Perezida Kagame yavuze impungege ze zo kuba yazahinguka imbere y’Imana afite abantu barwaye bwaki

Perezida Kagame avuga ko umutima we utishimira kuba yazahinguka imbere y’Imana ayereka abantu yamushinze barwaye bwaki. Ibi umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Mutarama 2019, mu masengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu (National Prayer Breakfast) yabereye muri Kigali Convention Center. Perezida Kagame yabwiye abayobozi bari bitabiriye aya masengesho ko hari ibintu bitatu byavuzwe […]

Rusizi: Abageze mu zabukuru ntibishimira ibyiciro by'Ubudehe bashyizwemo

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi bavuga ko  gushyirwa mu cyiciro cya Gatatu cy’Ubudehe kandi ari abakene cyane batagira icyo bakora,bamwe banakuze cyane byabagizeho ingaruka zikomeye zo guhera mu bukene ntibanagerweho na gahunda Leta igenera abatishoboye. Baganira na Bwiza.com, bamwe muri bo bavuze ko bakuze cyane ku buryo nta […]

RDC: Umuryango SADC wasabye ko kubara amajwi y’ibyavuye mu matora byasubirwamo

Umuryango  w’Iterambere rya Afurika y’Amajyepfo,  SADC, wasabye ko kubarura amajwi y’ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byasubirwamo. Uyu muryango utangaza ko kongera kubara amajwi byagabanya imvururu zishobora kuvuka nyuma y’amatora. Uyu muryango unabarizwamo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, urasa abategetsi b’iki gihugu gushyiraho Leta ihuriweho na bose nyuma yaho bamwe […]

Umwishywa wa Kenyatta ufite imyaka 40, avuga ko kubaho nta mugabo afite bimugora cyane

Nana Gecaga, ni umwana wa mushiki wa Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, ni umugore ufite imyaka 40 ariko akaba nta mugabo afite, kuri ubu atangaza ko kubaho mu buzima bwa gisiribateri bitoroshye. Mu kiganiro yagiranye na K24 News, Nana yatangaje ko kubaho mu buzima bwa gisiribateri bitoroshye ariko ko atabyicuza kuba yarabimazemo imyaka myinshi kugeza […]

Gahunda yo kuvugurura Umujyi wa Gicumbi mu nzira zo gushyirwa mu bikorwa

Nyuma y’igihe kirekire Umujyi wa Gicumbi ugaragara mu isura y’umujyi ushaje kubera ahanini usanga inyubako ziwugize zarubatswe mu gihe cyo hambere ndetse inyinshi muri zo zikaba zishaje ku buryo bugaragarira abahisi n’abagenzi, ubu noneho uyu mujyi ngo waba uri mu nzira zo kuvugururwa ku bufatanye bw’Akarere ka Gicumbi n’Abikorera bo muri aka Karere, nk’uko byemezwa […]

Zimbabwe igiye kongera gukoresha ifaranga ryayo nyuma y’imyaka hafi 10 itarikoresha

Igihugu cya Zimbabwe kigiye kubyutsa idolari ryacyo bitarenze impera z’uyu mwaka kubera ibura ry’amadolari y’Abanyamerika igihugu cyakoreshaga rikomeje gushegesha ubukungu bw’iki gihugu nk’uko byemejwe na minisitiri w’imari, Mtuli Ncube. Igihugu cya Zimbabwe cyahagaritse gukoresha ifaranga ryacyo ryari ririmo kugwa butosho mu 2009, ubutegetsi bwa Robert Mugabe bubuze uko bubigenza buhitamo gukoresha Idorari ry’Amerika n’andi mafaranga […]

Gatsinzi wahutajwe na CMI yasubije Umugande Barnabas wandikiye abakuru ba Uganda n’u Rwanda

Umunyarwanda wigeze gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano za Uganda zikamukorera iyicarubozo mbere yo kumuta ku mupaka wa Gatuna asa nk’uwapfuye, yasubije Umugande, Barnabus Taremwa uherutse kwandikira Perezida Museveni na Perezida Kagame. Uyu mugabo uri mu bavuga rikijyana muri Uganda ndetse wabaye umukada ukomeye muri NRM, Dr Barnabas Taremwa yandikiye Perezida Kagame na mugenzi we, Yoweri […]

Burundi: Isoko ryafashwe n’inkongi y’umuriro rirashya rirakongoka

Kuva mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 13 Mutarama 2019, isoko rikuru ryo muri Komini Matana, mu Majyepfo y’u Burundi ryafashwe n’inkongi y’umuriro. Mu gihe hataramenyekana icyaba cyateye iyi nkongi, abashinzwe umutekano batangaza ko iri soko ryatangiye gushya ahagana saa Moya n’igice (07:30) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi. Abaturage n’ubuyobozi […]

Rubavu: Amakimbirane mu miryango, kimwe mu bibazo byahagurukije Njyanama y’Akarere

Bimwe mu bibazo byugarije abaturage bo mu mirenge itandukanye igize akarere ka Rubavu, ni amakimbirane mu miryango, abana b’abakobwa baterwa inda no kudasobanukirwa neza uburenganzira bwabo mu guhabwa serivisi nziza biterwa no kudasobanukirwa nuko inzego z’ubuyobozi zubatse. Ibi hamwe n’ibindi bibazo byatumye abagize inama njyanama y’akarere ka Rubavu mu gihe cy’iminsi itanu, bamanuka mu mirenge […]

RDC: Emmanuel Ramazani Shadary yemeye ko yatsinzwe amatora

Mu kiganiro cye cya mbere yagiranye n’itangazamakuru kuva hatangazwa ibyavuye mu matora by’ibanze, Emmanuel Ramazani Shadary wari umukandida w’ihuriro ry’amashyaka ashyigikiye ubutegetsi(FCC) muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yemereye ku cyicaro cy’ishyaka PPRD rimaze imyaka isaga 15 ku butegetsi I Kisnhasa, ko yatsinzwe. Akurikije ububasha ahabwa no kuba ari Umunyamabanga Uhoraho w’ishyaka PPRD, umukandida wa […]

Amajyepfo: Kutagira amashanyarazi bibangamiye iterambere ryabo

Abaturage batandukanye bo mu Ntara y’Amajyepfo bemeza ko kuba nta muriro w’amashanyarazi urangwa mu duce batuyemo bigira uruhare mu kudindira ry’iterambere ryabo, bagasaba ko bawugezwaho. Nko mu Karere ka Nyanza bavuga ko gafite umuriro w’amashanyarazi ku kigero cya 31 %, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kajyambere Patrick avuga ko bafatanyije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe […]

Gisagara: Umumotari yafashwe agerageza gutanga ruswa

Umumotari wo mu karere ka Gisagara mu murenge wa Save yafashwe agerageza guha ruswa y’amafaranga ibihumbi bitanu (5000 frw) umupolisi kugirango yo guhanirwa amakosa yafatiwemo. Kuri uyu wa 11 Mutarama nibwo uyu mu motari yafatiwe mu bikorwa  byo kurwanya abatwara ibinyabiziga badafite ibyangombwa kuko ahanini usanga aribo batubahiriza amategeko y’umuhanda bityo bigateza impanuka zitwara ubuzima […]