Uzwi nk’umuhanuzi yatangarije Perezida wa Ghana ko azapfa mu mezi atarenze atandatu
Kwabena Tawiah uzwi nk’umuhanuzi muri Ghana, akaba ari n’umuyobozi mukuru w’itorero “Church of Rabbi” yatangaje ko Perezida Nana Akufo-Addo ashobora kuzapfa mu gihe kitarenze amezi atandatu ari imbere. Kwabena Tawiah yahishuye ko bamwe mu barwanashyaka b’ishyaka NPP riri ku butegetsi ndetse n’ab’irya NDC batishimiye instinzi ye. Inshuti za hafi z’uyu muhanuzi zitangaza ko abantu benshi […]
U Bufaransa: Umunyarwanda Ange Robert yakoze indirimbo ihumuriza abana babaho mu  buzima bugoye
Umunyarwanda ukorera umuziki mu Bufaransa, Ange Robert Iraguha yashyize hanze indirimbo ihumuriza abana bose babayeho mu buzima bugoye abasaba kudatakaza icyizere no kurushaho kugumana ubumuntu mu mitima yabo. Muri iyi ndirimbo iri mu njyana ya Reggae yise” On The Run” bishatse gusobanura umuntu uhora ahunga, umuhanzi Ange Robert  yishize mu mwanya w’ umwana utagira kivurira. […]
Dubai: Perezida Kagame arasabira urubyiruko rwa Afurika guhabwa ubumenyi no gushyigikirwa
“ Dufite inshingano zo kumenya ko urubyiruko rwa Afurika rushyigikiwe mu hazaza heza ku mugabane warwo. Ni inshingano zacu kuruha ubumenyi bwo guhangana no gutsinda ku rwego mpuzamahanga. Ibi bikwiye kuba intumbero yacu y’ibanze kandi byakoreka ”, ibi ni ibyatangajwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu nama mpuzamahanga ya za guverinoma (WorldGovSummit) iteraniye mu […]
Iby’ubutoza Jose Mourinho abishyize hasi yerekeza mu itangazamakuru
Televiziyo y’u Burusiya izwi nka RT yahoze izwi ku izina rya Russia Today, yatangaje ko JosĂ© Mourinho wahoze atoza ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza agiye kujya atangaza ikiganiro cye kuri iyi televiziyo. Byitezwe ko Mourinho, Umunya-Portugali w’imyaka 56 y’amavuko, azajya asesengura imikino ya Champions League muri iki kiganiro ku mupira w’amaguru kizajya kiba […]
Indonesia: Umunyatanzaniya yafatiwe ku kibuga cy’indege yahishe ikiyobyabwenge mu nda
Umugabo ukomoka muri Tanzania yafatiwe ku Kibuga cy’indege cya Bali muri Indonesia afite ikiyobyabwenge cya methamphetamine gisaga ikilo yari yahishe mu nda nk’uko byatangajwe n’abayobozi kuri uyu wa Kabiri. Abayobozi mu rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Indonesia bakunze gufatana abanyamahanga ibiyobyabwenge babyinjiza mu gihugu, bavuze ko uyu mugabo Abdul Rahman Asman yafatiwe ku Kibuga Mpuzamahanga […]
Polisi yigabye byihuse mu rugo rwa Chri Brown kubera instagram
Polisi yo mu Mujyi wa Los Angeles yagiye mu rugo rw’umuhanzi Chris Brown byihutirwa nyuma yo kubona ubutumwa yari amaze gushyira ku rukuta rwe rwa instagram. Uyu muhanzi yakoze ibintu bitamenyerewe ku byamamare ashyira ku karubanda aho atuye n’umuhanda uherekeza, San Fernando mu rwego rwo guterana amagambo n’umuraperi Offset barimo kurebana nabi muri iki gihe. […]
Kigali: Ibya cyamunara itaravuzweho rumwe y'uruganda rw'abo kwa Rwigara bigiye gusobanuka
Urukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru mu Mujyi wa Kigali rwemeje ishingiro ry’ikirego cy’abo kwa Rwigara bajuririra cyamunara y’uruganda rw’itabi rwabo, Premier Tobacco Company (PTC). Uyu muryango wareze Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) n’Umuhesha w’Inkiko, Vedaste Habimana ko kuwa 3 Ukwakira 2018 bateje cyamunara uruganda rwa PTC mu buryo uvuga ko bunyuranyije n’amategeko. Iyi cyamunara ntiyavuzweho […]
Lillian Mbabazi ntiyemeranya n’abavuga ko ubukene bwakuye mu ishuri abana yabyaranye na Radio
Umuririmbyi Lillian Mbabazi yateye utwatsi amakuru yavugaga ko abana yabyaranye na nyakwigendera Mozey Radio, bavuye mu ishuri nyuma yo kubura ubushobozi.  Byatangazwaga ko amafaranga y’ishuri ariyo yabuze, abana ba Mbabazi na Radio ngo bava mu ishuri gutyo, ibintu ahakana avuga ko bameze neza kandi ko bakunze ishuri. Ikinyamakuru Chimpreports gitangaza ko amakuru yashimangiraga ko […]
Uko ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25 bizakorwa
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa Gatanu ushize, itariki 8 Gashyantare 2019, Umunyamabanga Nshingwabikorwa  wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi bizakorwa hibandwa ku rubyiruko. Ikiganiro cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi. Cyabanjirijwe n’inama n’abahagarariye imiryango y’abacitse ku icumu rya Jenoside […]
Inama ya 32 ya A.U: Intumwa z’u Burundi zasobanuye impamvu zo gukurikirana Pierre Buyoya
Intumwa z’u Burundi zari mu nama ya 32 ya Afurika Yunze Ubumwe zatambukije inyandiko muri iyi nama igamije gusobanura neza impamvu igihugu cy’u Burundi gishaka gukurikirana mu matego uwahoze ari perezida wacyo, Pierre Buyoya, kuri ubu uhagarariye A.U muri Mali no mu karere ka Sahel. Iyi nyandiko y’amapaji abiri intumwa z’u Burundi zari zitwaje ishinja […]
Perezida Kagame na mugenzi we Félix Tshisekedi baganiriye i Addis-Abeba
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi, watorewe kuba Visi Perezida wa Kabiri w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Perezida Kagame wari umaze umwaka wose ayobora uyu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma barimo na Tshisekedi witabiriye iyi nama […]
Uvira: FARDC yasabye imitwe yitwaje intwaro y’abanyamahanga kuva ku butaka bwa Congo bigishoboka
Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo gikorera muri Kivu y’Amajyepfo kirahamagarira imitwe yose yitwaje ibirwanisho ihakorera kurambika intwaro hasi, naho iy’abanyamahanga nk’Abarundi n’Abanyarwanda yo isabwa kuva ku butaka bwa Congo bidatinze. Umuyobozi w’ingabo za Congo muri Kivu y’Amajyepfo, Gen de Brigade David Rugahi Sengabo mu itangazo yashyize ahagaragara, yavuze ko bateguye ibikenewe ngo bakire […]
Impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda, Tanzania, RDC na Uganda ziratabarizwa
Agashami k’Umuryango w’Abibumbye kita ku mpunzi (UNHCR) gatangaza ko hakenewe miliyoni 296 z’Amadolari ya Amerika zo kwita ku buzima bw’impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda, Tanzania, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. HCR yabitangarije abafatanyabikorwa bayo barimo imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, ku wa Gatandatu tariki ya 9 Gashyantare 2019, i Lusenda, ahari inkambi […]
Birababaje, kwimura umuntu nk’urukwavu bavana mu kiraro bajyana mu kindi- Umuturage wa Bannyahe
Abaturage bo mu midugudu ya Kibiraro, Kangondo ya mbere  n’iya Kabiri mu Kagari ka Nyarutarama ahazwi nka Bannyahe  mu Karere ka Gasabo batangaza ko bibabaje kuba Leta ishaka kubimura mu mitungo yabo kandi batemera ingurane. Ibi babitangaje nyuma y’aho Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rutangaje ko ikirego batanze bajuririra guhabwa amazu nk’ingurane ku mutungo wabo kidafite […]
Nkombo: Abakirisito ba ADEPR basabye Rév.Past. Karuranga ubwato bwa moteri
Mu ruzinduko rw’umuvugizi w’itorero ADEPR, RĂ©v.Pasiteri Karuranga Ephrem muri paruwasi ya Ishywa iri mu kagari ka Ishywa, mu Murenge wa Nkombo, mu Karere ka Rusizi, kimwe mu byo abakirisitu b’iri torero barenga 1680 bamusabye ni ubwato bwa moteri bushobora kubafasha kwambuka bava cyangwa bajya kuri iki kirwa. Bavuga ko kutagira ubwato bituma bahomba byinshi birimo […]