurice Audin (ku ifoto), umwe mu mpirimbanyi zâubwigenge zagenderaga ku matwara ya Gikomunisiti waburiwe irengero mu 1957, yapfuye azize […]
Rusizi: Barasaba ubuyobozi guhagurukira ikibazo cya âBanki Lambertâ
Bamwe mu batuye umujyi wa Rusizi barasaba ubuyobozi bwâaka karere nâinzego zâumutekano zihakorera guhagurukira ubucuruzi bwâamafaranga butemewe bita ââ Banki Lambertââ mu ndimi zâamahanga, burushaho kwiyongera, bunarushaho gukenesha abaturage,aho ngo bamwe baterezwa ibyabo cyamunara cyangwa bakajyanwa mu nkiko kubera amafaranga baba bafashe bagomba kwishura inyungu zirenze urugero bakayabura. Nkâuko bamwe mu bacuruzi nâabakunda gufata aya […]
Afurika yâEpfo: Umugore yabyariye rimwe abana batanu- AMAFOTO
Mu bitaro bya Clinix Botshelong Empilwe byo muri Afurika yâEpfo umugore utatangajwe amazina yahabyariye abana batanu. Ubuyobozi bwâibi bitaro butangaza ko ari inshuro ya gatatu kuva mu 1960, umugore abashije kubyara abana batanu muri ibi bitaro. Butangaza kandi ko ari ibisanzwe ko atari ubwa mbere umugore abyaye abana barenze umwe, buri mwana ngo akaba yagiye […]
Intara y'Uburengerazuba yakusanyije imisoro ya miliyari 8.350Frw ugereranyije n'intego ya miliyari 7,2 yari yihaye
Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, ushinzwe iterambere ryâabaturage, Harelimana Cyriaque atangaza ko gusora neza bituma Igihugu kirushaho kwigira ntikibeshweho nâimisoro yâabaturage bâibindi bihugu. Ibi yabitangaje mu muhango Ikigo cyâIgihugu cyâImisoro nâAmahoro (RRA) cyateguye wo gushimira abasora bo mu Ntara yâIburengerazuba, wabereye mu Karere ka Rutsiro ku wa 12 Nzeri 2018, aho abasora neza kandi ku […]
Chris Brown ntagikura ijisho ku mafoto ya Rihanna
Umuhanzi Chris Brow ntagikura ijisho ku mafoto yâuwo bahoze bakundana, Rihanna byâumwihariko ayo uyu mukobwa ashyira ku mbuga nkoranyambaga. Imwe mu nshuti za hafi zâuyu muhanzi yatangarije ikinyamakuru Hollywoodlife dukesha iyi nkuru ko Breezy nkâuko bakunda kumwita abiterwa no kuba abona Rihanna ateye amebengeza muri ibi bihe kurusha mu minsi ishize. Iyi nshuti yagize itiâ […]
Abanyarwanda 2 muri Gereza ya Luzira bashinjwa gutunga imbunda nâubutasi
Abanyarwanda babiri mu gihugu cya Uganda bashinjwe gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije nâamategeko mu gihe imibanire hagati ya Uganda nâu Rwanda ikomeje kugaragaramo igitotsi cyiyongera aho kugabanyuka. Ikinyamakuru Chimpreports kivuga ko mu myaka mikeya ishize imibanire yâu Rwanda na Uganda yarushijeho kwangirika bigaha icyuho imyiteguro yâamakimbirane yeruye yavamo imirwano hagati yâibihugu byombi. Kunanirwa gucyemura ibibazo […]
Urutonde rwâinyubako 10 nziza muri Afurika- AMAFOTO
Uko iterambere rikomeza kwihuta mu bihugu bimwe na bimwe byo muri Afurika ni nako ibikorwaremezo nabyo byiyongera bityo hakaba hari inyubako ziza ku isonga mu bwiza ku mugabane wa Afurika. 1. Inyubako ya 15 Alice Lane Towers (Johannesburg) Ni inyubako ibarizwa muri Afurika yâEpfo, mu gace ka Sandton i Johannesburg, iyi nyubako, iyi nyubako ngo […]
Uganda: Inteko Ishinga Amategeko yasabye guverinoma ibisobanuro ku bikorwa bikomeje gukorerwa Abanyarwanda
Perezida wâInteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Rebecca Kadaga, kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 12 Nzeri, yasabye guverinoma ibisobanuro ku itabwa muri yombi rinyuranyije nâamategeko no gusubizwa iwabo bikomeje gukorerwa Abanyarwanda. Icyemezo cya perezida wâInteko Ishinga Amategeko ya Uganda kije nyuma yâaho bamwe mu badepite bagaragarije ko iri tabwa muri yombi no gusubiza iwabo Abanyarwanda […]
Congo irashinja UPDF kwica abarobyi bane bâAbanyekongo imirambo yagaragaye ireremba ku kiyaga
Igisirikare cyo mu mazi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatatu ushize cyashinje ingabo za Uganda kwica abarobyi bane bâAbanyekongo, imirambo yabo yagaragaye ku Kiyaga cya Edouard yaratobowe nâamasasu yanatwitswe. Uganda yahakanye iki kirego, kiri mu bya nyuma mu bimenyetso bigaragaza umwuka utari mwiza hagati ya Congo na Uganda kubera iki kiyaga […]
Guverinoma irateganya kuzaba yisubije ubutaka bwayo bwigaruriwe bitarenze muri Kamena 2019
Kugeza mu kwezi kwa Kamena mu mwaka utaha wa 2019 ngo Guverinoma yâu Rwanda izaba yamaze kugaruza ubutaka bwayo bwigaruriwe ndetse bukandikwa ku mazina yâabantu ku giti cyabo nâabayobozi bâibanze nkâuko bitangazwa nâIkigo cyâIgihugu gishinzwe Imicungire nâImikoreshereze yâUbutaka (RLMUA). Mu ntangiriro zâuku kwezi, RLMUA nibwo yasubukuye igikorwa cyo kubarura ubutaka bwa leta ku bufatanye nâabafatanyabikorwa […]
Uwahoze akundana na Eddy Kenzo yasabye ko hazirikanwa ibihe byiza bagiranye
Uwahoze ari umugore wa Eddy Kenzo, Rema Namakula yatangaje ko uwahoze ari umugabo we batigeze bamarana igihe gihagije kandi ngo bahe agaciro kâibihe byihariye bagiranye ubwo bari bakiri kumwe. Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram kuwa 14 Nzeri, Rema mu mvugo igaragaza agahinda  yavuze ko bibabaje uburyo umuntu akunda cyane amara igihe yishimana nâabandi bantu […]
Resitora yahombye miliyoni 190 zâamadorali kubera imbeba yaguye mu isosi
Resitora izwi cyane mu Bushinwa yatakaje miliyoni 190 z’amadolari y’Amerika ku isoko ry’imari n’imigabane nyuma yaho umugore utwite asanze imbeba yapfuye mu isosi ye. Imigabane ya resitora Xiabu Xiabu yaguye igera ku kigero cyo hasi cyane itari yarigeze igeraho mu gihe kigera hafi ku mwaka, nyuma yaho amafoto agaragaza iyo mbeba yapfuye iri gukurwa mu […]
Uganda: Umunyamerika ukiri muto yasanzwe aho yari acumbitse yapfuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, itariki 13 Nzeri, abayobozi mu gihugu cya Uganda basanze umusore wâimyaka 21 wâUmunyamerika yapfiriye mu icumbi yari acumbitsemo muri Entebbe. Uyu musore basanze yitwa James Crow, biravugwa ko yaba yiyahuriye mu cyumba cye mu icumbi rizwi nka Entebbe Zoo Hostel, aho yari acumbitse kuva kuwa Mbere ushize. Abayobozi […]
Karongi: Polisi yafashe ibikoresho byâikoranabuhanga byari byibwe muri kompanyi yâAbashinwa
Ku italiki ya 12 Nzeri, Polisi yâu Rwanda ikorera mu karere ka Karongi, mu murenge wa Rubengera, akagari ka Gacaca,yafashe umusore ukekwaho kwiba ibikoresho byâikoranabuhanga Kompanyi yâAbashinwa âHunan Road and Blidge Construction Company Limited Groupâ(HRBCCLG), ikora umuhanda Gatsibo- Kayonza. Ibikoresho byibwe bigizwe na Mudasobwa 2 nâibikoresho byazo. Bikaba byaribwe nâumusore witwa Ndahayo Gilbert wâimyaka 27 […]
RDC: Abatavuga rumwe na Leta baburiye Perezida Kabila
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokaarasi ya Congo baburiye Leta ya Kabila ko yazaryozwa ingaruka zaterwa n’amatora y’ikinamico barimo gutegura. Ibiro ntaramakuru AFP biratangaza ko abakuru b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo basabye Perezida Joseph Kabila kurinda iki gihugu “akavuyo” bavuga ko gashobora guterwa no kutubahiriza amategeko agenga amatora. Byavuzwe n’abakandida-perezida […]