RDC: Abarwanyi 1000 ba FDLR bavuye mu birindiro berekeza muri Kivu y’Amajyepfo

Sosiyeti Sivile y’i Mbinga muri Teritwari ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo itangaza ko ifite impungenge y’inyeshyamba za FDLR zagaragaye muri ako gace zivuye i Kichanga, muri Kivu y’Amajyaruguru, berekeza muri Pariki y’igihugu ya Kahuzi Biega.   Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 4 Gashyantare 2019, ngo nibwo izi nyeshyamba za FDLR […]

Georgina yavuze impamvu yiteguye kuba umugore wemewe wa Cristiano Ronaldo

Georgina Rodriguez uzwi nk’umukunzi wa Cristiano Ronaldo, yatangaje byinshi birebana n’ubufatanye bafitanye mu rukundo ndetse ko bizaba bishamaje umunsi azaba yabaye umugore we wemewe n’amategeko. Uyu mugore ukomoka muri Argentine yagize ibyo avuga ku rukundo rwabo nyuma y’ibimaze iminsi bitangazwa ko we na Cristiano baba bari mu nzira yo kurushinga. Aganira na Hola! Magazine, Georgina […]

Igihe umuhuza w’Abarundi yari yarahawe cyo kubunga kirangiye bagikumbiriye

Uwahora ari Perezida wa Tanzania, akaba n’umuhuza mu biganiro by’Abarundi, Benjamin Mkapa yasezeye kuri aka kazi yari yarahawe amakimbirane ashingiye kuri politiki atabonewe umuti urambye. Ayo makimbiranye yavutse mu mwaka wa 2015, ubwo Perezida Nkurunziza yatangwaga n’ishyaka CNDD FDD nk’umukandida urihagarariye mu matora y’umukuru w’igihugu ariko kuri manda ye ya Gatatu atavugagaho rumwe n’abaturage bose. […]

Natenzwe mu itorero naboneje urubyaro none natahuye ko umugore wa Pasiteri aruboneza- NKORE IKI?

Muraho neza bavandimwe, ndi umubyeyi w’abana batatu, umukuru afite imyaka umunani, umukurikira afite imyaka itatu mu gihe murumuna wabo afite umwe n’igice. Nsengera mu itorero ntaribuvuge izina, maze kubyara uyu mwana wa kabiri nibwo nisanze nasamye inda y’uwa Gatatu undi ataramenya no kurya, mbese nataye umutwe n’umugabo turabishwanira, mbonye maze kumubyara mboneza urubyaro ntyo. Ubwo […]

Rulindo: Umushoferi yavuye mu modoka ariruka ubwo yari afashwe apakiye urumogi

Ku wa 8 Gashyantare, Polisi ikorera mu karere ka Rulindo mu murenge wa Murambi, ku makuru yatanzwe n’abaturage yafashe imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Carina   RAA 328 H yavaga  Rulindo yerekeza mu mujyi wa Kigali ipakiye imifuka itanu y’urumogi. Chief Inspector of Police (CIP) Alex Rugigana umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru  yavuze ko […]

Rusizi: Abakoresha umuhanda Mashesha-Mibilizi bavuga ko barambiwe guhora babeshywa n’ubuyobozi

Abaturage bo mu Mirenge ya Bugarama, Muganza, Gitambi, Gikundamvura, Nyakabuye, Nkungu  na Butare yo mu Karere ka Rusizi bavuga ko bamaze imyaka irenga 10 bizezwa n’ubuyobozi bw’aka karere bwagiye busimburana ndetse n’ubw’Intara y’Uburengerazuba  gukorerwa umuhanda Mashesha-Mibilizi wagombaga kubafasha kugeza abarwayi n’abagore batwite ku bitaro bya Mibilizi bitabagoye ariko kugeza na n’ubu ngo amaso yaheze mu […]

Diamond na Rayvanny bashinjwa gushishura indirimbo ‘Tetema’

Abahanzi bo muri Tanzania, Diamond Platnumz na Rayvanny bashinjwe gushishura indirimbo ‘Tetama’ basohoye mu minsi ine ishize. Tetema ni indirimbo aba bahanzi basohoye ku wa 6 Gashyantare 2019, mu minsi ine imaze igiye hanze, igashyirwa kuri Youtube imaze kurebwa n’abasaga miliyoni ebyiri. Nk’uko byagiye bigaragazwa n’abakoresha imbugankoranyambaga, iyi ndirimbo ya Diamond na Rayvanny bayishishuye umuhanzi […]

Batandatu mu nyeshyamba za Red Tabara zikomoka i Burundi bishwe na FARDC

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC kiravuga ko cyishe abarwanyi batandatu b’inyeshyamba z’Abarundi za Red Tabara zifite ibirindiro muri Teritware ya Uvira, muri gurupema ya Lemera mu Ntara ya Kivu y’Epfo. Ibi ni nyuma y’iminsi mike ingabo za Congo zitangije urugamba rwo kwirukana imitwe y’itwaje ibirwanisho y’Abarundi ndetse n’abakongomani yari imaze imyaka irenga […]