Masisi: M23 ntiyorohewe n’urugamba rw’umunsi
Umutwe witwaje intwaro wa M23 ntabwo worohewe n’urugamba rwo kuri uyu wa 28 Gashyantare 2023 rwakomereje muri teritwari ya Masisi hafi y’umujyi wa Sake. Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko uyu munsi, M23 yaherukaga gufata ibice bya Mushaki na Rubaya yiriwe iraswaho n’indege za kajugujugu, Sukhoi-25 ndetse n’ibifaru by’igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo […]
David Alaba ukinira Real Madrid yakorewe irondaruhu azira Messi
David Alaba wa Real Madrid yasobanuye uko byagenze ngo yitwe inkende nyuma yo gutora Messi muri FIFA The Best. Myugariro w’Umunya-Austria ukinira Real Madrid, abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yatangaje akarengane yagize nyuma yo gutora Messi nk’umukinnyi mwiza mu mwaka wa 2022. Uyu David Alaba arashinjwa cyane cyane ku kuba yaragombaga gutora Kapiteni we […]
U Burusiya bwasubije Ukraine ko kwigarurira Crimea ari inzozi itazakabya
Ibiro bya Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya byasubije Ukraine ko kwisubiza igice cya Crimea yambuwe mu mwaka w’2014 bitazashoboka. Umuvugizi w’ibi biro, Dmitry Peskov, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 27 Gashyantare 2023, yatangaje ko Crimea ari igice cy’u Burusiya. Ati: “Crimea ni igice cy’u Burusiya.” Peskov atangaje aya magambo nyuma y’aho tariki ya […]
Indi tariki M23 yahawe yo kurekura ibice yafashe yageze
Indi tariki umutwe witwaje intwaro wa M23 wahawe ngo utangire kurekura ibice wafashe mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) yageze. Iyi tariki, iya 28 Gashyantare 2023, yemejwe n’abagaba bakuru b’ingabo zo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) ubwo bari bahuriye mu nama i Nairobi tariki ya 9 uku kwezi. Aba […]
Igisubizo cya Perezida Macron ku Munyekongo wamubajije niba hari icyo u Bufaransa buteganyiriza u Rwanda
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron mbere yo gutangira uruzinduko ku mugabane wa Afurika, kuri uyu wa 27 Gashyantare 2023 yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru bari bateraniye mu murwa mukuru, Paris. Ni uruzinduko azagirira mu bihugu bine birimo Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), aho azaba ajyanwe no gukomeza umubano mu nzego zitandukanye, zirimo n’urw’igisirikare. Mu banyamakuru bari […]
Maroc- Commémoration du 65ème Anniversaire de la bataille de Dcheira
Ce mardi 28 fĂ©vrier 2023, le peuple marocain et la famille de la rĂ©sistance et des anciens membres de l’armĂ©e de libĂ©ration commĂ©morent, dans un climat de fiertĂ© et de joie, le 65ème Anniversaire de la bataille de Dcheira, coĂŻncidant avec le 47ème anniversaire du dĂ©part du dernier soldat Ă©tranger des provinces du Sud. C’est, […]
Morocco- Commemoration of the 65th Anniversary of the battle of Dcheira
This Tuesday, February 28, 2023, the Moroccan people and the family of the resistance and former members of the liberation army commemorate, in a climate of pride and joy, the 65th Anniversary of the battle of Dcheira, coinciding with the 47th Anniversary of the departure of the last foreign soldier from the Southern Provinces. It […]
Inzira wakurikiza kugira ngo ugire umubano w’igihe kirerekire n’uwo ukunda
Urukundo rurakura cyangwa rugakomera mu gihe abarurimo babihaye agaciro, bagashyiramo imbaraga ndetse bagahuza umugambi mu guharanira kugera ku bintu bishya. Hari ibyo abantu bigomwa kugira ngo bigende neza kandi rurambe. Ikinyamakuru Marriage kigaragaza ibintu bitandukanye wakora kugira ngo umubano wawe n’uwo mukundana urusheho kugenda neza. Ni ibikurikira: 1. Gushyikirana/Ibiganiro byimbitse hagati y’abakundana Abakundana bumvikana neza […]
Lionel Messi yegukanye igihembo cya FIFA mu bihembo byihariwe na bene wabo

Umunya-Argentine Lionel Messi yongeye kugaragaza ko izina rye rizahora ku gasongero k’ubuhangangange muri ruhago, ubwo yahigikaga mugenzi we bakinana muri PSG Kylian MbappĂ© maze akegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka wa 2022 ndetse kikaba n’igihembo cya 77 yegukanye nk’umukinnyi ku giti cye. Hari mu birori by’akataraboneka byo guhemba abakinnyi b’indashyikirwa ba ruhago i byaberaga Paris mu […]
U Rwanda rwakajije ingamba zo kurinda ikirere n’imipaka yarwo ibitero bya FARDC na FDLR
Leta y’u Rwanda yamenyesheje umuryango mpuzamahanga ko yamaze gukaza ingamba zo kurinda imipaka ndetse n’ikirere cyarwo, ku mpamvu z’uko impungenge zo kuba rwahungabanyirizwa umutekano n’Igisirikare cya Congo ndetse n’umutwe wa FDLR zikomeje kwiyongera. Bikubiye mu itangazo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye ikomoza ku makimbirane yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kugeza ubu u Rwanda na […]