Yirukanwe ku ishuri aryozwa guhobera umuhungu
Kaminuza yo mu Misiri, Al-Azhar yirukanye umukobwa wagaragaye mu mashusho ahoberana n’umuhungu w’inshuti ye. Iyi kaminuza itangaza ko uyu mukobwa yirukanwe kuko ngo yangirije isura ya kaminuza. Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umusore ufite indabo apfukama akaziha umukobwa nyuma bagahoberana. Umuvugizi w’iyi Kaminuza ya Al- Azhar, Ahmed Zarie yatangarije AFP ko ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo […]
Uganda: Insoresore zisaga 50 za NRM zatawe muri yombi
Insoresore zisaga 50 zo mu ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda, kuri uyu wa Mbere zatawe muri yombi n’igipolisi ubwo zasatiraga ahakorera inteko ishinga amategeko zigiye gusaba Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko, Rebecca Kadaga gusaba u Bwongereza kurekeraho kwivanga mu bibazo bya Uganda. Igipolisi kiravuga ko aba batawe muri yombi kubera gutegura igikorwa kitemewe n’amategeko. […]
Mwiseneza Josiane yagabiwe inka y'inzungu n'uwo muri dayasipola
Mwiseneza Josiane uri mu bahatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2019 yagabiwe inka y’inzungu na Uwimana Jane usanzwe atuye mu Bubiligi. Uwimana Jane wagabiye inka Josiane ni umubyeyi w’abana babiri asanzwe anafite ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi akorera mu gihugu cy’u Bubiligi harimo Hotel yamagorofa abiri ahafite. Nkuko inkuru yanditswe n’ikinyamakuru impamba ibivuga ni uko impamvu nyamukuru […]
Rwamagana: Baratabariza umukecuru n’umuhungu we baba mu nzu yenda kubagwira
Abaturage bo mu mudugudu wa Kibare, mu kagari ka Nsinda, Umurenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana,  barasaba ubuyobozi gukura mu kaga umukecuru witwa Mukagahigi Madalina w’imyaka 76 n’umuhungu we, Nyakabungo w’imyaka 60 baba mu nzu yenda kubagwira. Umuturanyi wabo, Ndayambaje Daniel  yavuze ko uyu mukecuru n’umuhungu we bakwiye gufashwa n’ubuyobozi bakubakirwa inzu, bakava mu yenda […]
Abadebande n’Amahindure, imwe mu mitwe yakoze ibara muri jenoside na mbere yayo mu Ruhengeri
Igitabo giherutse gushyirwa ku mugaragaro cyiswe “Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri”, cyagarutse ku mitwe yitwara gisirikare itandukanye yashinzwe mu myaka ya za 90 ikaza kugira uruhare mu kwica no gutoteza Abatutsi muri jenoside ndetse na mbere yayo. Mu mitwe yagize uruhare mu bwicanyi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri […]
Sudani: Perezida Bashir yeruriye abigaragambya
Perezida wa Sudan, Omar Al- Bashir yakuriye inzira ku murima abigaragambya bumva ko bahindura ubutegetsi bwe, ababwira ko bibeshya. Imyigaragambyo yatangiye mu mpera z’umwaka ushize, isaba Leta ya Bashir kugabanya ibiciro by’umukati n’ibya peteroli. Perezida Bashir  kuri uyu wa 14 Mutarama 2019 yabwiye ikivunge cy’abaturage bo Mujyi wa Niyala mu ntara ya DarFur ko imyigaragambyo […]
Aaron Ramsey witegura kwerekeza muri Juventus yakoreshejwe ibizamini by'ubuzima
Umukinnyi wo hagati mu kibuga mu ikipe ya Arsenal, Aaron Ramsey, nyuma yaho arambagirijwe n’ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani, kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Mutarama 2018, iyi kipe yamukoreye ibizamini by’ubuzima. Uyu mukinnyi w’imyaka 28 y’amavuko, agiye gukinira Juventus imyaka itanu, akaba yakorewe ibizamini mu ivuriro ry’i Londres nk’uko ikinyamakuru Thesun kibitangaza. […]
Indonesia: Indege ya Ethiopian Airlines yururukijwe ku ngufu n’indege z'indwanyi
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere Igisirikare cyo mu Kirere cya Indonesia cyabonye indege ya Ethiopian Airlines mu kirere cy’iki gihugu biba ngombwa ko ihatirwa kururuka kuko yari yinjiye mu kirere cyabo mu buryo butemewe. Iyi ndege ya Ethiopian Airlines yo mu bwoko bwa Boeing 777 ifite numero ETH3728, yoherejweho indege 2 z’intambara ziyihatira […]
Nyaruguru: Urwego rw’Umuvunyi rugiye gusobanurira abaturage uburenganzira bwabo
Urwego rw’Umuvunyi rwateguye gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane mu Karere ka Nyaruguru kuva kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 15 kugeza ku itariki ya 17 Mutarama 2019, hateganyijwe ko abaturage bo mu Mirenge yose igize aka karere, bazahugurwa ku burenganzira n’inshingano byabo mu gukumira no kurwanya akarengane na ruswa kandi hakizwe ibibazo by’akarengane ku […]
Uguterana amagambo hagati ya Minisitiri Sezibera n’ushinja Leta kwimyoza igihe Umunyarwanda yafatiwe muri Uganda
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Richard Sezibera yagaragaye asubiza inshuro irenze imwe uwitwa Rama Isibo kuri twitter, wagaragaye mu bitangazamakuru asaba abayobozi b’u Rwanda ku bazajya bavuga igihe hari Umunyarwanda ufatiwe muri Uganda kuko ngo kwimyoza bidahagije. Rama Isibo abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yasabye ubuyobozi bw’u Rwanda kuvugana na Kampala kuri telefoni ibijyanye n’umubano […]
Burundi: Perezida Nkurunziza yagabiye inka abaminisitiri 13
Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, mu mpera z’icyumweru gishize ahitwa Buye, muri Komini Mwumba, mu Ntara ya Ngozi, yagabiye inka abaminisitiri 13 bo muri Guverinoma ye, asobanura kko biri mu rwego rwo kongerera imbaraga umuco mwiza wo guhana impano wahoze uranga Abarundi. Mu izina rya bagenzi be 13 bahawe inka, minisitiri w’imirimo ya leta n’umurimo […]
Rusizi: Ubuyobozi ntibuvuga rumwe n’abaturage ku gitera igwingira ry’bana
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko ikibazo cy’igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka ibiri y’amavuko giteye inkeke kandi kikaboneka mu mirenge yose y’aka karere, kuko imibare igaragaza ko bari ku kigereranyo cya 35,2%; hakiyongeraho abandi bafite ikibazo cy’imirire mibi ariko batari ku kigero cyo kugwingira, gusa inyinshi mu mpamvu zibitera bakaba batazihurira ho n’abaturage. Umuyobozi w’akarere […]
Impunzi z’abarundi zirashinja igipolisi cya Tanzania kuzikorera iyicarubozo
Impunzi z’abarundi ziri mu nkambi zo muri Tanzania, zitangaza ko zikorerwa iyicarubozo n’abapolisi bo muri iki gihugu. Ni impunzi zisaga 10 zo mu nkambi ya Nduta iherereye mu gace ka Kigoma muri Tanzania, zivuga ko abapolisi bazishimuta bakazifunga, bakazikubita, bakaziboha, bakazikorera n’ibindi bikorwa zivuga by’iyicarubozo. Umwe muri izi mpunzi aganira na SOS/Burundi, yagize ati “Kuva […]
Undi Munyarwanda yaburiwe irengero muri Kampala
Umunyarwanda watangajwe ku mazina ya Rogers Donne Kayibanda yaburiwe irengero ubwo yari ahitwa Kisasi, Kamala mu Mujyi wa Kampala aho yari yatashye ubukwe bw’umuvandimwe we bwabaye kuwa 11 Mutarama 2019. Uku guburirwa irengero kuje nyuma y’aho Umunyarwanda w’imyaka 33, Moses Ishimwe Rutare, wakoreraga mu Mujyi wa Kampala, yashimutiwe ahitwa Bugolobi n’abantu bakora mu Rwego rwa […]
Mwishywa wa Patrick Karegeya ashimangira ko azi neza uwamwishe
Umuryango wa Patrick Karegeya wahoze mu gisirikare cy’u Rwanda nyuma akaza kwicirwa muri Afurika y’Epfo, utangaza ko nubwo ugitegereje ibizava mu iperereza, uwamwishe bamuzi. Ni ibyatangajwe na mwishywa wa Karegeya, ubu akaba ari n’umuvugizi w’umuryango we, Bwana David Batenga mu kiganiro yagiranye na radiyo yo mu Bufaransa, nyuma ikiganiro bagiranye gishyirwa kuri Youtube. Batenga avuga […]
Abademokarate bakomoka muri Mexique no mu Buhinde batangaje ko bifuza kuzahatana na Trump mu 2020
Abanyapolitiki babiri, harimo ufite igisekuruza cyo muri Mexique n’undi ufite icyo mu Buhinde, bo mu ishyaka ry’Abademokarate muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, batangaje ko bazahatana mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu mwaka utaha. Kuwa Gatandatu ushize nibwo uyu mudemokarate witwa Julian Castro bivugwa ko nyirakuruza yageze muri Amerika avuye muri Mexique mu myaka isaga […]