Perezida Kagame yahagaritse Guverineri Gasana na Gatabazi ku mirimo yabo

Gasana Emmanuel

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuri uyu wa 25 Gicurasi 2020 yabaye ahagaritse ku murimo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Gasana Emmanuel n’uw’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney kubera ibyo bagomba kubazwa bakurikiranweho. Byemejwe mu itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe. Gasana Emmanuel yari ayoboye Intara y’Amajyepfo kuva mu 2018. Icyo gihe yasimbuye Mureshyankwano Marie Rose.Gatabazi […]

Imibare ya Covid-19 mu Rwanda: Habonetse abanduye 9 n’uwakize umwe

img-20200525-wa0042.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 25 Gicurasi 2020 yatangaje ko hagaragaye abantu 9 banduye Covid-19 mu bipimo 892 byafashwe. Abakize iki cyorezo bageze kuri 223 barimo 1 w’uyu munsi. Muri rusange abamaze kugaragaraho iki cyorezo muri iki gihugu ni 330 abantu 98 ni bo bakirwaye.

Munyakazi Sadate na Komite yari ayoboye birukanwe muri Rayon Sports

Ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports, bwatangaje ko bwamaze guhagarika ku mirimo ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports isanzwe ari igikorwa cyawo muryango, nyuma yo gusanga hari amakosa akomeye komite y’iyi kipe yakoze. Ni icyemezo nyobozi y’umuryango wa Rayon Sports yafashe, nyuma y’inama yahuje abayigize ku wa gatandatu tariki ya 23 Gicurasi 2020. Nta makosa yakozwe na […]

Kim Kardashian yizihije isabukuru y’imyaka 6 ishize ashyingiranwe na Kanye West

Umunyamidelikazi Kimberly Noel Kardashian West (Kim Kardashian), w’imyaka 39 yizihije isabukuru y’imyaka 6 ishize akoze ubukwe n’umuraperi Kanye Omari West , nyuma y’amagambo menshi yagiye avugwa mu rukundo rw’aba bombi haba mu binyamakuru ndetse no mu bindi biganiro bitandukanye by’imyidagaduro. Ku rukuta rwe rwa Instagram, Kim Kardashian yanditse ati” Imyaka itandatu irashize,’ashyiraho amafoto abiri yafashe […]

Abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu rugamba rwo kubeshya ko bacitse ku icumu

Mu gihe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bigikomeje ndetse Isi ikaba ikomeje gushakisha bamwe mu bayiteguye bakanashyira mu bikorwa, Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) iravuga ko hari udutsiko dupfobya kandi duhakana Jenoside gushyira imbaraga ku mbuga nkoranyambaga mu gukwirakwiza ibinyoma. CNLG ivuga ko kimwe mu bikorwa bihakana Jenoside yakorewe Abatutsi cyatambutse kuri izo mbuga ari […]

Burna Boy yatawe muri yombi azira gucuranga ‘Volume’ ndende akabangamira abaturanyi

Umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa Nigeria no muri Afurika,Damini Ebunoluwa Ogulu,wamenyekanye cyane nka Burna Boy yatawe muri yombi na Polisi y’iki gihugu nyuma y’aho yashinjwaga n’abaturanyi be gutera urusaku mu gace batuyemo kubera uburyo arekuramo umuziki. Ikinyamakuru Pulse gikorera kuri murandasi cyo muri iki gihugu, cyatangaje ko abaturanyi ba Burna Boy baje mu rugo bahururanye […]

Burundi: Gen. Ndayishimiye yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu

Abakandida bose n'amajwi bagize (ifoto: Iwacu)

Gen. Maj. Evariste Ndayishimiye uzwi nka ‘Gen. Neva’ wari uhagarariye ishyaka rya CNDD-FDD riri ku butegetsi ni we umaze kwegukana amatora y’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi mu buryo bw’agateganyo. Ibi byemejwe na Dr. Pierre Claver Kazihise uyoboye Komisiyo yigenga ishinzwe amatora muri iki gihugu, CENI, mu muhango wabaye ku gicamunsi cy’uyu wa 25 Gicurasi 2020, muri […]

Rayon Sports yiyambaje Perezida Kagame ngo ayifashe gukemura ibibazo biyirimo

img-20200525-wa0028.jpg

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, bwandikiye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, bumusaba kubufasha ibibazo uruhuri byugarije iyi kipe. Mu ibaruwa y’amapaji and Munyakazi Sadate uyobora iyi kipe yandikiye Perezida Kagame, yamubwiye ko muri Rayon Sports harimo itsinda ry’abantu bamurwanya kubera ko ayishakira ibyiza, gusa ko ibi byose bikaba byaratangiye ubwo yavumburaga amakosa bagiye bakora anashaka […]

Rubavu : Ibihangano by’ababumbyi bimaze imyaka 10 byarabuze abakiriya

Abanyamuryango ba Koperative y’ababumbyi ikorera mu murenge wa Nyundo, mu karere ka Rubavu, baravuga ko ibibumbano byabo byiganjemo inkono , imbabura , imitako , vaze n’ibindi byinshi byakozwe mbere y’umwaka wa 2011 ariko kugeza ubu bikaba byarabuze abaguzi. Impamvu zituma ibi bihangano bitagurwa ngo nuko mu gihe akarere kabashyiriragaho iyi Koperative mu mwaka wa 2010 […]

Rucagu yahishuye uko abo mu muryango wa Kabuga bamusabye kumuvuganira kuri perezida Kagame

Rucagu Boniface uri mu bagize Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, yahishuye ko Kabuga Felesiyani ushinjwa uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yahoze ari umuntu mwiza, gusa akaza guhinduka nyuma y’uko yari amaze gushyingira Juvenal Habyarimana. Rucagu ni umwe mu Banyarwanda bake bashoboye gukorera Repubulika ya kabiri, magingo aya bakaba akiri muri Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda. Yabaye Perefe […]

Amerika yakumiriye ku butaka bwayo abanyamahanga baturutse muri Brésil

Leta zunze ubumwe za Amerika zakumiriye ku butaka bwazo abanyamahanga bose baturutse muri Brésil bamaze iminsi 14 bahaba. Ni nyuma y’uko bigaragaye ko umubare w’abanduye Coronavirs muri Brésil ukomeje gutumbagira, aho ababarirwa mu 320,000 ari bo banduye kiriya cyorezo, na ho abarenga 22,000 kikaba cyarabishe. Ibi bishyira Brésil ku mwanya wa kabiri ku Isi mu […]

Israel: Minisitiri Benjamin Netanyahu yagejejwe imbere y’urukiko akiri ku ntebe

Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, yagejejwe imbere y’urukiko rwa Yaruzalemu ejo ku Cyumweru ngo abashe kwisobanura ku byaha aregwa birimo n’ibya ruswa. Minisitiri Netanyahu akaba n’umuyobozi ukomeye mu ishyaka rye rya “Likud” abaye umuyobozi wa mbere mu bakomeye muri iki gihugu ugejejwe imbere y’ubutabera akiri ku ntebe y’ubuyobozi , ashinjwa ibyaha bitatu birimo ruswa, […]

Bisi ya Rayon Sports igiye gutezwa cyamunara

Company icuruza imodoka ya “Akagera Motors”, igiye kugurisha mu cyamunara imodoka nini (Bisi) yari yaragurishije ikipe ya Rayon Sports, nyuma y’uko iyi kipe inaniwe kwishyura amafaranga yari yarasigaye iyigura. Mu Ugushyingo 2018 ni bwo iyi modoka yamuritswe, nyuma y’uko Rayon Sports yumvikanye n’Akagera kuyigura abarirwa muri 100,000,000Rwf. Mu gikorwa cyo kumurika iyi modoka, Muvunyi Paul […]

Agakiza k’Abanyarwanda ni ubukure bw’umutima

Umunyarwanda ati: “Hakura umutima, imyaka yo ni imibare”. Ha mbere mu muco wacu, ubukure bw’umuntu bwapimwaga n’imigirire ye cyane ko benshi batari bazi no kubara nk’uko tubara ubu ku buryo byari bigoye kubaza umuntu ngo wavutse ryari cyangwa se ufite imyaka ingahe ngo abigusubize nk’uko twe tubikora. Muri iki gihe cyacu, ishingiro ry’igenabikorwa byacu akenshi […]

Ibyorezo byabayeho mu mateka y’Isi bigahitana abantu benshi n’uburyo byagiye bikumirwa-IGICE CYA MBERE

Abahanga bavuga ko inzira ya muntu ari nk’uruziga, cyangwa inzoka yiruma umurizo. N’ubwo ushobora kudahita ubyumva byoroshye, iyo bavuze batya baba bashatse kuvuga ko umuntu avuka, agaca mu nzira ndende y’ubuzima ariko amaherezo akazongera akava ku Isi. Ni uko bigenda, ibyago bikaza mu Isi, bikagenda nyuma bikagaruka, urwo rugendo rukaba nk’uruziga (cycle). Nta muntu wihitiramo […]