Inkingo za Ebola zagejejwe i Bujumbura

Inkingo (incanco) ziri mu igeragezwa za Ebola zakiriwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima mu Burundi mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira kuwa mbere tariki ya 11 Kanama 2019. Ebola iracyavugwa mu burasirazuba bwa Congo, impungenge z’uko iyi ndwara yakwirakwira henshi muri aka karere zariyongere kuva yagera mu mujyi wa Goma. Ibihugu bituriye Congo birimo […]

Gakenke/Ruli: Bahangayikishijwe n'uburwayi bw'amenyo

Abaturage bo mu Murenge wa Ruli, mu Karere ka Gakenke bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’indwara y’amenyo, bagasaba inzego z’ubuzima  kubegereza serivise z’ubuvuzi. Bavuga ko batazi ikibatera ubu burwayi bw’amenyo mu gihe ngo baba bayakoreye isuku ariko bikaba iby’ubusa. Iki kibazo n’ibitaro bya Ruli birakizi bikaba byemeza ko birimo kugishakira umuti. Umwe mu bafite iki kibazo, […]

Gicumbi: Babiri mu banyoye ubushera bapfuye abasaga 60 bajyanwa kwa muganga

Mu Karere ka Gicumbi mu murenge wa Kaniga, hari abantu babiri bapfuye icyarimwe bikekwa ko bahitanywe n’ubushera bivugwa ko bwahumanye banyoye kuwa Gatandatu, aho bari bagiye mu rugo rw’uwitwa Byiringiro Alain wari waje guhembwa na sebukwe. Abagera kuri 63 ni bo bagaragaje ibimenyetso byo kuribwa mu nda ndetse bakaruka bajyanywa ku Kigo Nderabuzima cya Mulindi. […]

Umugore utwite yajyanwe mu bitaro ku bwo gukubitwa n’umugabo yanze ko baryamana

Umugore utwite witwa Winny Awino ari mu Bitaro bya Apac muri Uganda, nyuma yo gukubitwa n’umugabo we w’umusirikare wa Uganda mu cyumweru gishize. Awino nk’uko Daily Monitor ibitangaza, umugabo we yamukubise bihambaye bitewe no kwanga ko batera akabariro. Avuga ko uyu musirikare yasize bagenzi be bari ku burinzi, akaza kumusaba ko baryamana, yabyanga akamukubita. Yemeza […]

Bomboribombori hagati y'u Buyapani na Koreya y'Epfo

Koreya y’Epfo ivuga ko igiye gukura u Buyapani ku rutonde rw’ibihugu icuruzanya nabyo bya hafi. Ibi bije ari ukwihimura ku Buyapani ku cyemezo nabwo bwafashe mu ntangiriro y’uku kwezi kwa munani cyo gukura Koreya y’Epfo ku rutonde rw’ibihugu bukorana nabyo ubucuruzi bwa hafi. Minisitiri w’inganda wa Koreya y’Epfo, Sung Yun-mo, yavuze ko Ubuyapani ari bwo […]

Muganga yansabye gukora imibonano kabiri mu cyumweru kandi nta mugore mfite- Umusore w’i Kigali

Umusore witwa Robert Mugisha (amazina ahinduwe) avuga ko hari umuganga wamugiriye inama yo gukora imibonano mpuzabitsina nibura  kabiri mu cyumweru. Uyu musore w’ibiro ufite metero imwe na cm 98 n’ibiro 110, avuga ko muganga yamubwiye ko uretse gukora siporo, kugira ngo umubiri we umererwe neza, yazajya akora n’imibonano mpuzabitsina. Avuga ko agira ikibazo cy’imitsi yo […]

Al-Shabab yongeye kugaba igitero ku basirikare b'u Burundi

Imirwano y’imbunda ziremereye yumvikanye mu masaha yo ku wa Gatandatu tariki ya 10 Kanama 2019, mu Ntara ya Lower Shabelle mu majyepfo ya Somalia. Byemejwe ko ari Al Shabaab yagabye igitero ku basirikare b’u Burundi bari mu butumwa bw’amahoro. Ahagana saa sita z’ijoro rishyira ku cyumweru, abarwanyi ba al-Shabab bateye ku birindiro binyuranye by’ingabo za […]

Mwituma aba bantu bakomeza kuroga abana banyu- Umuyobozi abwira abaturage

Meya Wungirije w’Akarere ka Rubavu Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Marie Grace Uwampayizina yasabye abaturage kuba aba mbere mu kurwanya abacuruza ibyobyabwenge we afata nk’abaroga abana b’u Rwanda. Mu kiganiro n’abaturage basaga 1,000 mu mpera z’icyumweru gishize,  Uwampayizina yasabye abaturage gukura icyasha ku Karere ka Rubavu ngo kadafatwa nk’indiri y’ibiyobyabwenge, abasaba kudahishira ababicuruza. Ati “  Nk’abaturage […]

Uganda: Abanyarwanda 40 baravugwaho gukorana n’itsinda ry’abicanyi

Abanyarwanda 40 bafashwe n’inzego z’umutekano za Uganda baravuwaho gukorana n’abicanyi. Aba bafashwe ku wa 24 Nyakanga 2019 ubwo bari mu rusengero rwa ADPER ahitwa Kibuye mu Mujyi wa Kampala. Ikinyamakuru The New Vision mu nkuru yacyo yo ku wa 4 Kanama uyu mwaka cyatangaje ko amakuru yizewe gifite ari uko aba Banyarwanda bafashwe bashinjwa gukorana […]

Menya ibyo umuntu akora bikagaragaza ko atinya Imana – Rev. / Ev. Eustache

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Soma Umubwiriza 12:13-14 Gutinya Imana ntabwo bisobanura kuyigirira ubwoba. Bivuga kuyubaha kandi ukaba ufite imibereho ishyira […]

Kigali Arena yavugishije AbanyaKenya amangambure

Inzu y’imikino n’imyidagaduro yiswe Kigali Arena yavugishije menshi abanya-Kenya ku mbuga nkoranyambaga. Iyi nzu yakira abantu 10,000 bicaye neza yafunguwe na Perezida Kagame mu minsi mike ishize. Abanya- Kenya bakoresha Twitter bagaragaje ugutungurwa n’uburyo iyi nzu yuzuye mu gihe kitarenze amezi atandatu gusa. Uwitwa Kinyan Boy ati “ Ntiwapfa kwiyumvisha uburyo iyi nzu irangiye n’umwaka […]

Leta y’u Bufaransa yemeje ko nta faranga na rimwe izaha iy’u Burundi mu ntoki

Nyuma y’aho bitangarijwe ko u Burundi n’u Bufaransa byubuye umubano wari umaze imyaka igera muri itatu warahagaze, bamwe bakabinenga, kuri ubu Leta y’u Bufaransa yemeje ko hari ibyo igomba guteramo inkunga iki gihugu birimo uburenzi n’igisirikare ariko ko nta faranga izajya igiha mu ntoki. Ku birebana n’inkunga u Bufaransa bwemereye u Burundi ku birebana n’ibya […]

Barindwi baburiye ubuzima mu mpanuka yabereye mu Kivu

Impanuka y’ubwato yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 10 Kanama 2019, mu Kiyaga cya Kivu, ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,  yatwaye ubuzima bw’abantu barindwi abandi batabarwa bakiri bazima. Imibare itangazwa n’ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, igaragaza ko bari abagenzi 110, barindwi bakaba bapfuye, mu barokotse iyi mpanuka 53 muri bo  ngo bakaba […]

Rusizi: Abayisilamu basabwe guharanira gutera ikirenge mu cya Ibrahim

Umunsi mukuru w’igitambo( Eid- al-adha) mu bayisilamu b’akarere ka Rusizi waranzwe n’inyigisho zibakangurira  kugirana ibiganiro mu miryango bagamije kuyiteza imbere, kuyirinda amakimbirane n’ibindi byose byayambura umunezero Imana  iyigenera. Basabwe gufatira urugero kuri Ibrahim washyiraga imbere ibiganiro mu muryango we, ari cyo cyatumye aho kwica umwana we Ismael ngo amutambeho igitambo, Imana yaramuhaye intama akaba ari […]