SADC: Joà£o Lourenà§o yakoreye mu ngata Tshisekedi

Perezida Joà£o Lourenà§o wa Angola kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Kanama, yasimbuye mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa ku buyobozi bw’Umuryango w’Ubukungu uhuza ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC). Bombi babisikaniye mu nama isanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize SADC yabereye i Luanda muri Angola. Tshisekedi yari amaze umwaka umwe ayobora SADC. Lourenà§o […]

Raila Odinga yasabye Ambasaderi wa USA gufungwa umunwa

Umunyapolitiki Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya yasabye Ambasaderi wa Leta zunze za Amerika (USA), Meg Whitman, gufunga umunwa, amubwira igihugu cyabo kitari mu bukoloni. Aya magambo Odinga yayavuze kuri uyu wa 17 Kanama 2023 asubiza Ambasaderi Whitman wavuze kuri uyu wa 16 ko amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Kenya yagenze neza, kandi ko nta […]

Kigali:Davido na Tiwa Savage bagiye kwegerezwa abafana b’inkwakuzi mu buryo bwihariye

Mu gihe hitezwe ko kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 19 Kanama 2023 hateganyijwe isozwa ry’iserukiramuco ry’urubyiruko rya Giants of Africa rikazitabirwa n’ibyamamare bitandukanye birimo Davido na Tiwa Savage, abafana bazahagera mbere bashyiriweho amahirwe. Ni igitaramo cyatumiwemo abahanzi bakomeye baba abo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, aho abafana bazacyitabira ariko bakagerara muri BK Arena […]

Umucuruzi wo muri Uganda wari umaze igihe afungiwe mu Rwanda aherutse kurekurwa

Valence Kibyeyi, umucuruzi ukomoka muri Uganda wari umaze hafi imyaka 2 n’igice afungiwe mu Rwanda amaze ibyumweru bitatu arekuwe. Ni nyuma y’aho bagenzi be n’abayobozi bo mu karere ka Kisoro batakambiye Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni. Kibyeyi wakoreraga ubucuruzi mu mujyi wa Kigali yatawe muri yombi muri Mutarama 2021. Urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, rwasobanuraga ko […]

Neymar yashimagije C.Ronaldo uri mu batumye yerekeza muri S.Arabia

Umukinnyi Neymar Jr, uri mu bakinnyi berekeje mu burasirazuba bwo hagati umu ikipe ya Al Hilal yo mu gihugu cya Arabiya Sawudite (Soudi Arabia) avuye mu gihugu cy’Ubufaransa Paris Saint-Germain,avuga ko acishijwe bugufi no guha icyubahiro Cristiano Ronaldo umaze guzamura shampiyona yo muri kiriya gihugu. Uyu munya Bresil werekeje muri iyi kipe, avuga ko Ronaldo […]

Zari aravugwaho kugira indonke y’amafaranga akura mu Buraya

Umunyamideli w’Umugandekazi ariko ubarizwa muri Afrika y’Epfo aravugwaho ko abona indonke abona mu mafaranga yakoreye mu nzira z’umwijima badatinya no kwita uburaya. Uyu mubyeyi w’abana batanu azwiho kuba ari umwe mu bakire b’abagore mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba aho akora ibikorwa by’ubushabitsi bimwinjiriza amafaranga menshi, gusa hari abacyemanga inzira zimwe ayakoreramo kuko ngo hari ayo […]

Kigali: Imiryango irenga 3000 igomba kwimuka byihuse

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yatangaje ko imiryango 3131 ituye ahantu hashyira ubuzima bwayo mu kaga ku buryo ari ngombwa cyane ko yimuka cyangwa ikimurwa ukwezi kwa Nzeri 2023 guteganyijwemo imvura nyinshi kutaragera. Mu kiganiro kuri Radio 10 mu gitondo cy’uyu wa 17 Kanama 2023, Meya Rubingisa yasobanuye ko iyi miryango ituye ahantu habi […]

Un homme condamné pour la mort de 13 enfants qui se sont noyés dans la rivière Nyabarongo

Le tribunal de première instance de Nyamabuye, dans le district de Muhanga, a prononcé mercredi 16 aoà»t une peine d’un an de prison et une amende de 500,000 Frw à  l’encontre de Jean-Pierre Ndababonye, ​​41 ans, qui a été reconnu coupable d’homicide involontaire lié à  ces décès tragiques de 13 enfants qui se sont noyés […]

Girinka: Guha inka udafite ahahagije ahinga ubwatsi byakuweho

Guverinoma y’u Rwanda yakoze amavugurura mu mitangire y’inka muri gahunda ya Girinka, aho umuntu udafite isambu ihagije yo guhingamo ubwatsi atazongera kuyihabwa, kandi gutanga itishingiwe na byo bitazongera kubaho. Ibi byasobanuwe na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, mu kiganiro yagiriye kuri radiyo y’igihugu. Yagize ati: “Inka ntabwo itunga umuntu udafite na mba! Twagarutseho no […]

Umuvugizi wa FARDC aremeza ko FDLR atari ikibazo ku Rwanda abayigize bashaje

Mu kiganiro cyo kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 16 Kanama 2023 cyanyuze kuri Radiyo na Televiziyo y’igihugu cya Congo, Gen. Sylvain Ekenge, umuvugizi wa FARDC, yemeje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirimo gusubiramo poropagande y’u Rwanda, ndetse nawe yongera gusubiramo ko FDLR atari ikibazo ku Rwanda. Umuvugizi w’ingabo za Congo yagize ati: “Abanyamerika […]

Kenya: Umusenateri ushinjwa kunyereza miliyari 1 Ksh ya buruse yagejejwe mu rukiko

Senateri Jackson Mandago wo muri Kenya, hamwe na bagenzi be bashinjwa kunyereza amafaranga y’ikigega cy’inguzanyo y’abanyeshuri bagombaga kwiga muri Finland na Canada abarirwa muri miliyari 1,1 y’Amashilingi ya Kenya, bitabye urukiko kuri uyu wa Kane, itariki ya 17 Kanama 2023. Mandago yatawe muri yombi ku wa Gatatu, itariki ya 16 Kanama 2023, n’abashinzwe ubugenzacyaha bo […]

FARDC yikomye Amerika kubera u Rwanda

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyikomye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kizishinja gufasha u Rwanda “gutiza umurindi Propagande zarwo”. FARDC yatangaje ibi nyuma y’amasaha make Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, aganiriye kuri Telefoni na Perezida Paul Kagame. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yatangaje ko Perezida […]

Hari abandi bafunzwe, mu ‘bashinjuraga’ ukurikiranweho uruhare mu rupfu rw’ababyeyi ba Uwacu Julienne

Gereza ya Gisenyi ifungiwemo abagabo batatu n’umugore umwe bakurikiranweho icyaha cy’inyandiko mpimbano kigaragaza ko Nsabimana Ildephonse ukekwaho uruhare mu rupfu rw’ababyeyi ba Uwacu Julienne ushinzwe ubudaheranwa muri Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, ari umwere. Nsabimana uzwi nka Ntabarifasha yatawe muri yombi mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo yari avuye muri Repubulika ya demukarasi ya Congo. Icyo […]

Gen. Tshiwewe yasuye abasirikare bashya hafi 20,000 hamurikwa impuzankano nshya ya FARDC

f3r10tzawaaj1ki.jpg

Umugaba Mukuru w’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) Maj. Gen. Tshiwewe Songesha, kuri uyu wa Gatatu yasuye urubyiruko rukabakaba 20,000 ruherutse kwinjizwa mu gisirikare ruri mu myitozo i Kamina, ndetse Umuvugizi wa FARDC amurikira itangazamakuru impuzankano nshya za gisirikare. Urwo rubyiruko Gen. Tshiwewe yasuye rugera byibuze ku 12,000 ruri kwitoreza mu kigo cya […]

Abatifite bashobora guhomba zimwe muri Serivisi X yabahaga

X, urubuga nkoranyambaga ruzwi ku izina rya Twitter, nyuma yo gukurikiza amasezerano yayo mu gukora TweetDeck ariko itishyurwa,kuri ubu iyi serivisi yatangiye kwishyurwa. Abakoresha iyi X yahoze yitwa twitter, barimo umujyanama w’imbuga nkoranyambaga, Matt Navarra, bavuze ko babonye urupapuro rwo kugurisha X Premium (abiyandikishije ku cyahoze ari Twitter Blue) , ubu ikaba yitwa XPro. Ikinyamakuru […]

Umukinnyi w’Amavubi ya Handball yatorokeye muri Croatie

Nshimyumuremyi David wari umwe mu bagize ikipe y’Igihugu ya Handball yari yaritabiriye Igikombe cy’Isi mu batarengeje imyaka 19 y’amavuko, yatorokeye i Belgrade muri Croatie. Amakuru avuga ko uyu musore yatorotse nyuma y’uko ririya rushanwa ryari rimaze kurangira. Umwe mu bayobozi b’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda yatangaje ko Nshimyumuremyi yatorotse ubwo biteguraga kuva muri Croatie […]

Ambasaderi mushya wa Amerika muri Niger ategerejwe i Niamey

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Gatatu , itariki 16 Kanama, yatangaje ko Ambasaderi mushya wa Amerika muri Niger, Kathleen FitzGibbon, azagera i Niamey nyuma y’ihirika ry’ubutegetsi ryabaye mu kwezi gushize, mu gihe ECOWAS ikomeje kwiga ku kohereza ingabo gusubizaho ubutegetsi bwa Bazoum. Umwe mu bayobozi muri Amerika yavuze […]

Muyaya yijunditse Nangaa watangaje ko FDLR iri mu barinda Tshisekedi

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yijunditse Corneille Nangaa, nyuma yo gutangaza ko umutwe wa FDLR usigaye uri mu barindira umutekano abayobozi bakuru ba kiriya gihugu barimo na Perezida Félix Antoine Tshisekedi. Corneille Nangaa wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’amatora muri Congo (CENI), mu ntangiriro z’uyu mwaka yatangaje ko aziyamamariza kuyobora RDC mu matora […]