Umukozi wa RCA wari uherutse gusabirwa gukurikiranwa arafunzwe
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umukozi ushinzwe amasoko mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA), Hakizimana Claver, na Gahongayire Lilian ushinzwe ububiko bw’ibikoresho muri iki kigo. Umuvugizi w’uru rwego, Dr Murangira Thierry, yasobanuye ko Hakizimana na Gahongayire batawe muri yombi kuri uyu wa 15 Nzeri 2023, nyuma y’umunsi uwahoze ayobora […]
CAF Champions league: Young Africans yakosoreye Al-Merrikh i Kigali
Ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania yatsinze Al-Merrikh yo muri Sudani ibitego 2-0, mu mukino ubanza w’ijonjora rya CAF Champions league wabereye i Kigali. Abanya-Sudani bari bakiriye abanya-Tanzania kuri Kigali Pele Stadium. Ibitego byo mu gice cya kabiri cy’umukino bya Kennedy Musonda na Clement Mzize ni byo byafashije Young Africans gukura impamba i Kigali. […]
Minisitiri Utumatwishima yamaganye umusore umaze igihe yirata kuba Umututsi, Twagiramungu na I. Victoire
Minisitiri w’Urubyiruko, Utumatwishima Abdallah, yamaganiye kure umusore umaze igihe agaragara yirata kuba Umututsi n’abanyapolitiki nka Ingabire Victoire Umuhoza na Twagiramungu Faustin, ku bwo gukwirakwiza ubutumwa bukubiyemo ivangura rishingiye ku moko. Ku mbuga nkoranyambaga hashize igihe hakwirakwira amashusho y’umusore umaze igihe yirata kuba yaravukiye “mu muryango w’Abatutsi.” Uyu musore bivugwa ko ataba mu Rwanda by’umwihariko akunze […]
Young Africans yageneye Perezida Kagame impano
Ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania yageneye Perezida Paul Kagame impano y’umwambaro wayo. Iyi kipe ikunzwe kurusha izindi iri mu Rwanda aho yitabiriye umukino wa CAF Champions league uri buyihuze na Al Merrick yo muri Sudani. Impano iyi kipe yageneye Umukuru w’Igihugu yatanzwe n’Umuyobozi Mukuru wayo, Eng Hersi Said; ikaba yakiriwe na Minisitiri wa […]
Uburasirazuba: Mukandanga yatorewe guhagararira abagore muri DGPR
Mukandanga Jeanne wo mu karere ka Rwamagana ni we watowe nk’uhagarariye abagore bo mu ishyaka Democratic Green Party ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba. Mukandanga yatowe ku wa Gatanu tariki ya 15 Nzeri, ubwo mu karere ka Kayonza haberaga Kongere y’ishyaka Green Party yahuje abagore baturuka mu turere turindwi tugize Intara y’Uburasirazuba. Uyu mugore wari usanzwe ahagarariye […]
U Burundi bwavuze ku makuru ya ‘Coup d’état’ yabwikanzwemo
Leta y’u Burundi kuri uyu wa Gatandatu yanyomoje amakuru avuga ko muri iki gihugu haba hari ubwoba bwa Coup d’état. Amakuru y’uko mu Burundi haba hari ubwoba bwa Coup d’état yiriwe avugwa ku wa Gatanu tariki ya 15 Nzeri 2023. Ni nyuma y’uko kuri Radiyo na Televiziyo by’iki gihugu (RTNB) hagaragaye abasirikare barimo n’abo mu […]
Niba RDC idashaka kwitwa Congo mu bice bituwe n’abavuga Ikinyarwanda, igomba kugenda: B. Bisimwa
M23 biciye muri Perezida wayo, Bertrand Bisimwa, yaburiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko niba idashaka ko abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bitwa abaturage bayo ikwiye kubirukana, gusa bakajyana n’ubutaka bwabo. Bisimwa yabitangarije mu kiganiro aheruka kugirana na Kivu Press Agency. Ni ikiganiro cyabaye mu gihe M23 imaze imyaka igera kuri ibiri yubuye imirwano n’Ingabo za Repubulika […]
Rwanda: Ubwinshi bw’imanza, gufunga n’ubucucike bikomeje kubera ihurizo ubutabera

Gufatwa, guca urubanza, gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko no gufungwa ni inzira ndende y’ubutabera. Iyi nzira igendana n’urusobe rw’ibibazo biremereye urwego rw’ubutabera. Imanza nyinshi, abamaze igihe bafunze bataburana, ubucucike bw’abafunzwe… Ibi bitera kwibaza niba uwakoze icyaha wese ubutabera ahabwa ari ukumufunga. Hari izindi nzira zagakoreshejwe kandi ubutabera bugatangwa ku gihe kandi bwuzuye. Gusa inzira ni […]
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Maduro wa Venezuela
Perezida Paul Kagame uri i Havana muri Cuba, yagiranye ibiganiro na mugenzi we Nicolas Maduro wa Venezuela. Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byombi byibanze “ku ngingo zitandukanye zirimo n’ubufatanye mu by’ubukungu hagati y’ibihugu byombi.” Usibye Maduro, i Havana Perezida yanahahuriye na mugenzi Joà £o Lourenà §o wa Angola na we bagiranye ibiganiro. Ni ibiganiro […]
Libya:Harabarurwa abarenga ibihumbi 20 bakomeje kuburirwa irengero
Nyuma y’iminsi micye muri Libya habaye Ibiza byahitanye abantu barenga ibihumbi 15, imibare iragaragaza ko ababuriwe irengero aribo benshi kugeza ubu. Umuryango w’Abibumbye watangaje ko hakenewe ubufasha bw’abantu barenga ibihumbi 250 bakeneye ubufasha muri Libya, ubu abakora mu nzego z’ubutabazi baracyahugiye mu gushakisha abantu barenga ibihumbi 20 baburiwe irengero i Derna, umujyi uri ku nkombe […]
Young Africans yahaye ubufasha abo mu majyaruguru n’uburengerazuba bibasiwe n’ibiza
Ikipe ya Young Africans yo mu gihugu cya Tanzania, yahaye u Rwanda inkunga yo gufasha Abanyarwanda bo mu ntara z’amajyaruguru n’Iburengerazuba bibasiwe n’ibiza byabaye muri Gicurasi uyu mwaka. Inkunga iyi kipe yatanze igizwe n’imifuka 200 ya sima ndetse n’amabati byose bifite agaciro ka Frw miliyoni 4. Young Africans biciye mu muyobozi wayo, Hersi Ally Said, […]