Abantu bose bangereranya na Mbappe. Turasa si byo? — Pele

Icyamamare muri ruhago, Pele, gikomoka muri Brazil kuri uyu wa Gatatu cyatangaje ko hari ibintu gihuriyeho na rutahizamu w’Umufaransa ukiri muto, Kirian Mbappe. Ni mu kiganiro yahaye ikinyamakuru cy’iwabo, A Folha de Sà£o Paulo. Uyu rutahizamu wamamaye kubera ubuhanga yagiye agaragaza mu mukino w’umupira w’amaguru mu bihe bye, yagarutse ku bintu yaba ahuriyeho n’uyu rutahizamu […]

Ibiciro byo kwamamaza kuri Bwiza.com byahanantuwe, ni nk’ubuntu

Ubuyobozi bw’iki Kinyamakuru, Bwiza.com butangaza ko bwamanuye ibiciro byo kwamamaza mu gihe hitegurwa iminsi mikuru ya Noheli n’Umwaka Mushya Muhire wa 2019. Nk’ibisanzwe, ikinyamakuru Bwiza.com, gitara kikanatangaza amakuru kuri interineti, ubu buryo bwo kwamamariza abakiriya ku cyo twakwita Ubuntu gikorwa buri mwaka, bikaba ari muri urwo rwego no muri iyi minsi benshi bitegura guhaha ibyo […]

Havutse uruhinja rwa mbere ku mugore wahawe nyababyeyi y’uwapfuye

Umwana w’uruhinja w’umukobwa yavutse afite ubuzima bwiza hifashishijwe nyababyeyi yakuwe mu murambo w’umuntu. Igikorwa cyamaze amasaha 10 cyo gutera nyababyeyi mu mubyeyi w’uru ruhinja – cyaje gukurikirwa no kumwongerera ubushobozi bwo kuba yabyara – cyabereye i Sà£o Paulo muri Brezile mu mwaka wa 2016. Uyu mubyeyi w’imyaka 32 y’amavuko, yavutse nta nyababyeyi afite. Hamaze kubaho […]

U Burundi bwikomye Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango Mpuzamahanga

Ambasaderi w’u Burundi mu Muryango w’Abibumbye, Albert Shingiro, arashinja Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe kwivanga mu bibazo bya politiki by’igihugu cye, akavuga ko nta n’umwe ukwiye kubikora atatumiwe. Guverinoma y’u Burundi iyobowe na Perezida Nkurunziza iherutse gusohora impapuro mpuzanahanga zo guta muri yombi abashinjwa uruhare mu iyicwa rya Melchior Ndadaye, perezida wa mbere w’u Burundi […]

Weasel yahakanye ibyo gusimbuza  nyakwigendera Radio

Umuhanzi  Douglas Mayanja uzwi nka Weasel ahakana  ko haba hari undi muhanzi wasimbuye nyakwigendera Moses Nakitinje Sekibogo wari uzwi nka Radio mu itsinda rya Goodlyfe. Abakunzi b’uyu muhanzi bamaze iminsi bamubaza ku ngingo yo kuba yarasimbuje  Radio muri  Goodlyfe agashyiramo uwitwa King Saha. Ni nyuma y’aho Weasel abinyjije ku rukuta rwe rwa instagrma yashyize hanze […]

Perezida Museveni  n’abajenerali be bagiye gusubira mu byumba bitegurirwamo intambara

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni akaba n’Umugaba w’Ingabo w’Ikirenga w’Igisirikare cya UPDF agiye gushyiraho  igisirikare cyatojwe bikomeye cyo mu karere kugira ngo gihangane n’inyeshyamba za Allied Democratic Forces (ADF) ziri mu mashyamba  y’inzitane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iyi nkuru ndende ya Chimpreports ivuga ko Museveni n’abajenerali be bateganya  gusubira mu byumba bitegirirwamo […]

Bujumbura: BBC yavumbuye ukuri ku nyubako ikorerwamo iyicarubozo kuva mu 2016

Ishami rya BBC ryo muri Afurika ryashyize ku mugaragaro iperereza ryakoze ku nyubako iherereye mu Mujyi wa Bujumbura mu gace ka Kinindo ifite numero 76 bivugwa ikoreshwa n’urwego rw’ubutasi (SNR) mu bikorwa by’iyicarubozo kuva mu 2016. Mu Ukuboza 2016 nibwo ku mbuga nkoranyambaga zo mu Burundi hakwirakwijwe video igaragaza umuvu w’amazi atukura wasohokaga mu rupangu […]

Rwamagana: Ababyeyi barasabwa kugaragaza abana bafite ubumuga aho kubahisha mu nzu

Ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abafite ubumuga mu Karere ka Rwamagana wabereye mu Kagari ka Nsinda mu Murenge wa Muhazi  ku wa 03 Ukuboza 2018, aho mu butumwa bwahatangiwe ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwasabye ababyeyi kugaragaragaza abana bafite ubumuga aho kubahisha kugirango ubuyobozi bubashe gufasha abakeneye gufashwa. Abafite ubumuga bavuga ko iyo umuntu ufite […]

Burundi: Umupolisi yarashe umugore we ahita apfa

Majoro Nduwimana Prime arashinjwa kwica umugore we amurashishije imbunda y’akazi ya pisitoli, nyuma y’amakimbirane bari bagiranye. Nduwimana yarashe umugore we mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 4 Ukuboza 2018, mu rugo rwabo ruri i Kajiji, Komini Muha, mu mujyi wa Bujumbura. Abaturanyi bakaba bavuga ko yamurashe isasu ryamwishe ubwo yari asohotse mu nzu […]

Nta wandusha ku rubyiniro uretse Beyonce na  Michael Jackson- Diamond Platnumz

Umuhanzi Diamond Platnumz atangaza ko ari umwe mu bahanzi beza ku isi  ku buryo bagenzi be bake ari bo bapfa kugerageza guhangana na we ku rubyiniro barimo Beyonce na nyakwigendera Michael Jackson. Mu kiganiro na K24 mu mpera z’icyumweru gishize  ubwo yari mu gihugu cya Kenya, Diamond yagize ati “ Ndi umunyamuziki. Tugeze ku rubyiniro, […]

Goma: Felix Tshisekedi yijeje kugarura amahoro muri Kivu y’Amajyaruguru naramuka atowe

Felix Tshisekedi, umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu muri Congo, na Vital Kamerhe, ukuriye ibikorwa byo kumwamamaza, bijeje kugarura ituze n’umutekano muri Beni ndetse no muri Kivu y’Amajyaruguru yose mu gihe Tshisekedi yaba atorewe kuyobora iki gihugu mu matora ateganyijwe kuwa 23 Ukuboza 2018. Kuri uyu wa Kabiri, itariki, 04 Ukuboza, uyu mukandida w’ihuriro CACH yatangiriye […]

Dore uburyo 10 umugabo ashobora kubangamiramo umugore we mu buriri

Umugore n’umugabo nk’uko baba barasezeranye, baba barabaye umwe ariko ikijya kibaho ni uko ukubangamirana hagati yabo kutajya kubura cyane cyane iyo hagati yabo hatari ubwumvikane busesuye. 1.Mu gutera akabariro: Igihe cyose umugabo yifuza gutera akabariro atabanje gutegura umugore we, burya aba amubangamiye cyane, kuko aramubabaza kandi nawe burya bishobora kumugiraho ingaruka akaba yakomereka 2.Kwifuza ko […]

USA: Abasenateri bemeje ko bamenye uri inyuma y’iyicwa ry’’umunyamakuru Kashoggi

Itsinda ry’Abasenateri bavuga rikijyana muri Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa kabiri, itariki 04 Ukuboza ryatangaje ko hari ibimenyetso bihagije byemeza ko Igikomangoma Mohammed bin Salman ari we uri inyuma y’iyicwa ry’umunyamamkuru Jamal Kashoggi, bahakana ibyatangajwe na Perezida Trump ko ibyo birego nta kibyemeza. Ibi byatangajwe nyuma yo kubonana na Gina […]

Kicukiro: Yafatanywe Amanyarwanda, Amashilingi n'Amadolari yose y'amiganano

Polisi ikorera  mu karere ka Kicukiro ku makuru yahawe n’abaturage yafashe umugabo ukekwaho gukora amafaranga y’amahimbano y’ibihugu bitandukanye agizwe n’amanyarwanda, amadorari y’Amerika ndetse n’amashilingi ya Uganda. Munyehirwe Eliezel w’imyaka 29 y’amavuko utuye mu murenge wa Gahanga akagari ka Gahanga yafashwe mu masaha ya saa 02:30 z’ijoro rishyira kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Ugushyingo, […]

Abasirikare 11 ba Monusco barashinjwa gukorera iyicarubozo umwana

Abasirikare 11 b’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Monusco), bakomoka muri Afurika y’Epfo, barashinjwa gukubita no gukomeretsa umwana uri munsi y’imyaka 18. Aba basirikare bashinjwa gukora iki cyaha muri Mutarama uyu mwaka, mu Ntara ya Kasa௠y’Iburasirazuba, ubwo bari bamaze kumufata bamushinja ubujura. Umugaba mukuru w’ingabo za Afurika y’Epfo (SANDF) […]

Rusizi: Ubutaka buto buracyabereye imbogamizi abahinzi b’icyayi

Abahinzi b’icyayi bibumbiye mu ihuriro ry’amakoperative ane y’abahinzi b’icyayi mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, bavuga ko bakomeje kubangamirwa n’ubutaka bagihingaho bubabana buto. Bamwe muri aba bahinzi bari mu makoperative ya COOPTHE Mwaga-Gisakura na COOPTHEVIGI yo muri Nyamasheke, COOPTHE Shagasha na The villageois UMACYAGI yo muri Rusizi, bibumbiye mu ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’icyayi (UCOTHEI), bavuga […]