Iyi Nyabarongo turayivoma kuko nta mazi dufite- Abaturage b'i Runda/Kamonyi

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Rubumba, Akagali ka Ruyenzi, mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi, bavuga ko babangamiwe no kuba bakivoma amazi y’umugezi wa Nyabarongo. N’ubwo abaturage bavuga ko badafite amazi meza, Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi buvuga ko butari buzi ko hari abaturage bako bakivoma aya mazi. Aba baturage bo mu Mudugudu […]

Intambara y'ibitutsi hagati ya Perezida Trump n'abayobozi b'Ubwongereza

Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza, Jeremy Hunt, yavuze ko Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika “yasuzuguye” Minisitiri w’Intebe wabo n’igihugu cyabo. Bwana Hunt avuze aya magambo nyuma yaho Perezida Trump avuze ko Sir Kim Darroch, uhagarariye Ubwongereza muri Amerika, ari ‘Umuntu w’igicucu cyane’. Ni mu gihe hakomeje umwuka w’ubushyamirane hagati y’ibihugu byombi […]

Nyamasheke: Ababyeyi barasabwa gukora ibishoboka byose byazamura imitsindire y'abana

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Intara y’Iburengerazuba, Kamari AimĂ© Fabien, yasabye ababyeyi gukora ibishoboka byose byazamura ireme ry’uburezi, bakareka kwigira ba Ntibindeba, birengagiza inshingano z’ibanze bafite ku bana babo. Ababyeyi bahawe uyu mukoro mu gihe hari ingero zikigaragara za bamwe ngo usanga bacyumva ko kugaburira umwana no kumuha amafaranga y’ishuri bihangije, ibindi ugasanga babihariye abarimu n’ubuyobozi […]

Turi aba mbere ariko biracyashoboka ko umwanya twawutakaza- Umutoza wa APR FC

Umutoza w’Ikipe ya APR FC avuga ko n’ubwo bamaze gukina imikino ibiro ya CECAFA Kagame Cup batsinda, batakwirara ahubwo ko bakeneye gukina neza umukino wa nyuma wo mu itsinda C bakawutsinda. Kugeza ubu ikipe ya APR FC ni yo iyoboye iri tsinda C n’amanota Atandatu, aho yatsinze imikino ibiri yayo yose, Green Eagles FC na […]

Tanasha yeruye avuga ko inda atwite yayisamye bimutunguye

Tanasha Donna, umukunzi w’umuhanzi Diamond Platnumz, yahishuye ko inda atwite yayisamye mu buryo  atateguye ndetse anahishura bimwe mu byamufashije kuyihisha kugeza ku mezi arindwi ifite kugeza magingo aya. Tariki ya 7 Nyakanga 2019, nibwo hizihizwaga isabukuru y’uyu mukobwa wigaruriye umutima wa Diamond ari nabwo batangazaga ku mugaragaro ko biteguye kwakira umwana wabo wa mbere w’umuhungu, […]

Mu mirwano nashoboraga kuhasiga ubuzima nk’uko abandi benshi bahazize ubwabo- Perezida Kagame

Perezida Kagame avuga ko ubwo yarwanaga urugamba rwo kubohora u Rwanda, atari afite intego yo kuzaba Perezida, mu gihe ngo yanashoboraga kuruburiramo ubuzima. Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu ntangiriro z’uku kwezi, mbere y’uko hizihizwa ibirori by’isabukuru y’imyaka 25 ishize u Rwanda rubohowe. Iki kiganiro cyabereye mu Ngoro y’Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda, hafatwa nk’igicumbi cy’amateka […]

Ni wita izina ibihe urimo cyangwa ikintu utegereje guhabwa bizakongerera ukwizera-Rev./Ev.Eustache Nibintinje

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho […]

Perezida Kagame ashimira Tshisekedi wemera ubufasha mu rugamba rwo guhashya inyeshyamba

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko u Rwanda rwiteguye gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rugamba rwo guhashya imitwe y’inyeshyamba ikomeje guhungabanya umutekano wacyo ndetse ko bishimishije kuba Perezida w’ iki gihugu yemera ubufasha. Bibaye nyuma y’aho Perezida w’iki gihugu, Felix Tshisekedi atangarije ko biyemeje kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya umutekano […]

Abanyayuganda birukanwe mu Rwanda bavuze urwo bahaboneye

Abaturage ba Uganda babiri aribo Brian Buwambwe na Abdul Waswa  bavuga ko birukanwe mu Rwanda bamaze gukubitwa ndetse n’uburenganzira bwabo bukaba ngo bwarahohotewe. Ikinyamakuru Softpower benshi bakunda gutunga agatoki ko kiri mu kwaha kwa Uganda, aya ni amakuru Bwiza.com itabasha kwemeza, kivuga ko aba bagabo birukanwe mu Rwanda kuwa Mbere w’iki Cyumweru mu masaa kumi […]

Kigali: Bamwe mu bagororwa bigometse ku mategeko ya gereza/ Mageragere

Ubuyobozi bw’Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda (RCS) butangaza ko nta myigaragambyo yabaye muri gereza ya Mageragere, iherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, ahubwo ko ari bamwe mu bagororwa bagerageje kwigumura ku mabwiriza n’amategeko agenga gereza. Amakuru yavugaga ko imyigaragambyo muri gereza yabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 8 Nyakanga […]