Rwanda: Umubare w’abakirwaye Covid-19 wamanutseho 46

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 4 Kanama 2020 yatangaje ko habonetse abantu 7 banduye Covid-19 mu bipimo 3072 byafashwe. Harimo 4 babonetse mu Karere ka Rusizi, bahuye n’abanduye, 2 babonetse mu mujyi wa Kigali n’1 wo muri Nyamasheke. Abamaze gukira muri rusange ni 1222 barimo 53 b’uyu munsi. Abanduye bose bamaze kuba 2099, […]
Liban: Habaye iturika ridasanzwe mu murwa mukuru, hapfa 30 abagera ku 3000 barakomereka

Mu mugoroba w’uyu wa 4 Kanama 2020, mu murwa wa Liban, Beirut habaye iturika ridasanzwe ryaguyemo abantu bagera kuri 30, abandi bagera ku 3000 bakomeretse. Guverineri wa Beirut, Marwan Abboud yageze aho iri turika ryabereye bimwanga mu nda, asuka amarira, arangije abwira itangazamakuru ati: “Mu buzima sinigeze mbona kwangirika kugeza aha. Ibi binyibukije ibyabereye Hiroshima […]
Imitungo ya Kaminuza ya Kibungo (UNIK) yashyizwe mu cyamunara
Imitungo itimukanwa ya Kaminuza ya Kibungo (UNIK) iheruka gufungwa burundu na Minisiteri y’Uburezi, yashyizwe mu cyamunara kugira ngo hishyurwe umwenda ibereyemo umwe mu bahoze ari abakozi bayo. Ku itariki ya 30 Kamena 2020 ni bwo Minisiteri y’Uburezi yasohoye itangazo rivuga ko yafunze Kaminuza ya Kibungo, ishingiye ku bugenzuzi bwakozwe n’Inama Nkuru y’Amashuri makuru na za […]
Ku munsi nk’uyu: Ingabo zari ziyobowe na Gen. Kabarebe zafashe ibirindiro bya Kitona
Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zafashije Laurent Desire Kabila guhirika ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko, ategeka kuva tariki ya 17 Gicurasi 1997. Amaze gufata izi nshingano yahaye imyanya ikomeye abasirikare bo muri ibi bihugu, agira Gen. James Kabarebe Umugaba Mukuru w’Ingabo. Gusa bigeze tariki ya 14 Nyakanga 1998, Laurent Kabila yakuye Gen. Kabarebe kuri uyu […]
Abarimu basaba kwimurirwa hafi y’imiryango bavuga ko bashyirwaho amananiza
Abarimu bakorera kure y’imiryango yabo bavuga ko bahura n’imbogamizi z’ibyemezo basabwa bisa n’amananiza iyo bari gusaba guhindurirwa aho bakora ngo begere imiryango yabo. Bumwe mu buryo bufasha mwarimu gutera imbere harimo no gukorera hafi y’aho atuye kuko bimurinda gusesagurira amafaranga mu ngendo, gukodesha inzu ndetse no kugura amafunguro n’ibikoresho byo mu rugo rushya yaba yimukiyemo. […]
Indege za Boeing 737 Max zigiye kongera gukomorerwa
Raporo y’abagenzuzi b’Ikigo cya Amerika gishinzwe indege za gisivili, FAA, yagaragaje urutonde rw’ibyo Boeing igomba gukemura kugira ngo indege zayo zo mu bwoko bwa 737 Max zemererwe kongera gukora. Indege zo mu bwoko bwa Boeng 737 Max zabujijwe kuguruka muri Werurwe umwaka 2019, nyuma y’impanuka ebyiri izi ndege zari zimaze gukora zigahitana abantu 346 mu […]
Tanzania: Ishyaka CHADEMA ryatanze Tundu Lissu nk’umukandida uzarifasha guhangana na CCM ya Magufuli
Mu nteko rusange y’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania, Chama cha Demokrasia na Maendeleo ( CHADEMA) yateranye kuri uyu wa Mbere yemeje Tundu Lissu nk’umukandida waryo mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka. Tundu Lissu yatowe n’ishyaka rye ku bwiganze bw’amajwi nyuma yaho atahukiye avuye mu buhunzi yari amazemo imyaka 3. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ishyaka Chadema, […]
Abantu 73,312 bahaniwe kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 mu minsi 15

Kuva tariki ya 17 Nyakanga 2020 kugeza tariki ya 31, abantu 73,312 hirya no hino mu Ntara z’igihugu n’umujyi wa Kigali bahaniwe kutubahiriza amabwiriza atandukanye yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Ibihano byagiye bitangwa birimo kurazwa ku bibuga by’umupira w’amaguru, gufungirwa utubari no gufatirwa ibinyababiziga. Bigaragara muri raporo ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yateguwe ku bufatanye na […]
Umunsi nk’uyu: Iraswa ry’amato y’Amerika n’ingabo z’u Budage, ryatumye Amerika yivuguruza ku cyemezo yafashe
Uyu munsi ni kuwa Kabiri tariki 4 Kanama 2020, ni umunsi 217 munsi isanzwe igize uyu mwaka. Uyu mwaka urabura iminsi 149 ngo ugere ku musozo. Leta zunze ubumwe z’Amerika zatangaje ko zitazigera zishora mu ntambara ya Mbere y’isi. Iki cyemezo ariko nticyaje gutinda kuko Kurasirwa amato menshi y’ubucuruzi n’ingabo z’Abadage byatumye kuwa 6 Nyakanga […]
Gen. Kabarebe yasabye abakinnyi ba APR FC kwirinda aba-agent ba Baringa
Perezida w’Icyubahiro wa APR FC, Gen. James Kabarebe, yasabye abakinnyi b’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu kwirinda abiyita ko bashinzwe gushakira abakinnyi amakipe (Agents) bagamije kubarangaza no kubatesha umwanya. Bikubiye mu butumwa Gen. James Kabarebe usanzwe ari n’Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano yageneye abakinnyi ba APR FC ubwo bagiranaga Inama n’ubuyobozi bwayo, ku wa mbere tariki […]
Gahunda yo kwigisha abana mu rurimi kavukire igiye kuvaho
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi, Dr. Ndayambaje Irenee ku wa 30 Nyakanga 2020 yatangaje ko ubwo amashuri azaba afunguye, abana bose baziga amasomo mu rurimi rw’Icyongereza. Ni gahunda igiye kuza ivuguruza iyari yashyizweho mu mpera za 2019, yemereraga abana biga mu mashuri y’incuke n’icyiciro kibanza cy’amashuri abanza (kuva mu wa mbere kugera mu wa […]
U Rwanda rwavuze ko rwiteguye gufasha impunzi z’Abarundi gutahuka
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yiteguye gufasha impunzi izo ari zo zose zishaka gutahuka mu bihugu byazo, ibyahuriranye n’amakuru avuga ko hari impunzi z’Abarundi zasabye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’igihugu cyazo kugira ngo zifashwe gutahuka. Mu ntangiriro z’iki cyumweru impunzi z’Abarundi zibarirwa muri 300, zandikiye Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, zisaba ko u Rwanda, u […]
Uko amapeti 16 yo mu gisirikare cy’u Rwanda arutanwa

Mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF), harimo Impeta [amapeti] 16 zihabwa abasirikare baba baragikoreye ibikorwa by’indashyikirwa bitandukanye. Ni byinshi bigenderwaho abasirikare bahabwa amapeti, gusa iby’ingenzi harimo kugaragaza ubumyamwuga mu kazi, kurangwa n’ikinyabupfura ndetse no gukora ibikorwa by’indashyikirwa bihesha ishema igisirikare n’igihugu muri rusange. Amapeti y’ingabo z’u Rwanda ari mu byiciro bibiri, ariko buri cyiciro na cyo […]
Abashinzwe amasomo mu mashuri yisumbuye (Dos) barinubira umushahara utajyanye n’inshingano bakora
Abarezi bashinzwe amasomo (Directors of Studies) mu mashuri yisumbuye hirya no hino mu gihugu,barasaba Minisiteri y’Uburezi n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku burezi(REB) kubahindurira umushahara kuko uwo bahabwa udahura n’inshingano bakora. Hashize imyaka myinshi mu burezi, aba barezi bashinzwe amasomo ndetse akenshi bakunze kugirwa abasigire b’Umuyobozi w’ishuri kuko bamwungirije, bahembwa amafaranga nk’ayo abarimu baba bayoboye bahembwa. Aba […]
Tito Rutaremara yavuze ku mitego y’ibinyoma Bamporiki yahishuye muri RPF
Hari tariki ya 21 Ukuboza 2019 mu Nama Nkuru ya 14 y’Umuryango wa RPF Inkotanyi yabereye ku cyicaro cyawo i Rusororo mu Karere ka Gasabo, Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Hon. Bamporiki Edouard afata ‘micro’ abwira Perezida Kagame iby’imitego y’ibinyoma abanyamuryango bahora basimbuka, na we ubwe arimo. Icyo gihe yagize ati: “Nyakubahwa Chairman, […]
Perezida Kagame ntiyumva impamvu u Burundi na Sudani y’Epfo bidatanga umusanzu muri EAC
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagize icyo avuga ku kibazo cy’ibihugu by’u Burundi na Sudani y’Epfo bimaze iminsi bisabirwa kwirukanwa mu Muryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), kubera kugaragaza ubushake buke bwo gutanga umusanzu wabyo. Perezida Kagame yabitangaje mu kiganiro cyihariye aherutse kugirana n’ikinyamakuru The East African, kuwa kuwa Kane tariki 30 Nyakanga 2020. […]