Umugore yarase amafaranga kuri Facebook biviramo umugabo we kwicwa n’abajura

Umugabo wo muri Nigeria witwa Enango Gelsthorpe Sege yishwe n’abajura nyuma y’uko umugore we arase amafaranga ku mbuga nkoranyambaga, abajura bakifuza kuyiba. Ibomo Rafeal Seimiengha, Umuvandimwe w’uyu mugabo wishwe, yatangaje ko umuvandimwe we yishwe ku wa Kabiri tariki ya 5 Gashyantare 2019, ashimangira ko yishwe kubera ikosa ryakozwe n’umugore we. Yagize ati “Aya makuru ababaje […]

RDC: Martin Fayulu yasabye ko amatora yasubirwamo mu gihe kitarenze amezi atandatu

Nyuma y’aho inzira zose yitabaje muri Congo zitagize icyo zitanga, Martin Fayulu watsinzwe na Felix Tshisekedi mu matora yo kuwa 30 Ukuboza, yahamagariye Afurika Yunze Ubumwe gushyiraho komite idasanzwe igomba kugenzura ukuri kw’aya matora ndetse no gusubirishamo amatora mu gihe kitarenze amezi atandatu. Ni mu ibaruwa yohereje kuwa 08 Gashyantare Jeune Afrique dukesha iyi nkuru […]

Perezida Kagame yanze kuba umuhuza mukuru mu biganiro bihuza Abarundi

Perezida w’ u Rwanda Akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Paul Kagame yateye utwatsi igitekerezo cya mugenzi we wa Uganda, Museveni cyo kuba yaba umuhuza mukuru mu biganiro bihuza Leta y’Uburundi n’abatavuga rumwe nayo. Ibi byabaye kuwa 1 Gashyantare 2019 mu nama yari yahuje abakuru b’ibihugu bigize EAC nk’uko ikinyamakuru The East African cyabishyize […]

Perezida wa Algeria utakibasha kwigenza yatangaje ko aziyamamaza

Perezida wa Algeria, Abdelaziz Bouteflika w’imyaka 81 y’amavuko, yatangaje ko aziyamamaza muri manda ya gatanu mu matora ya perezida ateganyijwe kuba mu kwezi kwa kane muri uyu mwaka wa 2019. Perezida Bouteflika amaze imyaka 20 ari ku butegetsi, ariko ni gacye cyane yagaragaye mu ruhame kuva yarwara indwara y’imitsi yo mu bwonko mu mwaka wa […]

Urutonde rw’ibirunga 10 binogeye ijisho kurusha ibindi byo ku Isi- AMAFOTO

Ubwiza bw’ikirunga bushobora kugaragazwa n’imiterere yacyo, haba mu butumburuke, ibiyaga bikigaragaraho,ubwiza bw’ibigikikije n’ibindi. Urutonde rw’ibirunga 10 binogeye ijisho kurusha ibindi turarukesha ikinyamakuru Petitfute.com, aho kigaragaza ibi birunga, agace biherereyemo ndetse na make ku mateka yabyo. 1.Le Vésuve: Ni ikirunga cyo mu Butaliyani gifite ubutumburuke bwa 1 281m, ni kimwe mu birunga biri ku butaka ku […]

Uganda: Col Ndahura uri mu bashinjwa gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda yarekuwe 

Col Atwooki Ndahura, wahoze akuriye ishami ry’Igipolisi cya Uganda rishinzwe iperereza ku byaha akaba akurikiranweho ibyaha birimo gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda, kuri uyu wa Mbere yarekuwe by’agateganyo n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare. Col Ndahura akurikiranweho ibyaha birimo kunanirwa kurinda ibikoresho bya gisirikare  no gufasha abapolisi bagenzi be gucyura mu Rwanda ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda. Ubushinjacyaha […]

Njye na we hasigaye izina gusa- Se wa Diamond

Se w’umuhanzi Diamond Platnumz, Abdul Juma avuga ko we n’umuhungu we babanye nk’aho nta sano iri hagati yabo. Uyu mugabo yatangaje aya magambo nyuma yo kumva ko umuhungu we yatashye inzu nshya azajya abamo n’umukunzi we mushya, Tanasha Donna Oketch. Aganira n’ikinyamakuru Ijumaa, uyu mubyeyi yavuze ko iby’ubuzima bwa Diamond abibona ku mbuga nkoranyambaga, ko […]

U Buhinde: Abagera kuri 72 bishwe n’inzoga y’inkorano

Abantu bagera kuri 72 byemejwe ko bapfuye nyuma yo kunywa ku nzoga y’inkorano mu majyaruguru y’u Buhinde nk’uko byemezwa n’abayobozi. Nk’uko aba bavuga, abantu 36 byemejwe ko bapfuye mu Karere ka Saharanpur ko muri Leta ya Uttar Pradesh nyuma yo kunywa kuri iyo nzoga. Ibizamini byo kwa muganga 46 byarakozwe, impfu zigera kuri 36 zishyirwa […]

Itsinda ry’abashoramari b’Abanyamerika rirashaka ku Rwanda indishyi ya miliyoni 95$

Itsinda ry’abashoramari b’Abanyamerika ryareze u Rwanda mu rukiko mpuzamahanga rishaka indishyi ya miliyoni 95 z’Amadolari nyuma y’aho guverinoma bivugwa ko yigaruriye aho bacukuraga amabuye y’agaciro igahita itesha agaciro impushya bari bafite zo gukora ubu bucukuzi. Ikirego cyajyanywe mu kigo mpuzamahanga gishinzwe gukemura amakimbirane ashingiye ku ishoramari (International Centre for Settlement of Investment Disputes (ICSID)) gisa […]

Buruseli: Ku cyicaro cya E.U haravugwa intasi z’Abashinwa n’Abarusiya zikabakaba 500

Abadipolomate b’Abanyaburayi baburiwe nyuma y’aho ikinyamakuru Die Welt cyo mu Budage gitangarije ko I Buruseli ku cyicaro cy’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ahakorera komisiyo y’uyu muryango, ngo haba hari intasi amagana z’ibihugu by’u Bushinwa n’u Burusiya. Biravugwa ko izi ntasi zishobora kuba ari 250 z’Abashinwa ndetse na 200 z’Abarusiya nk’uko binashimangirwa n’urwego rw’umutekano w’imbere mu bubanyi […]

Perezida Museveni  yemeza ko nta gihugu cyo mu karere cyatera ikindi

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yemeza ko nta makimbirane ahari ku buryo habaho kurwana hagati y’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Ibi uyu mukuru w’Igihugu yabirangarije Addis Abeba mu biganiro yagiranye n’Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga mu Muryango w’Ibihugu by’Iburayi (EU), Federica Mogherini kuri wa Gatandatu w’Icyumweru gishize. Museveni yavuze ko nta ntambara yakwaduka  bitewe […]

Bujumbura: Batatu barimo n’umunya Sudani bishwe mu buryo bw’amayobera

Imirambo y’abantu batatu barimo n’umunya Sudani y’Epfo, yabonwe mu bice bitandukanye bya Bujumbur, umurwa mukuru w’u Burundi ariko ababishe bakaba bataramenyekana. Mu gitondo cyo ku wa 10 Gashyantare 2019, umurambo wa Sworo Patrick Samuel Gondo wari umukozi w’Umuryango IOM (The International Organization for Migration) w’imyaka 35 y’amavuko,  wasanzwe mu cyumba yararagamo, mu Majyepfo y’umujyi wa […]

Amajyepfo: Hafashwe amaduzeni 470 y’amavuta n’amasabune bya Mukorogo

Polisi mu Ntara y’Amajyepfo kubufatanye n’inzego zitandukanye bakoze ibikorwa byo gufata amavuta  n’ibindi bikorerwa mu nganda bitujuje ubuziranenge bihindura uruhu hafatwa  amadunezi 470 y’amoko atandukanye y’amavuta n’amasabune ahindura uruhu. Ibi bikorwa byakozwe mu mpera z’icyumweru gishize bikorerwa mu turere twa Huye  na Ruhango ibyafashwe bikaba byiganjemo amavuta arimo ibinyabutabire birimo ‘hydroquinone’ bigizwe n’amavuta yo mu […]