#ValverdeOut ni yo ntero y'abafana ba FC Barcelona ihambiriza umutoza

FC Barcelona yakinaga na Borussia Dortmund umukino wa mbere mu matsinda ya UEFA Champions League 2019/2020, birangira amakipe yombi aguye miswi ku 0-0. Ni umukino waberaga ku kibuga cya Dortmund, Signal Iduna Park. Abafana ntibishimiye icyemezo cy’umutoza wa FC Barcelona, Ernesto Valverde wabanjemo abakinnyi nka Ansu Fati, umwana w’imyaka 16 n’iminsi isaga 300, mu gihe […]

Abayobozi b'amashuri ya gisirikare muri EAC bahuriye mu Rwanda-amafoto

Abayobozi b’amashuri ya gisirikare mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba(EAC) bahuriye mu Rwanda muri gahunda y’ubufatanye nk’uko biteganywa mu ngingo ya 2 y’umuryango ivuga ku bufatanye mu bya gisirikare. Ni inama y’iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa 17 Nzeri 2019, i Nyamata mu karere ka Bugesera. Maj. Gen. Aloys Muganga yavuze ko iyi nama igamije kurebera hamwe […]

Mgr Karemera Francis arasabwa kuzahura Akarere ka Nyamasheke kugarijwe n’ubukene

Nyuma y’amezi 2, Reverend Karemera Francis atorewe kuba umwepisikopi mushya w’itorero Angilikani ry’uRwanda Diyoseze ya Cyangugu,kuri uyu wa 15 Nzeri yarobanuriwe uwo murimo anicazwa ku ntebe y’ubushumba imbere y’imbaga y’abakirisitu b’iyi Diyoseze,aho banamusabye by’umwihariko  gufasha mu kuzahura akarere ka Nyamasheke kugarijwe n’ubukene bukabije,kuko kugeza ubu ibikorwa by’iyi Diyoseze byibanze gusa muri Rusizi, Nyamasheke imera nk’isigaye […]

Uwari wafashwe n'Imbonerakuye yoze Rweru akira ageze ku butaka bw'u Rwanda

Umwe mu babyeyi b’Abarundi bahungiye mu Rwanda bakaba bari mu nkambi ya Mahama, mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko umwana we yari agiye kwicwa n’Imbonerakure akizwa n’uko azi koga mu kiyaga.   Aba bari mu buhunzi, bavuga ko hari bagenzi babo bari barasigaye mu Burundi ubu barimo kubasanga mu Rwanda bahunga ubugizi bwa nabi bukorwa mu […]

Uganda: Uwari umugabo w’Umunyarwandakazi Fille yirukanwe ku kazi

Uwari umugabo w’Umuhanzikazi ukomoka mu Rwanda (Fille Mutoni) ari we Edwin Katamba uzwi nka MC Kats yirukanwe n’akabari  kitwa Fame yajyaga akorana nako mu bijyanye no kukamamariza. Uyu mugabo muri Uganda basigaye bita ‘Ex wa Fille’ (uwahoze akundana na Fille) yirukanwe azira gusuzugura ba sebuja. Agasuzuguro ke nk’uko itangazo ryashyizwe hanze na Fame Lounge ribivuga, […]

Kaminuza ya CHUR yagiranye amasezerano na Fojo Media Institute yo muri Suwede

Kaminuza ya Christian University of Rwanda (CHUR) yagiranye amasezerano n’Ikigo cyo muri Suwede cyitwa Fojo Media Institute mu rwego rwo kuzamura iterambere ry’itangazamakuru n’itumanaho. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida wa CHUR, Prof. Pierre Damien Habumuremyi  yavuze ko aya masezerano y’ubufatanye azatuma itangazamakuru nk’ishami ritangwa n’iyi kaminuza. Ati “ Turishimye cyane ku bw’ishyirwaho ry’umukono […]

USA: Umudepite avuga ko nta kabuza Perezida Trump agomba kweguzwa kubera imyitwarire mibi

Umudepite uhagarariye leta ya Minnesota muri Amerika, Ilhan Omar avuga ko ari ikibazo cy’igihe gusa naho kweguza Perezida Trump byo bigomba kubaho. Ubushakashatsi buheruka kwerekana ko abanyamerika 6 ku 10 batekereza ko perezida wabo adakwiye kweguzwa. Madamu Omar we avuga ko ari ikibazo cy’igihe bizabera gusa naho ubundi Bwana Trump agomba kweguzwa, nubwo bwose bizakorwa […]

Bane bafashwe bazira gufata amashusho abatereraga akabariro ku muhanda

Abapolisi bane ba Uganda bafashwe baryozwa gufata amashusho y’abantu babiri batereraga akabariro mu modoka yari ku muhanda. Aba bapolis ba Uganda bafashe amashusho y’aba bombi bayashyira ku mbuga nkoranyambaga. Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga yavuze ko aba bashinjwa kugira imyitwarire idahwitse. Avuga ko aba bapolisi bari gufata aba bombi aho kubafata amashusho maze […]

Ibishya ku rupfu rwa mwishywa wa Museveni warasanwe n’uwiswe Umunyarwanda

Hari amakuru mashya yashyizwe ahagaragara n’iperereza ku iyicwa rya mwishywa wa Perezida Museveni, Joshua Rushegyera Nteireho uherutse kwicwa arashwe ubwo yari kumwe n’uwitwa Merina Tumukunde, byavuzwe ko ari Umunyarwandakazi. Aba bombi barashwe mu ijoro ryo kuwa 5 Nzeri n’umuntu utaramenyekana ariko polisi ikaba itangaza ko uwabarashe yari kumwe nabo mu modoka. Amakuru avuga ko Nteireho […]

Nyarugenge: Bahangayikishijwe n’inzu zabo zangijwe hakorwa umuhanda (Ruliba-Nyamirambo)

Bamwe mu baturage bo mu tugari twa Ruliba na Kigali, mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko bahangayikishijwe n’uko imvura nyinshi nigwa inzu babamo zizabagwa hejuru nyuma y’aho zangijwe n’ikorwa ry’umuhanda Ruliba-Karama-Nyamirambo. Ni abaturage 30, bavuga ko ubwo mu kwezi kwa Gatandatu haturitswaga intambi, hamenwa urutare rwa Semafigi rwari […]

Chandiru wafatanyije indirimbo na Urban Boyz abayeho mu buzima buteye agahinda- Videwo

Umuhanzikazi, Jackie Chandiru abayeho mu buzima bubi bitewe no gukoresha ibiyobyabwenge byinshi. Chandiru waririmbanye na Urban Boyz (ikirimo Safi Madiba) iyitwa ‘Take it Off’ aherutse gutoroka ibitaro ndetse batangira no kumubika ku mbuga nkoranyamabaga bitewe no kuburirwa irengero. Kuri ubu, ‘promoter’ Balaam Barugahara na Bugembe batangije gahunda yo gufasha uyu muhanzi kuba yakira. Videwo igaragara […]

Inzitizi zatumaga Haruna Niyonzima adakina zakuweho

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima, yamaze kubona ibyangombwa bimwemerera gukina imikino mpuzamahanga nyuma yo kugongwa n’imyirondoro itandukanye, akaba ari no mubakinnyi umutoza Mashami azifashisha mu mikino ikipe Y’Igihugu ifite imbere. Mu byangombwa bya CAF bari bafite ko Haruna yavutse mu 1990, ni mu gihe passport ye isanzwe yanditseho ko yavutse mu 1988, ari […]

Monusco yitabajwe aho inyeshyamba zototera gufata ikibuga cy’indege

Ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Monusco) zagiye gutanga ubufasha bwa gisirikare mu bice by’imisozi miremire byo muri Kivu y’Amajyepfo, havugwa inyeshyamba za Mai — Mai zifatanyije na Red- Tabbara zikomoka i Burundi. Monusco yitabajwe mu gihe havugwa intambara hagati y’inyashyamba za Red- Tabara, zifatanyije na […]

U Rwanda rwatanze lisiti y’abaturage barwo  ruvuga ko bafungiwe muri Uganda

Leta y’u Rwanda kuwa 16 Nzeri yashyikirije Uganda urutonde rw’abaturage bayo ivuga ko bafungiwe ku butaka bw’iki gihugu. Mu biganiro byahuje impande zombi, U Rwanda rwagaragaje ko rwifuza ko aba baturage bafungurwa. Mu bindi byagaragajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe ni ukuba Uganda icumbikiye abashaka […]