RDC: Moise Katumbi yakuriweho igifungo yari yarakatiwe

Urukiko rwo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, rwagize umwere Moise Katumbi, rumuvaniraho n’igifungo cy’imyaka itatu yari yarakatiwe mu 2016. Ni mu itangazo ryashyizwe mu ruhame kuri uyu wa 19 Mata. Ubundi, ku wa 17 ni bwo uru rukiko rwafashe umwanzuro wo kubohora Katumbi wahoze ari umuyobozi w’intara ya Katanga ariko ntibyari byagatangajwe. Umunyamategeko wa […]

Liberia: Inzoka zimuye Umukuru w’Igihugu mu biro.

Perezida wa Liberia, George Weah ubu ari gukorera akazi ke mu rugo nyuma yo gusanga inzoka ebyiri mu nyubako irimo ibiro yakoreragamo. Amakuru aravuga ko ku wa gatatu w’iki cyumweru ari bwo inzoka ebyiri z’umukara zaturutse mu mwobo uri aho bakirira abantu. Umunyamabanga wungirije ushinzwe itangazamakuru, Smith Toby yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press ko […]

Uganda ivuga ko hari ingabo z’u Rwanda zinjiye ku butaka bwayo

Igitangazamakuru gikorera kuri interineti cyo muri Uganda, Chimpreports gitangaza ko Ingabo z’u Rwanda zinjiye ku butaka bwa Uganda mu Karere ka Kisoro. Mu nkuru yacyo yo kuwa 18 Mata ifite umutwe ugira uti “ Tension flares as  Rwandan soldiers cross into Uganda” ugenekereje mu Kinyarwanda ari byo kuvuga ngo “Igikuba cyacitse nyuma y’aho ingabo z’u […]

Opinion : Amaraso y’Abatutsi ntakwiye kuba ayo gushakisha icyubahiro cyangwa ikuzo mu bantu- Ubutumwa ku muryango w’Abasilamu

Taliki ya 14 Mata 2019, Akarere ka Rwamagana n’Umuryango w’Abasilamu mu Rwanda bifatanije n’abandi banyarwanda mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Uwo muhango wabereye i Mabare aho bumvise ubuhamya bw’Abasilamu baho bayobowe na Imamu Rashidi Bagabo, maze bose bashima imyitwarire yabo mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi […]

Nyamasheke: Itorero Méthodiste Libre riragaya abari abayoboke baryo bijanditse muri Jenoside

Ubuyobozi bwa conference ya Kibogora mu itorero MĂ©thodiste Libre mu Rwanda buragaya abari abayoboke b’iri torero bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni bimwe mu byatangajwe n’umubwirizwa  wa Conference ya Kibogora muri iri torero,RĂ©v. Psiteri Mushimiyimana SimĂ©on, ubwo abakristo baryo bibukaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi,  harimo abari abapasiteri,abarimu,abaririmbyi,abajyanama n’abandi bakristo,abamaze kumenyekana bose […]

Museveni yemerewe kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida igihe cyose azaba akiriho

Urukiko rw’ikirenga rwa Uganda rwashyigikiye icyemezo cy’urukiko rw’itegekonshinga cyo gukuraho ikigero cy’imyaka 75 y’amavuko nk’imyaka ntarengwa umuntu aba atacyemerewe kwiyamamariza kuba perezida. Bivuze ko Perezida Yoweri Museveni wa Uganda ufite imyaka 74 y’amavuko, ashobora kongera kwiyamamaza mu matora ateganyijwe kuba mu mwaka wa 2021. Ku wa Kane tariki ya 18 Mata 2019,  nibwo abacamanza bane […]

Amerika yohereje intumwa muri Sudan

Leta z’unze ubumwe z’Amerika zohereje intumwa muri Sudan ku wa 18 Mata.2019. Ni intumwa zigamije gufasha mu ishyirwaho ry’ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi nyuma y’uko uwari perezida ahiritswe ku butegensi. Uwungirije umunyamabanya wa leta, ushinzwe Afurika y’Iburasira zuba, Makila James azagera I Khartoum muri Sudan muri izi mpera z’icyumweru. Umuvugizi wa leta, Morgan Ortagus, yanavuze ko […]

Uganda: Ukekwaho gushimuta umukerarugendo w’Umunyamerika yagejejwe mu rukiko

Byaruhanga Onesmus w’imyaka 43, uzwi ku izina rya Kaliisa, ku wa 18 Mata yagejejwe mu rukiko ashinjwa ibyaha bitatu n’igipolisi cya Leta ya Uganda.Ibyo byaha akurikiranyweho ni ubujura n’ibindi byaha bibiri bijyanye no kushimuta agamije gusaba amafaranga y’ingurane. Byaruhanga akekwaho kugira uruhare mu ishimutwa ry’umukerarugendo w’Umunyamerika ,Endicott n’umushoferi we Mirenge Jean Paul.Abo bombi bashimutiwe muri […]

Abanyarwanda babiri baburiwe irengero muri Uganda

Abanyarwanda babiri  Sendegeya ThĂ©ogene na Magezi Emmanuel biravugwa ko baburiwe irengero kuva mu mwaka ushize. Abo mu miryango yabo bavuga ko abo bagabo babuze nyuma yo gufatwa n’abasirikare ba Uganda ku birindiro by’ingabo z’icyo gihugu i Mbarara umwaka ushize. Imiryango ya Sendegeya na Magezi ifite impungenge ku buzima bw’abantu babo nyuma y’igihe bamaze batazi aho […]

Mukontorore ibitsina byanyu- Musenyeri Ntagali abwira abakirisitu

Umuyobozi w’Itorero ry’Abaporotesitanti muri Uganda, Mgr Stanley Ntagali yanenze ababyeyi bafata abana ku ngufu ndetse n’ababyarana n’abo batashakanye, abasaba kugenzura irari ry’ibitsina byabo. Ibi  uyu mushumba yabitangaje ubwo yatangaga ubutumwa bwa pasika ku bakirisitu mu kiganiro n’itangazamakuru i Namirembe. Ati “ Babyeyi, mushobora kugenzura irari ry’ibitsina byanyu mukareka gufata ku ngufu abana bityo mukaba indahemuka […]

Inyeshyamba zikomoka muri Uganda zishe abasirikare babiri ba Congo

Abasirikare babiri ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bapfiriye mu mirwano yabahuje n’inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda. Aba basirikare bapfiriye mu mirwano yabaye ku wa Kabiri w’iki cyumweru mu gace ka Bovata/ Watalinga, muri Teritwari ya Beni, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Sosiyeti Sivile muri aka gace itangaza ko hakomerekejwe n’umusivile umwe, nk’uko bitangazwa na […]

Mali: Minisitiri w’Intebe na Guverinoma ye beguye

Nyuma y’ubwicanyi bwakorewe ubwoko bw’Abafulani 160 bo muri Mali, Minisitiri Soumeylou Boubeye Maiga na Guverinoma ye yose beguye. Iyi guverinoma irashinjwa ko itashoboye gushakira umuti iki kibazo cy’ubwicanyi, harimo no gushaka ababukoze ngo bajyanwe mu butabera. Byatumye ku wa gatatu inteko ishingamategeko ihaguruka, itegura amatora y’ikizere. Amatora y’ikizere guverinoma ifitiwe atorwa n’inteko ishingamategeko gusa. Ibi […]

Nyaruguru: Imibiri 333 y'abazize jenoside yashyinguwe mu cyubahiro

Imibiri 333 y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi Kuwa Gatatu itariki 17 Mata 219, yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Munini mu Murenge wa  Munini, Akarere ka Nyaruguru. Urwibutso rwa Jenoside rwa Munini rushyinguyemo imibiri isaga 13000 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Imibiri yashyinguwe irimo 285 yabonetse mu Murenge wa Busanze ahubakwaga amashuri. Mu buhamywa bwatanzwe […]

Uvira: FARDC iravuga ko yataye muri yombi inyeshyamba ya RED-Tabara

Inyeshyamba y’Umurundi yo mu mutwe wa RED-Tabara yatawe muri yombi n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), aho bivugwa ko yafashwe n’ingabo zo muri regiment ya 3303 ikorera Kigoma, muri Teritwari ya Uvira, ho muri Kivu y’Amajyepfo. Nk’uko byatangajwe na FARDC, ngo iyi nyeshyamba ya RED-Tabara kuwa gatatu ushize yagiye gushaka ahantu hari network ngo ivugane […]

Afurika y’Epfo: Dosiye y’iyicwa rya Col Karegeya yasubijwe mu bushinjacyaha ngo bufate umwanzuro

Umucamanza wo mu rukiko rw’ibanze rwa Randburg muri Afurika y’Epfo, kuri uyu wa Kane, itariki 18 Mata yasubije mu bushinjacyaha idosiye y’urubanza ku iyicwa rya Col Patrick Karegeya, aho bugomba gufata icyemezo cyo gukurikirana abashinjwa kurigiramo uruhare cyangwa bukabireka. Muri Mutarama 2019, umucamanza yari yasabye ushinzwe iperereza kugaragaza ibyo yakoze ngo hatabwe muri yombi abanyarwanda […]

Sudani: Abavandimwe babiri ba Omar Al-Bashir batawe muri yombi

Abavandimwe babiri ba Omar Al-Bashir wari Perezida wa Sudani batawe muri yombi nk’uko byatangajwe na Leta y’agateganyo y’iki gihugu. Umuvugizi w’igisirikare, Gen Shams Eddin Kabashi yatangarije Ibiro Ntaramakuru bya Sudani, SUNA, ko Abdullah na Abbas al-Bashir batawe muri yombi mu mu rwego rw’ urugamba rwo kurandurana n’imizi ibyaranze ubutegetsi bwa Bashir. Yongeyeho ko hari n’imitwe […]

Uganda: Perezida Museveni yemerewe bidasubirwaho kuzahatanira manda ya 6

Kuri uyu wa Kane, itariki 18 Mata muri Uganda Urukiko rw’Ikirenga rwemeje itegeko ryemerera umuntu ugejeje ku myaka 75 y’amavuko cyangwa uyirengeje kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu. Bisobanuye ko mu 2021 Perezida Museveni yemerewe kuzahatanira manda ya gatandatu. Ni nyuma y’aho Inteko Ishinga Amategeko yaritoye mu Ukuboza mu 2017, Urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga narwo rukaryemeza […]