Perezida Kagame yagaragaje amarangamutima ye kubera intsinzi ya Arsenal

Iki ni igikombe cya Community Shield cya 17 Arsenal yegukanye

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko yishimiye intsinzi ya Arsenal FC kuri Manchester City, yayihesheje igikombe cya 17 cy’irushanwa rya FA Community Shield. Muri uyu mukino wihariwe ku kigero kinini na City, Arsenal yatsinzwe igitego cya mbere na Cole Palmer ku munota wa 77. Ku munota wa 11 w’inyongera, Leandro Trossard yatsinze igitego cyo kwishyura, umusifuzi […]

Rutshuru: Imirwano yahuje M23 na Wazalendo biravugwa ko imaze kugwamo abantu 10

Imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 n’inyeshyamba za Wazalendo yatangiye mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru mu giturage cya Marangara, muri Gurupoma ya Tongo, muri Teritwari ya Rutshuru, biravugwa ko yaguyemo abantu byibuze icumi. Muri iyi mirwano yatangiye saa cyenda z’igicuku, biravugwa ko ko hatwitswe amazu ndetse n’indi mitungo myinshi, aho mu masaha ya mugitondo byavugwaga […]

Platini yahaye rugari abavuga ko urugo rwe rwasenyutse

Umuhanzi Nemeye Platini yahaye rugari abavuga ko urugo rwe rwasenyutse, ngo bitewe n’uko yaje gusanga umwana yari azi ko ari uwe atari uwe. Inkuru y’uko “Platini yasanze umwana atari uwe nyuma y’ibyavuye mu bipimo bya DNA” yakwirakwiye muri Mata 2023, ndetse ngo nyuma y’aho ukuri kugaragaye, yahise atandukana n’umugore we. Icyakoze, nta na kimwe uyu […]

Muhire wumvikanye abwira Gitifu ko adasubiramo indahiro, yasobanuye icyabimuteye

Muhire Pierre wumvikanye asubiza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo, umujyi wa Kigali, ko atari busubiremo indahiro y’isezerano rye n’umugore we, yasobanuye impamvu yabimuteye. Ku munsi wo gusezerana imbere y’amategeko (tariki ya 13 Nyakanga 2023), Gitifu w’umurenge yumvikanye asezeranya Muhire na Mukamana Marie JosĂ©, uyu mugabo asoma nabi indahiro, umuyobozi aramubwira ati […]

Centrafrica ntiyanyuzwe no kudakurirwaho burundu ibihano biyibuza kugura intwaro

Akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano kateye intambwe iganisha ku koroshya ibihano byo kugura intwaro byafatiwe Repubulika ya Centrafrica (CAR), gatanga uruhushya rwemera guha intwaro zimwe ingabo za leta. Icyakora, nubwo iki cyemezo cyafashwe, Guverinoma ya Centrafrica yagaragaje ko itishimiye iki cyemezo ivuga ko ari “agasuzuguro. ” Akanama gashinzwe umutekano mu mpera z’ukwezi gushize kemeje ko […]

Guhuza ikirere hagati ya Barbados n’u Rwanda bizafasha gushimangira umubano – Min. Edghill

Minisitiri w’ubukerarugendo n’ubwikorezi mpuzamahanga wa Barbados, Ian Gooding-Edghill, yabishimangiye ubwo hatangiraga inama hagati y’abacuruzi baturutse mu Rwanda n’ihuriro ry’abo muri Barbados, ibera muri Hilton Resort Barbados, yatangiye kuva ku itariki ya 3 ikazageza ku ya 8 Kanama. “Mu byukuri, guhuza ikirere hagati y’ibihugu byacu byombi ni ingenzi mu kugera ku cyerekezo kimwe duhuriyeho cyo gushimangira […]

Le forum d’affaires Pak-Africa envisage le Rwanda comme porte d’entrĂ©e du continent

Dans le but d’explorer de nouveaux horizons commerciaux et de renforcer les liens Ă©conomiques, le Pak-Africa Business Forum a organisĂ© un High Tea en l’honneur du Haut Commissaire pakistanais nommĂ© pour le Rwanda, M. Naeem Khan. L’Ă©vĂ©nement a Ă©tĂ© prĂ©sidĂ© par M. Omar Shahid Butt, prĂ©sident du Pak-Africa Business Forum, qui a soulignĂ© le potentiel […]

Ikibanza kigurishwa ku Muyumbu kirimo n’inzu ntoya

Hafi y’ibiro by’umurenge wa Muyumbu mu karere ka Rwamagana, ku muhanda, haragurishwa ikibanza gifite ubuso bwa metero kare 500 (metero 25 kuri 20) kirimo n’inzu ntoya. Iki kibanza gisanzwe kirimo inzu ntoya, uwakigura yayivugurura cyangwa se akaba yayisenya, akiyubakira bushya. Ukeneye andi makuru, wabariza kuri nimero ya telefone 0788554010/0788302082.

Pakistan irifuza kongera ubuhahirane bwayo na Afurika iciye ku Rwanda

Perezida w’ihuriro ry’ubucuruzi hagati ya Pakistan na Afurika (Pak- Africa Business Forum ), Omar Shahid Butt muri iki cyumweru dusoza yavuze ko u Rwanda rwaba irembo rya Pakistan ryinjira muri Afurika. Omar Shahid Butt wavuganaga n’abacuruzi mu rwego rwo guha icyubahiro uwahawe inshingano zo guhagararira Pakisitani mu Rwanda, Naeem Khan, yagize ati: “Kongera ubucuruzi na […]

Umushinjacyaha wa ICC yatangaje ko iherezo rya Putin rizaba nk’iry’Umunyarwanda

Umushinjacyaha w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruzwi nka ICC, Karim Asad Khan, yatangaje ko iherezo rya Vladimir Putin uyobora u Burusiya rizaba nk’iry’abarimo Kambanda Jean wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda. Khan uri mu ruzinduko muri Kenya yabibwiye umunyamakuru wa televiziyo TV47 ubwo yasobanuraga iby’impapuro ICC yashyize hanze zisaba ko Putin yatabwa muri yombi. Uyu mushinjacyaha yasobanuye ko […]

Zelensky arashinja u Burusiya kugaba igitero ku kigo gitangirwamo amaraso

Perezida wa Ukraine yavuze ko igisasu cyo mu kirere cyari kiyobowe cy’u Burusiya cyibasiye ikigo gitangirwamo amaraso mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Ukraine, gihitana abantu ndetse gikomeretsa abandi. Volodymyr Zelensky yavuze ko abatabazi bari barimo kugerageza guhangana n’umuriro nyuma y’igitero cyagabwe ku baturage ba Kupiansk mu karere ka Kharkiv mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira kuri […]

Uganda: Ibiro by’ishami rya Loni rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu byafunzwe

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 5 Kanama, Umuryango w’Abibumbye wafunze ibiro by’ishami ryawo rishinzwe uburenganzira bwa muntu, i Kampala muri Uganda, nyuma y’ubwumvikane bucye hagati ya Guverinoma n’ubuyobozi bw’iri shami. Komiseri mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa muntu, Volker Turk, kuwa gatanu nibwo yatangaje ko ibiro by’iri shami i Kampala bizahagarika imirimo kuri uyu wa […]

Sena ya Nigeria yanze ko ingabo zoherezwa muri Niger

Sena yo muri Nigeria yateye utwatsi ubusabe bwa Perezida Bola Tinubu bwo kohereza muri Niger ingabo nyinshi kugira ngo zifashe Mohamed Bazoum gusubira ku butegetsi yahiritsweho tariki ya 26 Nyakanga 2023. Kohereza ingabo muri Niger byari mu murongo w’icyemezo cyafashwe n’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburengerazuba, ECOWAS, uyobowe na Perezida Tinubu. Ni na byo […]

Ibirori by’Umuganura ku Nkombo, gahunda yo kugaburira umwana igi itavugwaho rumwe

kumurika.jpg

Abaturage bo mu murenge wa Nkombo w’akarere ka Rusizi, ntibavuga rumwe kuri gahunda Leta y’u Rwanda yihaye y’uko buri mwana agomba kujya agaburirwa igi rimwe ku munsi mu rwego rwo guca ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana. Ku wa Gatanu tariki ya 04 Kanama 2023 ubwo mu Rwanda hose hizihizwaga umunsi w’umuganura wizihizwaga ku ncuro […]

Abana mu biruhuko: Porogaramu yihariye y’icyongereza n’ikoranabuhanga yongereweho icyumweru

whatsapp_image_2023-06-24_at_12.40_25_1_.jpg

Ikiciro gishya kiratangira kwiga icyongereza, toefl, ielts hongerewe igihe cyo kwiyangisha, iki kiciro gihishiwe byinshi harimo no guhabwa poromosiyo, Abashaka kwiga icyongereza no kuvugira mu ruhame (Public speaking and negociation) by’umwihariko abayobozi bifuza kuyobora inama, gutanga ubutumwa bunyuranye n’abikorera bagana ishuri ryigisha icyongereza, TOEFL, IELTS na DUOLINGO rizwi nka IFA SPEAK & TECH ACADEMY, ukabimenya […]