Amerika yavuze ko yiteguye kwinjira muri Congo-Kinshasa

Leta ya Amerika itangaza ko ishobora kwinjira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igiye haba hadutse imvururu nyuma y’itangazwa y’ibyavuye mu matora. Itangazo rya Deparitoma ya Leta ya Amerika (US Department) rivuga ko abanye-Congo badakwiriye guteza akaduruvayo kandi ko abazabigiramo uruhare bazakurikiranwa. Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara mu ijoro rya tariki ya 10 Mutarama 2019 riragira […]

Cristiano Ronaldo ntiyorohewe ku bw’ibirego by’ubusambanyi ashinjwa

Polisi yo muri Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasohoye inyandiko isaba ko icyamamare muri ruhago, Cristiano Ronaldo akorerwa ibizamini bya ADN mu gukora iperereza ku byaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina ashinjwa. Uwunganira Ronaldo mu by’amategeko, Peter S. Christiansen yatangaje ko ibyo umukiriya we ashinjwa ari ibisanzwe. Ikinyamakuru Wall Street Journal gitangaza ko […]

Paris: Louise Mushikiwabo yakoze inama ye ya mbere y’akazi kuva yatangira kuyobora OIF

Uhagarariye igihugu cya Armenia mu muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) akaba na ambasaderi w’iki gihugu mu Bufaransa, Christian Ter-Stepanyan yasuye Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, Louise Mushikiwabo kuri uyu wa Kane bagirana ibiganiro ku mubano hagati y’impande zombie. Christian Ter-Stepanyan yabanje gushimira Louise Mushikiwabo ku nshingano aherutse guhabwa zo kuba Umunyamabanga Mukuru wa OIF nk’uko […]

Abasirikare 165 bahawe akazi ko gucunga buri gikorwa cya Gen Kayihura

Igisirikare cya Uganda cyamaze kugaba abasirikare 165 kugira ngo bacunge buri ntambwe iterwa na Gen Kale Kayihura kugeza igihe urubanza rwe mu rukiko rwa gisirikare i Makindye rurangiye. Amakuru yizewe ava ku biro by’igisirikare cya Uganda biri i Mbuya mu Mujyi wa Kampala avuga ko aba basirikare bazaba bashinzwe kurinda urugo rwa Gen Kayihura ruri […]

Imiyoborere twifuza ni ishyira mu bikorwa amahame ashyira umuturage ku isonga- Dr. Kaitesi

Umuyobozi  Mukuru w’agateganyo w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr.  Usta Kaitesi avuga ko gahunda y’imiyoborere Guverinoma y’u Rwanda ishyize imbere ari ishyira umuturage ku isonga. Ibi Dr.Kaitesi yabitangarije mu Mudugudu wa Muhe, akagari ka Kampanga, Umurenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Mutarama 2019, ahaberaga igikorwa cyo gutangiza gahunda ‘Imiyoborere […]

Zimbabwe: Ivarisi yuzuyemo amadolari yibwe mu rugo rwa Robert Mugabe

Abantu batatu bagejejwe imbere y’urukiko muri Zimbabwe bakurikiranweho kwiba ivarisi yari irimo amadolari 150,000 mu rugo rw’uwahoze ari perezida w’iki gihugu, Robert Mugabe. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Herald, ngo ubujura bwabereye muri imwe mu nzu za Robert Mugabe iherereye ahitwa Zvimba, mu nkengero z’umurwa mukuru, Harare. Umwe mu bashinjwa bivugwa ko yarerewe muri urwo rugo […]

Uganda:Umugaba mukuru wa UPDF arasaba abashinzwe umutekano ku mipaka kuba maso

Umugaba mukuru w’ingabo za UPDF, Gen. David Muhoozi, yavuze ko Uganda yugarijwe n’ibibazo by’ihungabana ry’umutekano biterwa n’abanyamahanga binjira mu gihugu asaba inzego z’umutekano ku mipaka kuba maso no kugenzura urujya n’uruza rwose rw’abo banyamahanga. Gen David Muhoozi yavuze ko abanyamahanga barimo kwinjirana muri Uganda intwaro zitandukanye zikoreshwa mu byaha bikorerwa mu mijyi mikuru y’igihugu, asaba […]

Ubuhamya burambuye ku buzima bugoye Abatutsi baciriwe mu Bugesera banyuzemo

Mu 1959, Abatutsi batabashije guhungira mu bindi bihugu nka Uganda, Congo, Uburundi na Tanzaniya, bakusanyirijwe ahantu hatandukanye babacira mu gace ka Bugesera aho bahuriye n’ubuzima bukakaye. Mu yahoze ari Komini Cyeru, nyuma yo gutwikira Abatutsi, bahungiye kuri Paruwasi Gatorika ya Nemba aho imodoka zabavanye zibatwara mu Bugesera. Umwe mu batwawe bakuwe kuri Paruwasi Gatorika ya […]

U Rwanda ruribaza niba  itabwa muri yombi ry’abaturage barwo  muri Uganda rizarangira

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe akomeje kwibaza   niba itabwa muri yombi n’iyicaruboza ry’abaturage b’igihugu cye muri Uganda rizarangira. Uku kwibaza kwa Nduhungirehe kuje nyuma y’aho Umunyarwanda w’imyaka 33, Moses Ishimwe Rutare, wakoreraga mu Mujyi wa Kampala, yashimutiwe ahitwa Bugolobi n’abantu bakora mu Rwego rwa Gisirikare rushinzwe Ubutasi […]

Ringtone wifuzaga urukundo kuri Zari yaciye amarenga ko yabonye undi akunda

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ringtone Opoko, wo muri Kenya, wavuzwe cyane umwaka ushize, ubwo yasabaga umuherwe Zari ko babana, kuri ubu yaciye amarenga yabonye undi mukobwa wo kumuba hafi. Ringtone avuga ko nyuma yo kubengwa na Zari, ubu afite gahunda yo gushaka umugore bazabana mu nzu ye ifite ibyumba 10 iherereye i […]

RDC: U Bufaransa bwahinduye imvugo ku ntsinzi ya Tshisekedi bwabanje kwamagana

Nyuma y’aho igihugu cy’u Bufaransa cyari cyabanje kwamagana ibyavuye mu matora by’ibanze muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kuri ubu iki gihugu cyahinduye imvugo gisaba abifuza kwamagana ibi bakoresheje inzira ziteganywa n’amategeko. Nyuma y’aho Komisiyo y’amatora muri Congo itangarije ko Felix Tshisekedi ari we watsinze amatora, u Bufaransa bwahise busohora itangazo ryamagana ibyatangajwe n’iyi komisiyo. […]

Dj Ira yahishuye ko hari abagabo bamubeshyaga akazi bashaka kumusambanya

Iradukunda Grace Divine uzwi nka DJ Ira, ni umwe mu ba DJs bake b’abakobwa bakora umwuga wo gususurutsa abantu avangavanga imiziki mu birori bitandukanye, yatangaje ko benshi mu bamwaka numero yatelefoni ari ababa bashaka kumusambanya aho kumuha akazi. Mu kiganiro yagiranye na KT Radio dukesha iyi nkuru DJ Ira yavuze ko buri uko ari ku rubyiniro […]

Umubano mubi hagati y’u Rwanda na Uganda ni nk’abagabo babiri b’uruhara barwanira igisokozo- Umuherwe, Dr Barnabus Taremwa

Umuherwe akaba n’umwe mu bavuga rikijyana muri Uganda, Dr Barnabus Taremwa yandikiye Perezida Kagame na mugenzi we, Yoweri Museveni abasaba  ko bavuga ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi we avuga ko bimeze nk’uko abagabo babiri b’uruhara barwanira igisokozo kandi bigaragara ko nta n’umwe ugikeneye. Uyu muherwe  avuga ko ibi bibazo byagira ingaruka mbi ku karere biramutse […]

Adeline Rwigara yahishuye aho bakuye imbaraga zidasanzwe zabafashije kuva muri gereza

Nyuma yaho Adelina Rwigara hamwe n’umukobwa we, Diane Rwigara bagizwe abere n’Urukiko Rukuru ndetse n’Ubushinjacyaha bugahagarika kubakurikirana mu bujurire, bavuga ko imbaraga zabatabaye nta handi bazikuye uretse muri Bibiliya yera. Aganira n’ikinyamakuru gikorera mu Bufaransa, n’ikiganiro bagiranye kigashyirwa kuri Youtube, Adeline Rwigara ashimangira ko barenganaga ku byaha byose baregwaga ari nayo mpamvu ngo Imana yababaye […]

Iby’ingenzi bikubiye mu gitabo ku Mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Ruhengeri

Kuri uyu wa Kane, itariki 10 Mutarama 2019, hamuritswe ibitabo bya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) by’ubuhamya n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri bigaragaza uko yatangiye gutegurwa kugeza ishyizwe mu bikorwa. Kimwe muri ibi bitabo kitwa Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri cyanditswe na […]

Burundi: Hatahuwe gerenade yari iteze mu biro bya Guverineri

Igipolisi cyateguye Gerenade yari iteze mu idirishya ry’ibiro bya Guverineri w’Intara ya Rumonge, iherereye mu Burengerazuba bw’Amajyepfo y’u Burundi. Amakuru SOS/Burundi yahawe n’abatuye hafi y’aho iyi gerenade yateguriwe, ngo iyi gerenade yabonwe mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 9 Mutarama 2019, ubwo yari itezwe mu idirishya ry’ibiro bya Guverineri, ku buryo yari guturika […]

Uganda: Inzego z’umutekano zaburijemo igitero cy’iterabwoba

Inzego z’umutekano muri Uganda zataye muri yombi abantu babiri bakekwaho kuba abaterabwoba ba ADF bakorera muri Kampala gifata n’ibisasu bari bafite. Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Igipolisi cya Kampala riravuga ko abo bagabo bafungiye muri kasho y’Urwego Rushinzwe umutekano w’Imbere mu gihugu, ISO. Abatawe muri yombi ni abitwa Andrew Sebitosi n’undi witwa Mwima nk’uko iyi nkuru dukesha […]

Nyamasheke: Abakozi ba Leta bambuye za SACCO bashobora kujyanwa mu nkiko

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buravuga ko abakozi ba Leta batinze kwishyura inguzanyo z’imirenge SACCO bafashe, bagomba kuba barangije kwishyura bitarenze ku wa 15 Mutarama uyu mwaka, abazaba batarishyura bakazashyikirizwa ubutabera ariko no mu rwego rw’akazi bakazagira ibihano bikakaye bafatirwa. Ibi umuyobozi w’aka karere, Kamari Aimé Fabien yabitangarije  Bwiza.com mu kiganiro yagiranye na yo nyuma y’inama […]