Ahantu ha mbere mu Rwanda handitswe mu murage w’Isi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO), ryatangaje ko ryamaze kwandika Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ku rutonde rw’umurage w’Isi. UNESCO yemeje aya makuru mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa X. Nyungwe yahise iba ahantu ha mbere mu Rwanda hinjiye mu murage w’Isi. Ni icyemezo UNESCO yashyize mu bikorwa, nyuma y’uko muri 2021 […]

Isoko ryubakwa kuva mu 2011 ryasubije abayobozi ba Rubavu imbere y’abadepite

Gitifu w'akarere, Ruhamyambuga Olivier (ubanza)

Isoko rigezweho rya Rubavu rimaze hafi imyaka 12 ritaruzura kuri uyu wa 19 Nzeri 2023 ryasubije abayobozi b’akarere imbere y’abadepite bagize komisiyo y’inteko ishinga amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, PAC. Depite Niyorurema Jean RenĂ© yagize ati: “Isoko rya Rubavu rimaze igihe kinini ariko ikigaragara ni uko umugenzuzi yabonye rikiri kuri 60 na kangahe […]

Abasirikare ba KDF bapfiriye mu mpanuka ya kajugujugu

Abasirikare ba Kenya bataramenyekana umubare bapfuye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 18 Nzeri, ubwo kajugujugu barimo yakoraga impanuka. Igisirikare cya Kenya mu itangazo cyasohoye kuri uyu wa Kabiri, cyavuze ko impanuka yabereye mu ntara ya Lamu. KDF ntiyigeze itangaza umubare w’abaguye muri iriya mpanuka, gusa yavuze ko abasirikare n’abakozi bose b’iriya ndege […]

Abasirikare b’u Burundi barasaniye n’Imbonerakure ku ruzi rwa Rusizi barafunzwe

Abasirikare b’u Burundi 5 mu baturuka mu birindiro bya Ruhagarika, baherutse kurasanira n’urubyiruko rw’Imbonerakure hafi y’uruzi rwa Rusizi, bafungiwe mu ntara ya Cibitoke iri mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’iki gihugu. Urubuga SOS Burundi rwatangaje ko amakuru rwahawe n’abo mu nzego z’umutekano avuga ko aba basirikare bafungiwe muri kasho ya Polisi yo ku rwego rw’intara ya Cibitoke […]

Kazungu Denis agiye kugezwa imbere y’ubutabera

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje bwamaze kuregera urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro dosiye ya Kazungu Denis ukekwaho kwica abantu akabashyingura iwe mu rugo. Umuvugizi w’ubushinjacyaha, Nkusi Faustin yatangaje ko ku wa Mbere tariki ya 18 Nzeri ari bwo ubushinjacyaha bwaregeye dosiye ya Kazungu Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro. Kugeza ubu itariki urubanza rwa Kazungu ruzatangiriraho ntabwo iratangazwa, gusa […]

Diamond ntashaka ko umukobwa ajya mu muziki kubera ubusambanyi

Icyamamare muri Tanzaniya, Diamond Platnumz, yatangaje ko atazigera yemera ko umukobwa we Princess Tiffah gukora umuziki bitewe n’ibibazo abakobwa bawukora ngo bahura nabyo. Ashingiye ku bunararibonye bwe mu muziki, Diamond yavuze ko umwuga wa muzika ari umushinga uteje akaga umwana w’umukobwa. Yiboneye ubusambanyi bw’abacuranzi b’abakobwa mu myaka yashize, akavuga ko atazemera ko umukobwa we akorerwa […]

Somalia: Ingabo z’u Burundi zatanze ibirindiro bya Biyo Cadale zari zimazemo imyaka 8

f6p95coweaavmzf.jpg

Ku Cyumweru, Ingabo z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Somalia (ATMIS) zatangiye icyiciro cya kabiri cyo kuvana abasirikare muri iki gihugu zishyikiriza Leta ya Mogadishu Ikigo cya gisirikare cya Bio Cadale cyo muri Leta ya Hirshabelle cyacungwaga n’Ingabo z’u Burundi. Lt. Col. Philippe Butoyi, umuyobozi wa ATMIS muri Bio Cadale, yavuze ko ihererekanyabubasha ry’inshingano z’umutekano […]

M23 yijeje abaturage ba Kiwanja ko amateka ya 2013 atazigera yisubiramo

Abasirikare bakuru ndetse n’abakada ba M23/ARC kuri uyu wa Mbere, itariki 18 Nzeri bakoranye inama n’abaturage bo mu Mujyi wa Kiwanja, bahagaritse ibikorwa byose bakajya kwakira abayobozi b’uyu mutwe barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa, Benjamin Mbonimpa. Mbere yo kugirana ibiganiro, abaturage ba Kiwanja babanje kwerekwa abashyitsi bagizwe n’abasirikare bakuru ba M23 barimo na Col kabengele uherutse kwitandukanya […]

Sukhoi-30 za UPDF zasutse umuriro kuri ADF

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yatangaje ko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize indege z’intambara z’igisirikare cya Uganda zarashe ibirindiro by’umutwe wa ADF biri rwagati muri Congo. Museveni yavuze ko ibyihebe byarashweho n’indege zo mu bwoko bwa Sukhoi-30 byari byihishe mu gace ka Mambasa, mu ntara ya Ituri. Ni agace gafatwa nk’amatware akomeye y’umutwe wa […]

Ubuyobozi bwa Kamonyi bwagowe no gusobanura iby’inama yakorewe i Muhanga

Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi bwagowe no gusobanura impamvu yatumye bujyana inama i Muhanga kandi byari bibujijwe n’ibwiriza ryatanzwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente. Kuri uyu wa 18 Nzeri 2023 ni bwo ubuyobozi bw’aka karere bwitabye komisiyo y’inteko ishinga amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, PAC, bwisobanura ku makosa yagaragaye mu nshingano zabwo mu […]

Mu bantu 14 Kazungu ashinjwa kwica babiri yabatetse mu isafuriya

Kazungu Denis uherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho kwica abantu akabataba mu cyobo yacukuye aho yakodeshaga mu karere ka Kicukiro, byatahuwe ko hari abo yatetse. Iperereza ryakozwe rigaragaza ko abantu Kazungu yishe bagera kuri 14 ariko hakaba harabonetse imibiri 12 aho ngo ibiri yayitetse mu isafuriya. Ubwo yatabwaga muri yombi, RIB yatangaje ko uyu mugabo w’imyaka […]

Abofisiye ba RCS bakekwaho uruhare mu rupfu rw’abagororwa bajyanwe mu igororero

Urukiko rw’ibanze rwa Gisenyi kuri uyu wa 18 Nzeri 2023 rwategetse ko abarimo abofisiye b’urwego rw’igihugu rushinzwe igorora (RCS) bavugwaho gukorera iyicarubozo abari imfungwa n’abagororwa ko bajyanwa by’agateganyo mu igororero. Uwa mbere ni SP Gahungu Ephraim wayoboye igororero rya Rubavu, akaba akurikiranweho icyaha cyo kutita ku muntu ushinzwe gucungira ubuzima hamwe no kuba icyitso ku […]

Part2:Ni izihe caresses wakora ku mugore ukurikije urwego rw’ubusabane mufitanye?

Ubushize twari twabagejejeho uburyo umugabo ashobora gukaresa umugore we kugeza ku rwego yumva abishatse.Gusa kuri iyi nshuro tugiye kurebera hamwe ese ushobora ku mukaresa gute bigendanye n’urwego rw’ubushuti mufitanye. Uburyo bwa caresses ku rwego rwo hasi Urugero mu gihe mukimenyana, . Koresha aya mayeri: Sa nkaho ushaka kumukura akantu kamugiye ku ngohe (birumvikana, ntakaba gahari), […]

Amoko arenga 130 y’amavuta n’amasabune bitukuza uruhu yahagaritswe ku isoko

f6ueiezxcaa2ouh.jpg

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 18 Nzeri, ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti (Rwanda FDA) cyasohoye urutonde rw’ibicuruzwa bibujijwe birimo amoko arenga 130 y’amavuta yo kwisiga, amasabune na cream birimo ibintu bibujijwe. Urutonde rurimo amavuta arimo ibinyabutabire bitukuza uruhu hamwe n’imiti nka hydroquinone, aside kojic, steroid na mercure. Rwanda FDA yatangaje ko gutumiza no […]

Ibihembo bya AFRIMA 2023: Meddy yatashye imbokoboko ahigitswe na Diamond

Umuhanzi Ngabo MĂ©dard Jobert uzwi mu muziki nyarwanda nka Meddy, yatashye imbokoboko mu bihembo bya All Africa Muzik Magazine Awards (AFRIMMA 2023) yari ahagarariyemo u Rwanda. Ni ibihembo biheruka gutangirwa i Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku ncuro yabyo ya 10. Meddy ufatwa na benshi nk’uyoboye umuziki nyarwanda yari ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi […]

Umusirikare wa UPDF yishe arashe inka 18 akomeretsa izindi zisaga 20

Igisirikare cya Uganda (UPDF) kiri gukora iperereza ku kuntu umusirikare wacyo yarashe akica inka 18 agakomeretsa izindi zisaga 20 mu Karere ka Nakapiripirit ku Cyumweru. Ni umusirikare kuri muri division ya 3 y’ingabo zirwanira ku butaka nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa yo w’agateganyo, Major Moses Amuya. Major Amuya yavuze kandi ko umusirikare ushinjwa kwica aya matungo […]

Leta y’u Burusiya ni yo iyobora ibikorwa bya Wagner muri CAR nyuma y’urupfu rwa Prigozhin

Ubutegetsi bw’u Burusiya ni bwo buri kuyobora ibikorwa by’umutwe w’ingabo wigenga wa Wagner muri Repubulika ya Centrafrica (CAR), nyuma y’urupfu rwa Yevgeny Prigozhin waguye “mu mpanuka ikemangwa” y’indege mu kwezi gushize. Ikinyamakuru Washington Post cyahawe amakuru n’abayobozi batandukanye, kiravuga ko muri uku kwezi Minisitiri w’Ingabo wungirije w’u Burusiya, Yunus-bek Yevkurov na Gen. Maj. Andrei Averyanov […]