Dr Habineza yasuye ibiti yateye mu ishyamba rya UR mu myaka 22 ishize

Muri iri shyamba harimo ibiti byatewe na UNR Wildlife Club mu myaka 22 ishize

Umuyobozi Mukuru w’ishyaka DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije, Dr Frank Habineza, yasuye ibiti birenga 1000 we na bagenzi be bari bakiri abanyeshuri bateye mu ishyamba rya Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, mu mwaka w’2000 na 2001. Igikorwa cyo gusura ibi biti cyakurikiye inama y’urubyiruko rwo muri iri shyaka […]

Kiyovu Sports yabambiwe i Golgotha, igikombe ikijugunyira APR FC

Ikipe ya Kiyovu Sports yatakaje amahirwe y’igikombe cya shampiyona yasaga n’ifite mu biganza, nyuma yo gutsindwa na Sunrise FC igitego 1-0. Iyi kipe yo ku Mumena yari yasuye Sunrise kuri Stade ya Nyagatare izwi nka Golgotha, mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona y’u Rwanda. Ni umukino yasabwaga gutsinda ubundi igatangira gukoza imitwe y’intoki ku […]

Umugore wabyaranye n’umwana w’imyaka 13 yakatiwe iminsi 90

Andrea Serrano w’imyaka 31 uba muri Leta ya Colorado muri Leta zunze ubumwe za Amerika yakatiwe igifungo cy’iminsi 90 nyuma yo guhamywa icyaha cyo gusambanya umuhungu w’imyaka 13, bakabyarana. Serrano yatawe muri yombi muri Nyakanga 2022, muri Gashyantare 2023 akatirwa igifungo cy’imyaka 10 gisubitse, nyuma yo kugirana amasezerano n’ubushinjacyaha, akemera icyaha. Iki gihano nacyo cyagabanyijwe […]

Innoss’B yasabiwe gukurikiranwa nyuma yo kwanga kwamagana Kagame

Umuryango LUCHA w’Abanyekongo wamaganye umuhanzi Innocent Balume uzwi nka Innoss’B, umwita umugambanyi n’umwanzi w’igihugu nyuma y’aho atangaje ko adafite ububasha bwo kwamagana Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 19 Gicurasi 2023 kibanziriza ibitaramo ateganya yise ‘Umoja pour la Paix’, Innoss yagize ati: “Nta masomo mfite yo guha ibihugu by’abaturanyi. Ahubwo […]

U Rwanda ruri ku isonga mu bihugu byungukiye cyane banki zo muri Kenya

Banki nkuru ya Kenya (CBK) yatangaje ko u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere muri Afurika y’iburasirazuba cyungukira banki zo muri Kenya amafaranga menshi cyane. CBK yatangaje ko mu mwaka ushize, amashami ya banki zo muri Kenya aba mu karere yungutse amashilingi miliyari 32.51. Ni mu gihe mu 2021, zari zarungutse amashilingi miliyari 17.23. U […]

Abaturage bagiriwe inama mu gihe Nyamulagira ikomeje kuruka

Ikigo cy’i Goma gishinzwe gukurikirana ibirunga cyagiriye inama abatuye muri uyu mujyi mu gihe Nyamulagira ikomeje kuruka guhera ku mugoroba w’uyu wa 20 Gicurasi 2023. Umuyobozi w’iki kigo kizwi nka OVG, Dr Muhindo Adalbert, yamenyesheje abatuye i Goma ko kuva saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, Nyamulagira iri kuruka yerekeza mu burengerazuba, muri Pariki ya Virunga. […]

Icyatumye umunyamakuru wo mu Rwanda afungirwa mu Burundi

Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza ukurikirana by’umwihariko inkuru z’ubutabera, avuga ko aherutse gufungirwa mu Burundi hamwe n’umufotozi we n’undi witwa Niyongabo Eric, azira gufotora itangazo riteguza ibazwa rya Alain-Guillaume Bunyoni. Nkundineza asobanura ko ubwo yari akiri mu Rwanda, yabanje kwandikira Perezida w’urukiko rw’ikirenga w’u Burundi, Emmanuel Gateretse kuri Email tariki ya 5 Gicurasi 2023, amusaba uburenganzira […]

U Rwanda rwaba ruteganya kugura indege y’igisirikare muri Brazil

U Rwanda rugaragara ku rutonde rw’ibihugu biteganya kugura indege z’ubwikorezi z’igisirikare y’ubwoko bwa KC-390 Millenium zikorwa n’uruganda Embraer rwo muri Brazil. Aya makuru yatanzwe n’Umugaba w’ingabo za Brazil zirwanira ku butaka, Lt Brig. Marcelo Kanitz Damasceno, ubwo yaganiraga na komisiyo ya sena ishinzwe ububanyi n’amahanga. Lt Brig. Damasceno, muri iki kiganiro cyabaye mu ntangiriro z’uku […]