Uganda: Igitero cya ADF cyatumye abantu 8000 bava mu byabo
Leta ya Uganda yihanganishije abantu barenga 8000 bavuye mu byabo nyuma yâibitero byâumutwe witerabwoba wa ADF (Allied Democratic Forces), mu karere ka Ntoroko. Ikinyamakuru Daily Monitor kivuga ko umuyobozi w’akarere, William Kasoro, yavugiye mu gace ka Bweramule ko abantu babarirwa 7000 bahunze bakava mu byabo nâabandi 1000 bo mu duce twegeranye n’ako karere, baturuka muri […]
Guverinoma yashyizeho iminsi y’ikiruhuko y’inyongera mu minsi mikuru

Mu rwego rwo kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka, Guverinoma yemeje ko uretse iminsi yari isanzwe ari iy’ikiruhuko, tariki ya 27 Ukoboza 2022 na tariki 3 Mutarama 2023 ari iminsi y’ikiruhuko rusange cy’inyongera.
Gasogi United yasunikiye Rayon Sports ku mwanya wa 5, Haringingo imwicaza ku ntebe ishyushye
Ikipe ya Gasogi United yasunikiye Rayon Sports ku mwanya wa gatanu ku rutonde rwa shampiyona, nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0 kuri uyu wa Gatanu. Rayon Sports yari yakiriye Gasogi kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona. Ni umukino iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda yaje gukina inyotewe n’amanota […]
RDF yungutse abasirikare bashya bo mu mutwe udasanzwe (Amafoto)

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyungutse abasirikare bashya bo mu mutwe udasanzwe (Special Operation Forces), nyuma yo gusoza imyitozo yâamezi 10 mu kigo gitangirwamo imyitozo yâibanze ku bari muri uyu mutwe cy’i Nasho mu karere ka Kirehe. Aba basirikare basoje imyitozo kuri uyu wa Gatanu berekanye ubushobozi butandukanye bahawe bwerekeye amayeri y’ibikorwa byihariye. Ni ubushobozi akenshi […]
Mico The Best yareze Diamond Platnumz muri RIB amushinja ubuhemu
Umuhanzi Turatsinze Prosper uzwi mu muziki nyarwanda nka Mico The Best, yamaze gutanga ikirego m’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) arega umuhanzi Diamond Platnumz ashinja kumuhemukira. Diamond uri mu bahanzi bafite izina riremereye mu muziki wa Tanzania ndetse n’uw’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, yagombaga gutaramira muri BK Arena mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya […]
Ambasaderi Karega yasubije uwamwibukije ko yigeze gutangaza ko FDLR yaciwe intege
Ambasaderi Vincent Karega wahoze ahagarariye u Rwanda muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yasubije uwamwibukije ko yigeze gutangaza ko ingabo zâiki gihugu zaciye intege umutwe witwaje intwaro wa FDLR. Tariki ya 10 Ukuboza 2021 ubwo umubano wâibihugu byombi wari umeze neza, Ambasaderi Karega yagiranye ikiganiro abanyamakuru ba Top Congo FM, Christian Lusakueno na Thierry […]
Amabanga y’ubuzima udakwiye kubwira buri wese
Ni bintu bisanzwe kuba ikiremwamuntu cyakwifuza kuba kiri kumwe nâabandi bantu. Kuva umuntu avutse kugera apfuye, umuntu aba yifuza guhora ari kumwe nâabandi, yishima baseka bakina bagatemberera hamwe ndetse bakifuza kubarirana inkuru zâubuzima bwabo. Mu bushuti abantu bagira, hari ubwo bishakira ubwabo, hakaba n’ubwo umuntu ahabwa na kamere nta ruhare na rumwe abigizemo. Urugero kuba […]
Kera kabaye Diamond Platnumz yeruye, atangaza impamvu yanze kuza gutaramira i Kigali
Umuhanzi Naseeb Abdul Djuma uzwi mu muziki wa Tanzania nka Diamond Platnumz, yatangaje ko kuba abateguye igitaramo yagombaga kuza kiririmbamo i Kigali batari ‘Serieux’ ari byo byatumye yanga kucyitabira. Uyu muhanzi uri mu bafite izina riremereye muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yagombaga gutaramira abanya-Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2022; mu […]
RDC: Uwari umujyanama wa Tshisekedi washinjwaga ruswa yagizwe umwere
Vidiye Tshimanga wahoze ari umujyanama wa Perezida Tshisekedi yagizwe umwere mu rubanza yari akurikiranwemo nâubushinjacaha ibyaha bya ruswa no gukoresha ububasha bwe mu buryo bunyuranyije nâamategeko . Uwahoze ari umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu byâingamba yagizwe umwere nâurukiko rwâamahoro rwa Kinshasa / Gombe. Umwanzuro wâurukiko watangajwe kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 23 Ukuboza […]
Igisirikare cya Somaliya kiravuga ko kishe abarwanyi 67 ba Al Shabaab
Kuri uyu wa Gatanu, abarwanyi 67 bâumutwe wa al-Shabab biciwe mu gikorwa cya gisirikare cyabereye mu mujyi wa “Ail Baad” mu karere ka Shabelle yo Hagati muri Somaliya . Ibi byavuzwe n’umuyobozi w’ingabo zirwanira ku butaka, Mohamed Tahlil Bahyi, mu ijambo rye kuri radiyo “Ijwi ry’ingabo” (Voice of the Army). Ati: “67 muri bo bapfuye […]
Komanda wâingabo za EAC muri RDC yatangaje ko M23 yamaze kuva muri Kibumba

Komanda wâingabo zâibihugu bigize umuryango wâakarere ka Afurika yâiburasirazuba zibarizwa mu mutwe wa EACRF uri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Lt Gen. Jeff Nyagah, yatangaje ku mugaragaro ko abarwanyi ba M23 bavuye mu gace ka Kibumba. Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa 22 Ukuboza 2022 yatangaje ko abarwanyi […]
Le Rwanda dĂ©ment les nouvelles conclusions d’experts de l’ONU sur le soutien aux rebelles
Le gouvernement rwandais a niĂ© avoir soutenu les rebelles et a refusĂ© de commenter des allĂ©gations spĂ©cifiques jusqu’Ă ce qu’un rapport d’un groupe d’experts indĂ©pendants des Nations Unies soit officiellement publiĂ©. Selon le rapport, l’armĂ©e rwandaise “s’est engagĂ©e dans des opĂ©rations militaires” contre l’armĂ©e de la RD Congo dans l’est troublĂ© du pays, selon un […]
Impuguke za UN zagaragaje uburyo ubuzima bw’Abatutsi n’Abanyamulenge baba muri RDC buri mu kaga
Impuguke zâUmuryango wâAbibumbye (UN) zikurikiranira hafi ibibazo byâumutekano muke muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) zagaragaje uburyo ubuzima bwâAbatutsi nâAbanyamulenge buri mu kaga. Muri raporo itarajya ahagaragaraâ ibiro ntaramakuru byâAbafaransa (AFP) bivuga ko byabonye kuri uyu wa 22 Ukuboza 2022, izi mpuguke zivuga ko kuva umutwe wa M23/ARC wegura intwaro, ugatangira kurwana nâingabo za […]
Museveni yishongoye kuri ba nyiri Facebook imaze imyaka 2 yarafunzwe muri Uganda
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yishongoye kuri ba nyiri urubuga nkoranyambaga rwa Facebook, avuga ko mu myaka ibiri ishize Uganda yaberetse ko atari ibihangange nk’uko babyibwira. Muri Mutarama 2021 ni bwo Leta ya Uganda yahagaritse ikoreshwa ry’urubuga rwa Facebook muri iki gihugu, mbere y’iminsi mike ngo habe amatora y’Umukuru w’Igihugu yasize Perezida Yoweri Museveni […]
Tanzania yagiranye amasezerano nâabazubaka umuhanda wa gari ya moshi uzayihuza n’u Rwanda

Leta ya Tanzania yagiranye amasezerano nâibigo bibiri byâAbashinwa, CCECC na CRCC, bizubaka icyiciro cya nyuma cyâumuhanda wa gari ya moshi ugezweho uzahuza iki gihugu nâibindi byo mu karere ka Afurika yâibirasizuba birimo u Rwanda. Aya masezerano afite agaciro ka miliyari 2.2 zâamadolari yasinyiwe mu biro byâUmukuru wâIgihugu tariki ya 20 Ukuboza 2022. Masanja Kadogosa uyobora […]
Rubavu: Bahangayikishijwe nâimashini zicukura umucanga zisatira irimbi

Abatuye mu mudugudu wa Nyabibuye, akagari ka Gikombe, umurenge wa Nyakiriba mu karere ka Rubavu, bahangayikishijwe nâimashini za Stella Company Ltd zikomeje gucukura umucanga zisatira ahari irimbi rishyinguyemo ababo. Aba baturage bavuga ko iki gikorwa bita âgushinyagurira imibiriâ yâababo cyabaye nyuma yâaho akarere ka Rubavu kagurishije iyi kampani ubutaka bwegereye irimbi kugira ngo ijye icukuramo […]
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda Gen. Mbadi Mbasu yarusimbutse
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Lt. Gen. Wilson Mbadi Mbasu, yarusimbutse mu ijoro ryo kuwa 22 rishyira 23 Ukuboza 2022, ubwo yari avuye mu nama ku biro bikuru bya gisirikare ahitwa Mbuya muri Kampala, imodoka yari itwawe n’umuntu utatangajwe igashaka kwambara iyo yari arimo, urufaya rw’amasasu rw’inkorokoro zimurinda rukahagoboka. Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa […]
Umukozi wâikigo cyâubutasi cyâu Budage yatawe muri yombi ashinjwa kuba intasi yâu Burusiya
Abayobozi b’u Budage bataye muri yombi umukozi w’ikigo cyâigihugu gishinzwe ubutasi bwo hanze (BND) bamushinja ko yari intasi y’u Burusiya aha amabanga ya leta Moscou . Kuri uyu wa Kane ushize, ubushinjacyaha bukuru i Berlin bwatangaje ko uyu mugabo wâUmudage uzwi ku izina rya Carsten L., yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo kugambanira igihugu. Abashinzwe […]
M23 willingly hands over captured Kibumba to EACRF

The M23 rebels have decided to hand over captured area of Kibumba and surroundings to EAC Forces in DRC (EACRF), in order to heed Nairobi and Luanda Peace Accords, they said in a statement dated Thursday.
Amafoto: Minisitiri wâIngabo Maj. Gen. Murasira yakiriye Ambasaderi wa E.U mu Rwanda

Kuri uyu wa Kane, itariki 22 Ukuboza, Minisitiri wâIngabo, Maj. Gen. Albert Murasira yakiriye mu biro bye Ambasaderi wâUmuryango wâUbumwe bwâu Burayi (E.U) mu Rwanda . Nkâuko bigaragara kuri twitter ya minisiteri yâingabo, Minisitiri Murasira na Ambasaderi BelĂ©n Calvo Uyarra baganiriye ku gukomeza umutekano wâakarere nâubufatanye mu byâumutekano nâubwirinzi hagati yâimpande zombi. Umuryango wâUbumwe bwâu […]
Babiri bari abasifuzi bakomeye muri Afurika bamanitse amafirimbi
Umunya-Afurika y’Epfo Victor Gomes ndetse n’umunya-Zambia Janny Sikazwe, basezeye mu mwuga w’ubusifuzi nyuma yo gusifura imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2022 giheruka gusozwa muri Qatar. Ku wa Kane ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Zambia ryemeje ko Sikazwe yamaze gusezera mu mwuga w’ubusifuzi. Ni amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Mukuru w’iri shyirahamwe, Adrian Kashala, mbere y’uko nyirubwite abitangaza […]
Kinshasa: Umuririmbyikazi Tshala Muana arashyingurwa kuri uyu wa Gatanu
Umuhanzikazi Elisabeth Tshala Muana wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo uherutse gupfa mu minsi ishize arashyingurwa kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 23 Ukuboza, mu irimbi rya âEntre Terre et Cielâ i Kinshasa . Nkâuko bigaragazwa na gahunda yashyizweho umukono na Minisitiri wâumuco, ubuhanzi nâumurage, Catherine Kathungu Furaha, nyuma yo gukura umurambo mu buruhukiro […]
Impuguke za UN zoherereje akanama k’umutekano indi raporo ishinja RDF kwifatanya na M23
Impuguke zâUmuryango wâAbibumbye (UN) zikora ubushakashatsi ku kibazo cyâumutekano muke muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) zashyikirije akanama gashinzwe umutekano indi raporo ishinja ingabo zâu Rwanda kwifatanya nâumutwe witwaje intwaro wa M23. Iyi raporo ntirashyirwa ahagaragara, ariko ibiro ntaramakuru byâAbafaransa (AFP) bivuga ko byayibonye kuri uyu wa 22 Ukuboza 2022. Ngo irimo ibimenyetso bikomeye […]
Umusirikare wa FARDC wahondaguwe azizwa kuba Umututsi yagaragaye ari intere
Umusirikare wa FARDC wagaragaye yafashwe mu mashati nâabaturage bamutuka ngo ni Umunyarwanda, hagaragaye andi mashusho bamaze kumukubita bamukomerekeje ari kuva amaraso mu kanwa no mu mazuru bigaragara ko yagizwe intere. Aya mashusho yashyizwe kuri Twitter na Perezida wâUmutwe wa M23, Bertrand Bisimwa yamagana akarengane kari gukorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bwâAbatutsi, yagaragazaga […]
Burkina Faso: Abafaransa babiri bashinjwaga kuba intasi bahambirijwe
Guverinoma ya Burkina Faso yahambirije Abafaransa babiri bashinjwa kuba intasi bari baratawe muri yombi mu cyumweru gishize bategekwa guhita bava mu gihugu nkâuko byatangajwe nâibinyamakuru byo muri iki gihugu . Kuri uyu wa Gatatu ushize, amakuru yavugaga ko aba banyamahanga babiri bakomoka mu Bufaransa bari bari muri Burkina Faso bari gushaka amakuru yerekeye ingabo zâigihugu […]
USA irashinja Koreya ya Ruguru guha abarwanyi ba Wagner za misile
Ubutegetsi bwa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) burashinja Koreya ya Ruguru guha intwaro umutwe wâingabo wigenga wa Wagner, zirimo ubwoko bwa misile. Nkâuko ikinyamakuru Financial Times kibisobanura, Koreya ya Ruguru yagurishije intwaro uyu mutwe wâAbarusiya mu Gushyingo 2022. Umuvugizi wâakanama ka USA gashinzwe umutekano, John Kirby, yatangaje ko Wagner ishaka kwifashisha izi ntwaro muntambara […]
M23 yemeye kuva mu birindiro byose yari ifite i Kibumba, ibishyikiriza EACRF
Umutwe wa M23 watangaje ko wemeye kuva mu birindiro byose wari ufite mu gace ka Kibumba ho muri Teritwari ya Rutshuru, yemera kubishyikiriza Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zagiye kugarura amahoro muri RDC (EACRF). Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko uyu mutwe wafashe kiriya cyemezo nyuma y’inama yawuhuje n’intumwa za EACRF […]