Urujijo no kutavuga rumwe ku waba yarishyuriye ikipe ya Uganda amadeni ya Hoteli yari icumbitsemo

Urujijo rukomeje kuba rwose ku waba yarishyuriye fagitire ikipe y’igihugu ya Uganda y’umukino wa Basketball fagiture ya Hoteli yari icumbitsemo, nyuma y’uko bivuzwe ko ayo mafaranga yaba yarishyuwe n’umwe mu basirikare bakuru ba Uganda bikarangira u Rwanda rubihakanye. The Silverbacks ya Uganda ni imwe mu makipe y’ibihugu yari yitabiriye irushanwa rya FIBA Afrobasket rikomeje kubera […]

Lt Col Munyengango wahoze ari umuvugizi wa RDF yazamuwe mu ntera, agirwa ukuriye J5

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazamuye mu ntera abarimo Lt Col Innocent Munyengango wahoze ari Umuvugizi wa RDF anamuha inshingano nshya. Lt Col Munyengango yabaye Umuvugizi wa RDF hagati ya 2017 n’Ukuboza 2020, mbere yo gusimburwa na Col Ronald Rwivanga. Perezida Kagame yamuzamuye mu ntera amuha ipeti rya […]

Rubavu: Gitifu w’umurenge yasabwe kwegura arabigarama, yikomereza akazi

Mu gihe imyiteguro y’amatora mu nzego zibanze irimbanije, mu karere ka Rubavu havugwa umwuka mubi kubera abakozi b’akarere barimo gukorerwa dosiye bakirukanwa. Amakuru BWIZA yamenye ni uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Kanzendebe Héritier yamaze kwegura ku mirimo ye ku mpamvu yiswe iy’ubushake bwe. Ku rundi ruhande ariko mugenzi we wa Nyakiliba, Nyiransengiyumva Monique yasabwe […]

Gicumbi: Umusore yihaye intego yo kunywa Nguvu 12, apfa amaze ebyiri

Umusore witwa Tuyisenge John wo mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Gicumbi, yitabye Imana nyuma yo gukora na mugenzi we intego yo kunywa amacupa 12 y’inzoga zo mu bwoko bwa Liqueur izwi nka ‘Nguvu’. Byabaye ku wa Kane w’iki cyumweru, mu mudugudu wa Karambo ho mu kagari ka Kabeza muri uriya murenge wa Nyamiyaga. […]

Meya wa Bugesera yaba aherutse gukubitwa n’abarimo Mudugudu

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze abantu babiri barimo umusore w’imyaka 23 y’amavuko n’umukuru w’umudugudu w’Ikoni uri mu yigize akarere ka Bugesera, bakekwaho gukubita Meya wako, Mutabazi Richard. Aba bombi bafashwe mu bihe bitandukanye, ku wa 29 Kanama no ku wa 1 Nzeri 2021. Umusore watawe muri yombi akurikiranweho ibyaha birimo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi […]

Afghanistan: Imirwano ikaze yadutse mu gace ka Panjshir

Hari imirwano ikaze hagati y’Abataliban baheruka gufata igihugu n’undi mutwe utabemera, National Resistance Front (NRF), yabereye mu kibaya cya Panjshir, aho batari bakigaruriye. Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko byahawe amakuru n’Abataliban ko bafashe Panjshir, abo bahanganye babeshyuza ayo makuru. Umwe mu bayoboye abo barwanyi bo muri Panjshir, Amrullah Saleh, arahakana amakuru avuga ko yahunze, ariko […]

Dr Muganga wari watawe muri yombi na CMI akekwaho kuba intasi yarekuwe

Umuyobozi wa Kaminuza ya Victoria y’i Kampala muri Uganda, Dr Muganga Lawrence waherukaga gutabwa muri yombi n’Urwego Rushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare muri Uganda (CMI), yamaze kurekurwa. Ku wa Gatatu tariki ya 02 Nzeri ni bwo Dr Muganga yari yatawe muri yombi akekwaho ibyaha birimo kuba intasi no kuba muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko. Umuvugizi […]

Umunyarwanda yapfiriye i Kabale urutavugwaho rumwe

Umunyarwanda witwa Paul Bangirana w’imyaka 47 yasanzwe mu gace ka Bugarama Parish muri Buhara mu Karere ka Kabale yapfuye, bikavugwa ko yazize Kanyanga yanyoye ikamuhitana. Hari amakuru ataremezwa n’urwego bireba avuga ko Bangirana yatwawe n’abantu bataramenyekana, bamujyana ahatazwi, agenda avuza induru. Nyuma y’amasaha, haboneka umurambo we. Ikinyamakuru Watchdoguganda kivuga ko ” Bangirana yinjiye muri Uganda, […]

Ijambo rya nyuma Jay Polly yabwiye umukobwa uri mu ba nyuma bavuganye

Umwe mu bakobwa bakunze kugaragara mu ndirimbo za Tuyishime Joshua (Jay Polly) witwa Aline yavuze ko ubwo yari aheruka kuvugana na we kuwa Mbere, yari yamubwiye ko agiye gutaha, ko abona ibintu bigiye gutungana. Aline uri mu mashusho y’indirimbo Akanyarirajisho, yavuze ko ari mu bantu bavuganye na Jay Polly bwa nyuma amubwira ko agiye gutaha […]