Gasabo/Remera: Ukekwaho ubujura yafatiwe mu cyuho na camera yo mu biro

Hari ku wa gatandatu tariki ya 12 Gashyantare 2019, saa 12h34 ubwo CCTV Camera yafataga amashusho bivugwa ko ari aya Muheshi ari kwiba muri ibi biro

Imfatamashusho yo mu biro(Office CCTV Camera) yafashe ukekwaho ubujura witwa Muheshi Mouhamed mu kigo cy’ikoranabuhanga cyitwa ‘Pascal Tech’ kiri mu murenge wa Remera, akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali uyu munsi tariki ya 18 Mutarama 2020. Uyu Muheshi avugwaho kuba umujura ruharwa wari wayogoje ibiro bitandukanye biri mu murenge wa Remera. Nk’uko bigaragara mu […]

RPL: Rayon Sports inyagiye Espoir FC, APR FC itsikirira i Rubavu

Imikino y’umunsi wa 18 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere hano mu Rwanda yabaye kuri uyu wa gatandatu, isize ikipe ya Rayon Sports inyagiye Espoir FC ibitego 3-0, mu gihe mukeba wayo APR FC inganyirije na Etincelles FC igitego 1-1. Rayon Sports yari yakiriye Espoir FC kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, iyihatsindira ibitego 3-0. Ni […]

Rusizi: Hacicikanye amakuru ko abagore bishwe bakuwemo nyababyeyi

Hari amakuru yacicikanye mu baturage bo mu Karere ka Rusizi bavuga ko abagore babiri baherutse kwicwa n’abagizi ba nabi bataramenyekana, bagiye bakurwamo nyababyeyi. Aya makuru yakwirakwiye nyuma y’aho ishyamba ry’ahazwi nko mu Nyagatare hagaragaye imirambo y’abagore babiri bishwe mu bihe bitadukanye, abagore bo mu bice byo mu Mirenge ya Gihundwe na Giheke n’ubwo yasakaye nta […]

Umuhanzi Mr. Flavour na D’banj barataramira abanya-Kigali ku buntu

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu ubwo haza kuba hasozwa inama ya Creative Africa Exchange (CAX) yiga ku buhanzi n’umuco, igihangage mu muziki wa Nigeria Mr. Flavour na mwene wabo Oladapo Daniel Oyebanjo uzwi nka D’banj, barataramira Abanya-Kigali mu gitaramo kwinjira biza kuba ari ubuntu. Ni igitaramo kiza no kugaragaramo abahanzi b’Abanyarwanda nka Diva […]

Libya: Byagaragaye ko hari ibihugu by’Afurika byohereza abacanshuro bo gufasha Gen. Haftar

Mu mpera z’Ukuboza mu mwaka ushize byatahuwe ko abasirikare b’abacancuro (mercenaries) bo muri Chad na Sudan bajya gufasha Gen. Khalifa Haftar wigometse ku butegetsi bwa Fayez Mustafa al Sarraj, bwemewe n’Umuryango w’Abibumbye. Kuva mu 2011, ubwo Muammar Qaddafi yahirikwaga ku butegetsi yishwe, Libya nta mutekano urayirangwamo kuko yahise icikamo ibice biri; harimo icy’ubutegetsi buriho buvugwa […]

Rwanda to use $10m for CHOGM preparations

Rwanda is pulling all stops in its preparations to host the 26th Commonwealth Heads of Government Meeting (CHOGM) slated for June 22 to 27. The biennial summit was last held in East Africa in 2007 in Kampala. The government has set aside up to Rwf10billion ($10.5 million) to improve and build infrastructure needed for the […]

Umugabo yasabye gatanya nyuma yo kubagwa amaso akabona isura y’umugore yashatse

Umugabo wo muri Nigeria utatangajwe amazina wari ufite ubumuga bwo kutabona aravugwaho gusaba gatanya nyuma yo kubagwa amaso akongera akabona, ariko akisanga ngo yarashatse umugore yita “mubi” kuko ngo atabonaga. Iby’aya makuru byamenyekanye nyuma y’aho umugore w’uyu mugabo witwa Cynthia yifashishije imbuga nkoranyambaga, akavuga ko umugabo we ashaka ko batandukana kandi yaremeye gushyingiranwa na we […]

Abanya-Uganda batatu bafatiwe mu isoko ryo mu Rwanda

Hari amakuru avuga ko Abanya-Uganda batatu aribo: Gordon Tugumisirize, Zabulon Komunda na Marvelous Naturinda, basanzwe batuye mu cyaro cya Bwaya mu Karere ka Kabale bafatiwe mu isoko rya Kivuye riri mu Karere ka Burera kuwa Kane tariki 16 Mutarama 2020. Aba baturage bafatiwe muri iri soko aho bagurishaga amasaka nk’uko Jasper Twinamatsiko, ufitanye isano n’aba […]

Ubuhinde: Umugabo yishwe n’isake imuteye icyuma

23528624-0-image-a-2_1579276279146.jpg

Umugabo wo mu gihugu cy’Ubuhinde yishwe n’imwe mu sake zari mu murwano, nyuma yo kumukomeretsa mu nda bikomeye yifashishije icyuma bari bayiziritseho ngo itsinde uriya murwano. Uyu wishwe n’isake ni umufana wari wizihiwe n’umurwano w’amasake yari yaterekeweho imitungo na ba nyirayo. Ni umurwano waberaga ahitwa Pragadavaram mu Burengerazuba bw’agace ka Godavari gaherereye muri leta ya […]

Mauritania: Menya impamvu iwabo w’umugore bakora ibirori mu gihe yatandukanye n’umugabo

Umugore n’umugabo bahitamo kwitwa abo ngabo kuko bakundanye, bagashima ko babana mu rugo rumwe, bakarara ku gitanda kimwe, bagafatanya imirimo itandukanye iteza imbere urugo. Iyo badahuje, buri wese abona ibyo yari yiteze ku wundi, hari ubwo babyumvikanaho bagatandukana ariko hari n’ubwo umwe agenda, undi atabizi, ibyo nakwita kwahukana. Muri Mauritania, uba ari umunsi w’ibirori iyo […]

Kigali: Umuturage yakomerekeye mu guterana amabuye hagati y’Abanyerondo n’abazunguzayi

Umuturage utamenyekanye amazina yakomerekeye mu bushyamirane bwaranzwe no guterana amabuye hagati y’abazunguzayi n’abashinzwe irondo ry’isuku mu Murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali ahitwa kwa Mutwe. Uku guterana amabuye kwabereye ku muhanda w’amabuye uri werekeza ku rugabano rw’umurenge wa Rwezamenyo na Gitega ku mugoroba wo kuri uyu wa 17 Mutarama. Umwe mu […]

Rihanna yatandukanye n’umukunzi we bari bamaze imyaka itatu bakundana

Umunya Barbados Robyn Rihanna Fenty uri mu bagore bakunzwe cyane mu muziki ku isi, yamaze gutandukana na Hassan Jameel, umuherwe w’umunya Arabie Saoudite bari bamaranye imyaka itatu mu munyenga w’urukundo. Rihanna wakunzwe mu ndirimbo nka Diamonds, We found Love, Umbrella n’izindi, yagaragaye bwa mbere ari kumwe n’uyu wari umukunzi we bananganyaga imyaka 31 y’amavuko muri […]

Hafashwe umwanzuro niba Callixte Nsabimana (Sankara) yaburanira hamwe n’uwatorotse igisirikare cy’u Rwanda

Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rukorera i Nyanza rwafashwe umwanzuro niba Nsabimana Callixte wari wariyise ‘Majoro Sankara’ yaburanishirizwa hamwe n’uwahoze ari mu gisirikare cy’u Rwanda agatoroka, Private Muhire Dieudonne. Ni inzitizi zari zagaragajwe n’uruhande rwunganira Sankara mu mategeko, rwavugaga ko nta mpamvu y’uko umukiriya warwo yaburanishirizwa hamwe na Muhire bivugwa ko ngo yari […]

Umushyukwe mwinshi wateye imbeba gushaka gufata ku ngufu injangwe

lion-2.jpg

Inkubisi y’amazirantoki (amabyi) ya cyane irayitarukiriza kandi ngo utazi ikimuhatse….[ntacyo reka tuvuge ko atema ishami yicariye]! Mu buzima hari ibintu utakinisha cyane nko kutamenya cyangwa kwirengagiza icyahitana ubuzima bwawe. Iyo ubirenzeho bidaturutse ku mpanuka, abantu bagufata nk’igicucu, umusazi cyangwa umwiyahuzi. Muri rusange, umuntu wese atinya gupfa, akagendera kure urupfu, akarwirinda n’ubwo ntawe uruhunga. Rimwe na […]

Museveni yahinduye abasirikare abacanshuro be- Bobi Wine

Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine avuga ko Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni yahinduye abasirikare b’igihugu abacanshuro be bwite. Bobi Wine uhagarariye agace ka Kyadondo East avuga ko ubusanzwe abasirikare akazi kabo kazwi kandi ko batagira uruhande rwa politiki babogamiraho. Ibi ngo abari muri gisirikare cya Uganda (UPDF) ntibabyubahiriza. Mu minsi mike ishize, […]

Abakinnyi barindwi ba Rayon Sports ntibagaragara mu mukino wa Espoir

Kuri uyu wa gatandatu Rayon Sports irakira Espoir FC, mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona iyi kipe ikunzwe na benshi irakina ibura abakinnyi barindwi isanzwe yifashisha. Ni umukino iyi kipe irakina iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 35, ikaba irusha inota rimwe ikipe ya Police FC ya gatatu. Gutsindwa uyu […]

Rusizi: Ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko giteye impungenge

Ababyeyi b'umurenge wa Bugarama basabwe kurinda abana babo ibiyobyabwenge.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge y’akarere ka Rusizi cyane cyane ituriye imipaka n’igihugu cya Kongo, bavuga ko ibiyobyabwenge mu rubyiruko ari ikibazo kibahangayikishije cyane imirenge ituranye na Congo cyane bikangiza urubyiruko bidasize n’abakuze, bagasaba abafatanyabikorwa barimo amadini n’amatorero kubafasha kwigisha ngo barebe ko ikoreshwa ryabyo ryacika burundu. Iyi mpuruza bamwe muri aba bayobozi bayitanze mu biterane by’iminsi […]

Amafoto Obama yifuriza umugore we isabukuru, yatumye benshi bacika ururondogoro

Barack Obama wayoboye leta zunze ubumwe za Amerika mu gihe cy’imyaka 10, yatamirije imitoma ku mugore we Michelle Obama, amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko, atuma abenshi bacika ururondogoro. Urukundo rw’aba bombi rwatwaye imitima ya benshi, ku buryo usanga bamwe mu bakundana babafata nk’ikitegererezo mu rukundo rwabo. Obama na Michelle bafitanye abana babiri b’abakobwa, ari bo Sacha […]

Ukraine: Minisitiri w’Intebe yeguye azira gupfobya Umukuru w’Igihugu

Minisitiri w’Intebe wa Ukraine, Oleksii Gontcharouk yeguye ejo tariki ya 17 Mutarama 2020 kuri iyi mirimo nyuma y’ubutumwa bwagiye ku karubanda bupfobya imikorere ya Perezida w’Igihugu, Volodymyr Zelensky. Bivugwa ko hari amajwi yagiye ahagaragara muri Mata 2019 avuga ko ubumenyi bwa Perezida Zelensky mu bijyanye n’ubukungu ‘bushaje’. Minisitiri Oleksii yeguye kuri uyu wa 17 Mutarama […]