Ntabwo ari buri Muhutu wifuzaga ko dupfa — Uwimana utaribagirwa ko yari atwite imvutsi muri jenoside

Nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ibaye, Denise Uwimana arakibuka ukuntu muri Mata 1994 yari atwite inda y’imvutsi kuko yari yujuje amezi acyenda, yihishe munsi y’igitanda mu kizenga cy’amaraso y’abo mu muryango we bari bishwe nta hantu hatekanye afite ho kubyarira mu gihe umuhungu we mukuru yamubazaga niba ari ryo herezo ry’Isi. Gusa […]

The Ben mu iserukiramuco rizamuhuza n’ibyamamare byinshi by'Afurika

Mugisha Benjamin cyangwa se The Ben, ku izina ryo mu muziki, agiye guhurira n’ibyamamare byinshi by’Afurika muri kamwe mu duce tw’iserukiramuco kazabera i New York ku wa 10 Kanama. Muri aba bahanzi harimo Diamond Platinumz wo muri Tanzania, Harmonize wa Tanzania, Wyclef Jean wo muri Haiti, Burna Boy wa Nigeria, 2Face, Tekno wa Nigeria, Tiwa […]

Muhanga: Kuganiriza ingo zibanye nabi ni imwe mu ngamba zo kurandura amakimbirane yo mu ngo

Mu Karere ka Muhanga hari abagore bavuga ko bagifite impungenge z’ubuzima bwabo bitewe n’abagabo babo bakibakubita bitwaje umuco wa cyera wo kumva ko umugore yakubitwaga ,intandaro y’aya makimbirane ngo ni ukumva ko umugabo ari we ufite ijambo rya nyuma ku mikoreshereze y’umutungo w’urugo . Mu Kagari ka Nyarunyinya mu Murenge wa Cyeza ni hamwe mu […]

Kiliziya yandikiye Abanyarwanda ibaruwa isaba imbabazi ku bw'itangazo yatanze mu cyunamo

Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 13 Mata, Kiliziya Gatulika yandikiye Abanyarwanda ibasaba imbabazi ku bw’ubusabe yatanze mu gihe cy’icyunamo bugakomeretsa benshi. Muri iyi baruwa yashyizweho umukono na Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda, Myr Filipo Rukamba yafunguye igira iti: “Muri iyi minsi Abepiskopi Gatolika twandikiye abakirisitu tubashishikariza gukomeza guharanira ubumwe n’ubwiyunge, gusaba imbabazi no kuzitanga […]

Sudani: Gen Gosh Salah wari ukuriye ubutasi nawe yeguye nyuma y’ihirikwa rya Bashir

Gen Gosh Salah wari igikomerezwa mu butegetsi bwa Perezida Omar Al-Bashir, akaba yari akuriye inzego z’iperereza nawe yeguye ku mwanya we akurikira uwayoboye igikorwa cyo gukura Bashir ku butegetsi. Impamvu zaba zatumye Gen Salah (uri ku ifoto) ava kuri uyu mwanya ntizirasobanuka nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga. Gusa, iyegura rye ryakurikiye imyigaragambyo ikomeye […]

Musha/Rwamagana:Hashyinguwe imibiri 51 y’abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Umuhango wo gusoza icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rwamagana wabereye kuri Paruwasi ya Musha mu murenge wa Musha hashyingurwa imibiri 51 y’inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi  yabonetse mu mirenge ya Musha ,Munyiginya,Gahengeri na Fumbwe Urwibutso ruri kuri Kiliziya ya Musha rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi bazize jenoside yakorewe abatusi bagera ku bihumbi makumyabiri […]

Abantu babiri batandukanye bafashwe bakekwaho gutanga ruswa no kwiyita abapolisi

Polisi ku bufatanye n’Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) yafashe Micomyiza Vedaste w’imyaka 42 y’amavuko utuye mu kagari ka Karambi Umurenge wa Kabagari mu karere ka Ruhango ukekwaho gutanga ruswa y’amafaranga ibihumbi 50 kugirango harekurwe umuvandimwe we ufungiye kuri Sitasiyo ya Kabagari. Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko Micomyiza […]