Nta gihangange imbere y’Imana, nawe yakumenera ibanga-Rev./ Ev. Eustache Nibintije
Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho […]
Bajyanye isake y'umuturanyi mu rukiko-amafoto
Tariki ya 4 Nyakanga mu Bufaransa, abaturage babiri bajyanye isake y’umuturanyi mu rukiko bayishinja urusaku iteza ibika buri gitondo. Isake yitwa ‘Maurice’. Nyirayo Corinne Fesseau avuga ko ari ubwa mbere yumvishe ko hari umuntu isake ye ibangamiye mu myaka 35 amaze ku kirwa cya OlĂ©ron muri iki gihugu. Avuga kandi ko aba baturage bashinja iyi […]
Natekereje ko Kenyatta aje kunsaba imbabazi-Magufuli
Kuri iyi tariki ya 5 Nyakanga, Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Tanzania. Yahuriye na John Pombe Magufuli ku kibuga cy’indege cya Chato mu ntara ya Geita. Kenyatta yagize uru ruzinduko rutari urw’akazi mu rwego rwo gusura Magufuli uri mu kiruhuko mu rugo rwe ruri muri iyi ntara nk’inshuti ye n’inshuti […]
Gushinja Ubufaransa uruhare muri jenoside ni ukubusebya-Jacques Lanxade
Captain Amiral Jacques Lanxade wahoze ari umugaba w’ingabo z’Ubufaransa kuva mu 1991 kugeza mu 1995 yavuze ko gushinja iki gihugu uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari ukugisebya. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa BBC, uyu musaza ufite imyaka 84 y’amavuko yabajijwe ibyabaye mu Bisesero avuga ko ari ibinyoma kuvuga ko ingabo yayoboraga zatereranye abahicirwaga. […]
Nyamasheke: Imodoka isanzwe itwara imirambo yafashwe itwaye magendu
 Mu karere ka Nyamasheke, mu burengerazuba bw’igihugu hafatiwe imodoka isanzwe itwara imirambo ipakiye magendu. Iyi modoka yafashwe ku bufatanye bwa Polisi y’igihugu n’abaturage. Nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa Polisi y’igihugu CP John Bosco Kabera , yatangaje ko iyi modoka ifite puraki nomero RAD 819 G yafashwe mu ijoro rya cyeye ubwo yavaga I Rusizi igana […]
Kirehe:Barishimira kwizihiza imyaka 25 yo kwibohora bafite umuriro w’amashanyarazi mu gihe mbere byari inzozi
Abatuye mu Karere ka Kirehe barishimira kuba bagiye kwizihiza imyaka 25 yo kwibohora baragejweho umuriro w’amashanyarazi bafataga nko gukabya inzozi kandi baturuye umugezi w’akagera Abatuye mu mujyi wa Nyakarambi bavuga ko babimburiye abandi kubona umuriro w’amashanyarazi ariko ko  kuva bawubonye bamaze imyaka 9 gusa nyamara mu tundi duce tugize intara y’iburasirazuba barakoreshaga amashanyarazi na mbere ya […]
Sudani: Abasirikare n’abasivili bongeye kugera ku bwumvikane
Nyuma y’igihe kirekire cy’imyigaragambyo n’ubugizi bwa nabi bukomeye muri Sudani, umuhuza wa Afurika Yunze Ubumwe kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko igisirikare n’abasivili babonye igisubizo cy’ibibazo igihugu kimazemo imnsi. Impande zombie zikaba zemeranyije ku rwego rugiye kuyobora igihugu mu nzibacyuho kugeza habaye amatora. Ni ubwumvikane bivugwa ko busa nk’ubwatunguranyi bwagezweho nyuma y’iminsi ibiri gusa ibiganiro […]
Komisiyo ya Loni ku Burundi iremeza ko ibyabaye mu 2015 bishobora gusubira mu 2020
Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ku Burundi iravuga ko iki gihugu gishobora kuzongera kwisanga mu bibazo bikomeye bya politiki mu gihe cy’amatora ateganyijwe mu mwaka utaha. Iyi komisiyo igizwe n’abantu batatu iravuga ko ishyaka riri ku butegetsi ririmo kugerageza gutoteza no gutera ubwoba abatavuga rumwe naryo kandi bishobora kuzatuma amatora ataba mu mucyo. Ukuriye iyi komite ishinzwe […]
Akebure abasore nkawe badashaka kurongora- umusore abwira Kizito Mihigo wanenze abibwira ko guteka ari iby'abagore
Umusore wandikiye Bwiza.com avuga ko yitwa Innocent avuga ko Kizito Mihigo akwiriye gukebura abasore bameze nkawe badashaka kurongora ahubwo bagakomeza gukora imirimo bagakorewe n’abafasha babo. Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Kizito Mihigo yari aherutse kwandika avuga ko abasore bakwiye kwibohora imyumvire ko guteka ari iby’abagore n’ababoyi gusa. Inkuru bifitanye isano: https://bwiza.com/2019/07/03/kizito-mihigo-yakebuye-abagabo-bakibwira-ko-guteka-ari-ibyabagore-nababoyi/ Innocent yatwandikiye avuga […]
Rusizi: Hatashywe ibiro bya ba 'Mudugudu' basabwa guca ukubiri no gukemurira ibibazo by’abaturage mu tubari
Umurenge wa Nkungu ni wo ubimburiye indi yose y’Akarere ka Rusizi mu kugira inyubako z’ ibiro by’abakuru b’imidugudu muri buri kagari mu tugari twose 4 tuwugize,aho ba mudugudu bo mu kagari bazajya bakorera mu nyubako imwe yahatashywe, abaturage bakaba bishimiye ko baruhutse gusiragira inyuma y’aba bakuru b’imidugudu mu ngo zabo no mu tubari. Uyu murenge […]
Ofisiye wa FARDC yakatiwe igihano cy’urupfu azira kwica uwahoze ari umugore we
Urukiko rwa gisirikare muri Ituri, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kuwa Gatatu ushize rwakatiye igihano cy’urupfu, umusirikare wa FARDC ufite ipeti rya Lieutenant  nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica uwahoze ari umugore we, babyaranye kane, amurashe. Ni icyaha cyakorewe I Bunia, aho mu kuruca abacamanza banambuye uyu musirikare amapeti, rukanamwirukana mu ngabo za Congo. […]
Diamond yatangaje impamvu hari abazasohorwa mu  cyiswe ubukwe bwe
Umuhanzi Diamond Platnumz atangaza ko hari abantu bashobora kuzakumirwa ntibunjire mu byari byatangajwe ko ari ubukwe bwe na Tanasha Donna. Diamond yamenyesheje rubanda ko ibi birori ari iby’isabukuru y’umukunzi we, Tanasha yahuriranye n’iya mama we, Kasimu Sandra bakunda kwita Mama Dangote. Kuri ubu uyu muhanzi yamaze gutangaza ko abantu bazambara amabara atavuze bazakumirwa muri ibi […]
Bamwe mu bahoze mu mwuga w'ubwarimu baranenga imyigishirize y'iki gihe
Bamwe mu basheshe akanguhe bahoze mu mwuga w’ubwarimu mu Karere ka Burera baranenga uburyo muri iyi munsi abana bahabwamo amasomo, cyane cyane umuco wo kudasibiza abana, icyo Minisiteri y’Uburezi ikunze kwita Promotion automatique (kwimura abana hatagendewe ku manota). Bamwe mu basheshe akanguhe bahoze ari abarimu mu Karere ka Burera bavuga ko mu gihe cyabo iyo […]
Loni iremeza ko abimukira baherutse kwicirwa muri Libiya bagera kuri 55
Kuri uyu wa Kane, itariki 04 Nyakanga, Umuryango w’Abibumbye watangaje imibare mishya y’abimukira biciwe mu nkambi bafungirwamo muri Libiya, wemeza ko hishwe 55, abandi barenga 130 bagakomereka. Abakozi ba Loni bari mu iperereza baracyashakisha kandi indi mirambo mu matongo y’amazu indege yarashe. Imibare ya mbere yavugaga ko hapfuye abasaga 40 gato. Ibihugu bakomokamo ntibiratangazwa, ariko […]