Nyiri Wagner Group yandikiye Blinken, amwishongoraho kubera Afurika
Umutwe w’igisirikare cyigenga (uw’abacancuro) wa Wagner Group PMC urigamba gushobora kugarura amahoro n’umutekano ku mugabane wa Afurika kurusha uko Leta zunze ubumwe za Amerika zabigenje. Nk’uko ikinyamakuru DW cyo mu Budage kibivuga, Yegveny Prigozhin washinze uyu mutwe yandikiye Umunyamabanga wa USA, Antony Blinken, amubwira ko gahunda y’igihe kirekire y’igihugu cye n’inshuti yo kugarura amahoro n’umutekano […]
Perezida Ndayishimiye abona umuyobozi wa OLUCOME wamusabye kugabanya ibiciro ari umunebwe

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yagaragaje ko umuyobozi w’umuryango OLUCOME urwanya ruswa no kunyereza umutungo, Gabriel Rufyiri, ari umunebwe. Ku wa 24 Werurwe 2023 ubwo yayoboraga umuhango wo kwizihiza umunsi mukuru w’urubyiruko wabereye mu ntara ya Gitega, Perezida Ndayishimiye yavuze ko Rufyiri ari umuntu uhora yicaye, ntafashe igihugu kurwanya ubukene. Yagize ati: “Hari abantu biyicariye […]
U Budage bwahaye Ukraine icyiciro cya mbere cy’ibifaru yari imaze iminsi isaba
Minisiteri y’ingabo y’u Budage iravuga ko icyiciro cya mbere cy’ibifaru kabuhariwe bya Leopard 2 bivuye mu Budage cyoherejwe muri Ukraine. Ibifaru 18 bigezweho by’ibanze byatanzwe nyuma y’uko abasirikare ba Ukraine bamaze gutozwa kubikoresha. Minisitiri w’ingabo, Boris Pistorius, yatangaje ko azi neza ko ibi bifaru bishobora “gutanga umusanzu ukomeye” ku murongo w’urugamba. Ibindi bifaru biteye imbere […]
RDC: Ishyaka PPRD ryemeje ko Joseph Kabila ari we mukanida waryo mu matora ya 2023
Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 28 Werurwe 2023, Umunyamabanga Uhoraho w’ishyaka ry’Abaturage rihranira kongera Kwiyubaka na Demokarasi (PPRD), yatangaje ko Joseph Kabila ari umukandida wa PPRD n’ihuriro FCC mu matora ya perezida ya 2023. Yashimangiye iki cyemezo avuga ko “Joseph Kabila akiri muto, afite icyerekezo cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo kandi afite gahunda […]