Sugira yahesheje APR FC insinzi mu irushanwa rya gisirikare

Rutahizamu Sugira Ernest yafashije APR FC kwegukana amanota atatu mu mukino wa mbere yakinaga mu irushanwa ry’imikino ya gisirikare iri kubera mugihugu cya kenya. Kuri uyu wa gatatu tariki 14 Kanama ni bwo ikipe ya APR FC yakinaga umukino wayo wa mbere n’ikipe y’ingabo ihagarariye Uganda mu irushanwa ry’imikino ya gisirikare ibera i Nairobi muri […]

Syria: Indege y'igisirikare cy'igihugu yarashwe, umupilote arafatwa

Tahrir al-Sham, umutwe w’iterabwoba ushamikiye kuri Al Qaeda watangaje ko warashe indege ya gisirikare ya Syria, Sukhoi 22, umupilote wayo wagerageje guhunga arafatwa. Iyi ndege yakorewe mu Burusiya yavaga mu birindiro by’ingabo z’igihugu mu ntara ya Homs, irasirwa muri Khan Sheikhoun ubwo yari hafi y’intara ya Idlib yiganjemo imitwe irwanya ubutegetsi, cyane nk’umutwe wa Tashrir […]

Uganda: Icupa rya 'Gaze' ryishe babiri, 6 biganjemo abana barakomereka

Uyu wa 14 Kanama mu gace ka Mikka mu karere ka Wakiso, abantu babiri bishwe n’icupa rya gaze yifashishwa mu guteka ryaturitse, abandi 6 biganjemo abana barakomereka. Ikinyamakuru The New Vision dukesha iyi nkuru kivuga ko abapfuye ari Tadeo Jagenda w’imyaka 51 y’amavuko na Suleiman Kinobe w’imyaka 73. Mu bakomeretse 6 harimo n’umwana w’amezi 6. […]

Uganda: Abarimu bahagaritse gahunda y'imyigaragambyo nyuma yo guhura na Museveni

Kuri uyu wa 14 Kanama 2019, abarimu bigisha muri kaminuza bahagaritse gahunda y’imyigaragambyo nyuma yo guhura n’umukuru w’igihugu, Yoweri Museveni. Museveni yahuriye n’abarimu bigisha mu byiciro bitandukanye mu ngoro ye iri muri Entebbe., baganira ku kibazo cy’imishahara yabo yatinze. Gutinda kw’imishahara kwatumye aba barimu bareka akazi, bapanga na gahunda yo kwigabiza imihanda, bagakora imyigaragambyo. Amakuru […]

U Burundi buteye ikirenge mu cy'u Rwanda, Tanzania na Kenya

Minisiteri ishinzwe kurengera ibidukikije yatangaje ko kuva tariki 22 z’uku kwezi bibujijwe kwinjiza no gukoresha amashashi atabora mu Burundi ndetse uzabirengaho azahanwa. U Burundi bukaba buteye ikirenge mu cy’ibihugu byo mu Karere, nk’u Rwanda, Tanzania na Kenya. Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kabiri, tariki ya 13 Kanama 2019, Minisitiri Dr DĂ©o-Guide Rurema yavuze ko amashashi […]

Min.Busingye yahaye impanuro abagore bafungiye muri gereza ya Ngoma

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston ubwo yasuraga gereza y’abagore ya Ngoma, mu Ntara y’Iburasirazuba, yabahaye impanuro ko ubuzima bwa gereza butagomba kuba ubwabo bw’ibihe byose. Yasuye iyi gereza kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kanama 2019, mu rwego rwo kureberera hamwe iyubahiriza ry’uburenganzira bwa muntu ndetse n’amahame mpuzahamahanga yerekeranye n’abagororwa, […]

Mu Karere ka Nyaruguru harikangwa inzara ishobora kukibasira

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru ushinzwe ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere, Bwana MUHAYIMANA Nelson yasezeranyije abahinzi bo muri aka Karere kubaha ishwagara, ifumbire ndetse n’imbuto z’indobanure kugira ngo ahumurize abakeka ko aka Karere gashobora guhura n’icyorezo cy’inzara nyuma y’aho igihembwe cy’ihinga gishize cyabahombeye. Ibi yabivuze nyuma y’uko aba baturage biganjemo abakora umwuga w’ubuhinzi bavuze ko hatagize igikorwa […]

Bataburuye imva ye  bitewe n’imyenda ya Leta bamushyinguranye

Umuryango umwe wo mu gace ka  Kakamega muri Kenya wasabwe gucukura imva y’umuntu wabo, Martin Shikuku Alukoye washyinguranwe imyenda y’akazi ka Leta. Shikuku Alukoye  yari asanzwe ari umukozi wo mu nzego z’ibanze yapfuyekuwa 7 Kanama azize kugwa mu mugezi, ashyingurwa kuwa  11 nk’uko imigenzo y’ubwoko bwe (Abalushya) ibiteganya. Uyu mugabo yashyinguwe yambaye imyenda y’akazi.  Kuwa […]

Rwamagana: Umusaza warokotse jenoside amaze imyaka Ine asembera atagira aho kuba

Gahamanyi Augustin  ufite imyaka 77,  utuye mu mudugudu wa Kabuye, mu Kagari ka Nkungu, Umurenge wa Munyaga,  aratakamba asaba kubakirwa nk’utishoboye nyuma yo kumara imyaka Ine acumbikiwe mu z’abandi. Gahamanyi  afite ubumuga,  yemeza ko bwaturutse ku bugizi bwa nabi yakorewe mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi 1994,yavuye mu nzu ye yabagamo ahungishijwe n’umuryango we watinyaga […]

Rusizi: Rwanda Revenue yiseguye ku muturage wari waciwe amande azira kutamenya gusoma

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kiseguye ku muturage witwa Nsabimana Dominique wo mu Karere ka Rusizi wari waciwe amande y’amafaranga 2,000 kubera ko atazi gusoma agahabwa n’inyemezabwishyu ya RRA. Ni inyemezabwishyu yatangiwe mu Karere ka Rusizi mu Murenge w’icyaro wa Nyakarenzo mu Burengerazuba bw’u Rwanda. Umwe mu banyamakuru bakorera mu Rwanda yerekanye iyi nyemezabwishyu kuri twitter […]

Mu myaka ibiri inyeshyamba zishe abasivili 1,900 zishimuta abasaga 3000 muri Kivu — HRW

Raporo nshya yasohowe kuri uyu wa Gatatu, itariki 14 Kanama, y’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch, yafatanyije n’Itsinda ryiga kuri Congo rifite icyicaro muri Kaminuza ya New York, iragaragaza ko imitwe yitwaje ibirwanisho yishe abasivili 1,900 igashimuta abandi 3,300 hagati y’ukwezi kwa Kamena 2017 na Kamena 2019 mu Ntara za Kivu. Ibipimo bigaragaza […]

Wa musore wirirwa azenguruka Kigali yambaye impu z'inyamaswa yavuze impamvu atemera Yesu

Avuga ko yitwa Cyambarantama Umwami w’umuco, ni umusore w’imyaka 28 wemeza ko mu myemerere ye, yemera ko ashobora kwemera umukurambere akamuha imbaraga zo gutsinda abanzi. Ashimangira ko Imana yatumye Ruganzi Ndori akora ibitangaza ariyo yemera. Ati “Nk’uko umuntu avuga ngo nizera ko Yesu ansindira abagome nanjye nizera ko Ruganzu ansindira abanzi banjye, niba wangambiriyeho ikintu […]

Wendy Waeni wahuye na Perezida Kagame arashinjwa kuba imbata ya filimi z’urukozasoni

Umwana w’umukobwa uzwi mu mikino ngororamubiri, Wendy Waeni arashinjwa n’uwahoze ari manaja we, Joe Mwangi kuba imbata yo kureba filimi z’urukozasoni. Wendy arazwi cyane mu Karere ndetse no ku Isi. Aheruka guhura na Perezida Kagame Paul w’u Rwanda mu 2016. Ubwo yari mu kiganiro na Televiziyo yitwa Ktn kuwa Gatatu w’icyumweru  gishize, yavuze ko manaja […]

Nyamasheke: Umugabo waharitse umugore we yatawe muri yombi bisabwe n'Umuvunyi mukuru

Mu ruzinduko amazemo iminsi ibiri mu karere ka Nyamasheke akemura ibibazo by’abaturage, Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi yasabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB guta muri yombi umugabo witwa Bernard Mfashabahizi, ushinjwa n’umugore we gusesagura umutungo w’urugo. Ni nyuma y’aho umugore we, Uwashema Francoise atanze ikibazo cy’uko uyu mugabo yamuharitse, yarangiza akanasahura umutungo w’urugo.  Uyu muryango utuye mu […]

Goma: Umubyeyi n'umwana we bari barwaye Ebola bavuwe barakira

Abarwayi babiri ba Ebola bari bamaze ibyumweru bigera muri bibiri bavurirwa mu Kigo kivura Ebola cya Goma, mu burasirazuba bwa Congo, batangajwe ko bakize iyi ndwara bakaba basubiye mu iwabo kuri uyu wa Kabiri, itariki 13 Kanama. Ababishinzwe batangaje ko gukira kwabo kwatewe n’akazi ko kubakurikiranira hafi kakozwe n’itsinda ry’ubuvuzi ryabashije no gutahura no gukingira […]

Rwanda Day yasubitswe

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda itangaza ko yasubitse Rwanda Day yari iteganyijwe kubera mu Budage kuwa 24 Kanama uyu mwaka. Itangazo ryashyizwe hanze n’iyi minisiteri rivuga ko iri subikwa ryaturutse ku mpamvu zitunguranye. Abanyarwanda n’inshuti zarwo basabwa kwihanganira izi mpinduka. Itariki Rwanda Day yimuriweho, izatangazwa vuba aha.  

Pasiteri yafashwe asambana n'indaya yiregura avuga ko yayikuragamo imyuka mibi

Pasiteri Adewale Dochamo wo mu gace ka Uyo gaherereye muri Leta ya Akwa Ibom mu gihugu cya Nigeria kivugwamo indaya nyinshi, yafatiwe muri Lodge iri i Makoko, agace kegereye umurwa mukuru wa Lagos, ubwo yasambanaga n’indaya y’umukobwa, abonye nta kundi kwiregura abeshya ko basengaga ndetse agambiriye kuyivanamo imyuka mibi yari iyirimo. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Ingentaconnect.com, […]

U Rwanda rurateganya gusura abimukira muri Libya

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububabanyi n’Amahanga Ushinzwe EAC, Amb. Olivier Nduhungirehe atangaza ko iki gihugu cye gifite gahunda yo gusura abimukira bari muri Libya. Nduhungirehe avuga ko u Rwanda ruri mu buganiro na Afurika Yunze Ubumwe ndetse na Leta ya Libya ku ngingo yo kohereza abimukira bagera kuri 500 mu Rwanda. Aganira na KT […]

RIB yashyikirije Interpol BMW 3 zibwe mu Burayi zafatiwe mu Rwanda – Amafoto

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Kabiri, rwashyikirije Ibiro bya Interpol I Kinshasa moto eshatu zo mu bwoko bwa BMW zafatiwe ku mupaka wa Rubavu nyuma yo kwibwa mu Burayi. Nk’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwabitangaje ku rukuta rwarwo rwa Twitter, izi moto zafatiwe ku mupaka wa Rubavu uhuza u Rwanda na Congo zimaze kwinjizwa […]

Espagne yimye ubuhungiro abana 31 b'abimukira b'Abanyafurika

Leta ya Espagne yangiye ubuhungiro abana b’abimukira 31 b’Abanyafrika. Dosiye yabo yari yagejejwe ejo kuwa mbere muri Ambasade ya Espagne mu Kirwa cya Malte n’ishyirahamwe ryo muri Espagne ryitwa Proactiva Open Arms. Uyu munsi, umwe mu bagize guverinoma ya Espagne yatangaje kuri televiziyo ko badashobora kubona ubuhungiro kuko dosiye yabo yatanzwe “mu buryo bunyuranije n’amategeko.” […]