Abapolisi bo mu Buhinde babujijwe kongera guseka

Abapolisi bakora ku bibuga by’indege mu Buhinde bahawe amabwiriza yo kugabanya guseka mu gihe bigaragara ko urugwiro bagiranaga n’abantu rushobora guteza ibyago. Ikigo cy’Ubuhinde cy’umutekano w’inganda, ari na cyo gishinzwe umutekano w’indege, cyatangaje ko gishaka ko abakozi bacyo “baba maso kurushaho uko bagira urugwiro.” Ikinyamakuru Indian Express cyo mu Buhinde gitangaza ko ibi biraterwa n’impungenge z’uko urugwiro […]

Sinakwihanganira uburyo tubayeho mu Rwanda — Diane Rwigara

Diane Rwigara uherutse gufungurwa by’agateganyo yatangaje ko atakwihanganira uburyo babayeho mu Rwanda, avuga ko yari yaratangije itsinda ry’agakiza ryitwa Itabaza azakomezanya naryo. Ni mu kiganiro Newsday cya BBC aho yatangaje ubuzima bwa gereza yanyuzemo avuga ko atari bwiza ariko yagombaga guhangana nabwo. Diane Rwigara ndetse na nyina, Adeline Rwigara barekuwe by’agateganyo mu cyumweru gishize, nyuma […]

Kenya: Huddah Monroe yigabanyirije imyaka abafana baramwanjama

Huddah Monroe ni umunyakenyakazi wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto ye y’urukozasoni, ubu akaba ari mu ntambara y’amagambo n’abafana be bamushinja kwigabanyiriza imyaka. Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, Huddah yagize ati “Umwaka urarangiye, mu minsi ine ishije nujuje imyaka 23”. Ibi abafana babyuririryeho bamushinja kwigabanyiriza imyaka. Abafana bamwibukije ko ubwo yahagarariraga igihugu cya […]

USA: Carlson arashinjwa kwitwaza Jenoside yakorewe Abatutsi mu kubiba inzangano

Umusesenguzi mu bya politiki wa Televiziyo Foxnews, Tucker Carlson, yatangaje ko icyo Abademokarate bashaka nta kindi kitari itsembabwoko ry’Abazungu, aho yagereranyije ibyo batangaza nk’ibyatangazwaga na Guverinoma yashyize mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, abandi basanga ntaho bihuriye kuko abademokarate atari bo bari ku butegetsi ahubwo bagasanga ashaka kwangisha Abazungu andi […]

Ethiopia nayo yakuyeho kubanza gusaba visa ku Banyafurika bayisura

Igihugu cya Ethiopia kigiye kujya giha visa abagenzi b’Abanyafurika bagisura bageze ku kibuga cy’indege nk’uko byatangajwe na Perezida w’iki gihugu, Mulatu Teshome ubwo hafungurwaga inteko ishinga Amategeko kuri uyu wa Mbere ushize. Perezida Teshome wa Ethiopia yavuze ko igihugu cye kigiye kujya giha visa Abanyafurika bamaze kukigeramo mu rwego rwo koroshya inzira byanyuragamo kugirango ushaka […]

Ishyaka rya Mwenedata Gilbert ririshimira irekurwa rya Diane Rwigara na nyina

Ishyaka IPAD-Rwanda rya Mwenedata Gilbert washakaga kwiyamamariza ku mwanya wa Perezida w’u Rwanda, ritangaza ko ryishimiye irekurwa rya Rwigara Diane na nyina Mukangemanyi Adeline. Itangazo ryashyizweho umukono n’umunyamabanga mukuru w’iri shyaka, Musabyimana Charles, rivuga ko bishimiye iki cyemezo cyafashwe n’ubutabera bw’u Rwanda. Bagize bati “Nyuma y’ifungurwa rya Ingabire Umuhoza Victoire, Perezida w’ishyaka FDU-Inkingi kimwe n’izindi […]

Perezida Nkurunziza arashinja u Rwanda na Congo kuba inzira y’ubusahuzi bw’umutungo w’u Burundi

Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, yasabye inzego z’umutekano ndetse n’abaturage cyane cyane abaturanye n’u Rwanda na Congo, kurushaho kuba maso by’umwihariko ku mipaka y’ibi bihugu ashinja kuba ari byo binyuzwamo imitungo y’igihugu mu buryo bwa magendu. Ibi Perezida Nkurunziza yabitangarije kuwa Mbere, itariki 08 Ukwakira, mu Ntara ya Muyinga, ahari hagiye gutangizwa ku mugaragaro ibikorwa […]

Umubyeyi wa Steven Kanumba yababariye Lulu ushinjwa urupfu rwe

Flora Mtegoa, ubyara icyamamare mu gukina filimi, Steven Kanumba wapfuye mu mwaka wa 2012, yateye intambwe yo guha imbabazi umukobwa witwa Elizabeth Michael, uzwi ku izina rya Lulu washinjwe kugira uruhare mu rupfu rw’umuhungu we. Lulu wari inshuti ya Kanumba muri icyo gihe yapfiriyemo, yakatiwe n’urukiko rw’i Dar es Salaam igifungo cy’imyaka ibiri  ashinjwa kugira […]

Nyamasheke: Urujijo ku itemwa ry'inka ya Girinka

Mu rukerera rwo ku cyumweru ushyira ku wa Mbere tariki ya 8 Ukwakira 2018, ni bwo abaturage n’ubuyobozi bw’umudugudu wa Rutare, akagari ka Miko mu murenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke bahurujwe n’umwe mu bahungu b’umukecuru witwa Mukamusoni ConsolĂ©e wari warahawe inka muri gahunda ra Girinka ko imaze gutemwa n’abagizi ba nabi. Nk’uko Bwiza.com […]

Nzagukata ibyo binwa byawe binini- Eddy Kenzo abwira umugore wamwibasiye

Umuhanzi Eddy Kenzo yatangaje ko azatemagura iminwa y’umugore uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, Ritah Kaggwa amuryoza ko yamunenze ku mbuga nkoranyambaga. Ritah Kaggwa yavugaga ko Eddy Kenzo ari uwo kunengwa kubera uburyo yatandukanye n’umugore we, Remah Namakula. Eddy Kenzo abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yavuze ko Kaggwa natarekeraho gukomeza kumuvugaho azamutemagura iminwa n’ubwo atazi […]

Abanyekongo byibuze 10 biciwe muri Angola

Abanyekongo byibuze 10 biciwe muri Angola nyuma y’amakimbirane bagiranye n’abaturage ndetse n’abapolisi nyuma y’icyemezo cya guverinoma cyo kubasubiza iwabo muri Congo. Televiziyo ya leta muri Angola, TPA kuri uyu wa kabiri yatangaje ko Abanyekongo 10 n’umupolisi umwe wa Angola biciwe mu makimbirane yadutse ahitwa Lucapa, mu Ntara ya Lunda Norte. Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya […]

Uganda: Umukinnyikazi wa filimi, Keeza, akomeje kuburirwa irengero

Umukinnyikazi wa filimi wo mu gihugu cya Uganda, Patience Kahirita, alias Keeza, amaze icyumweru cyose aburiwe irengero nyuma yo gutwarwa n’abagabo batamenyekanye bamukuye aho akorera muri Kampala. Umuvandimwe we, Judith Kabashambo, aravuga ko uburyo bwose bagerageje bwo kumubona nta musaruro butanga. Yagize ati: “ Murumuna wanjye yatwawe n’abagabo saa 3h50 kuwa Gatanu, itariki 28 Nzeri. […]

Muhanga: Polisi yafashe umucuruzi wari unyereje imisoro ingana na Miliyoni 4.5 kuri Caguwa

Hirya no hino mu gihugu Polisi y’u Rwanda imaze iminsi iri mu bikorwa byo kurwanya abantu bambutsa ibicuruzwa bakabyinjiza mu gihugu bidasoze. Ni muri urwo rwego Tariki 08 Ukwakira ku bufatanye n’abaturage bo mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyamabuye, Polisi yakoze igikorwa cyo gusaka umuturage witwa Bizimana Edouard, mu nzu ye basangamo amabalo […]

Abana ba Ingabire Victoire mu nzira yerekeza i Kigali

Ingabire UmuhozaVictoire  atangaza ko abana be batatangajwe umubare bateganya kuza mu Rwanda bavuye mu Buholandi mu rwego rwo kureba uko U Rwanda rumeze. Ibi ni  ibyemezwa n’Ibiro by’Ubugenzacyaha (RIB) mu itangazo bwashyize hanze  kuri uyu wa 9 Ukwakira 2018 Bwagize buti” Yavuze ko ari gutegura urugendo rw’abana be hano mu Rwanda muri gahunda yo kuza […]

Kamonyi: Abafungiye ibyaha bya Jenoside barasaba guhuzwa n’abo bahemukiye

Mu biganiro byahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, abayobozi ba Gereza ya Muhanga ndetse n’abayifungiyemo bakomoka mu karere ka Kamonyi , kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Ukwakira 2018, bamwe mu bahafungiye bakoze  icyaha cya jenoside basabye ubuyobozi bw’aka karere kubahuza n’abo bahemukiye muri jenoside yakorewe Abatutsi bakabasaba imbabazi. Uturuka mu murenge wa Rukoma witwa […]