Depite Niyorurema yagaragaje icyuho cya ruswa mu myubakire ya za sitasiyo

Niyorurema Jean René ntashira amakenga uburyo mu Rwanda hakomeje kubakwa sitasiyo za lisansi nyinshi zitubahirije amabwiriza bikabangamira abaturage. Iyi ntumwa ya rubanda iravuga ko muri ibi bikorwa hashobora kuba hari icyuho cya ruswa igasaba urwego rw’umuvunyi guhagurukira iki kibazo. Byagarutseho kuri uyu wa 18 Ukwakira 2023 ubwo urwego rw’umuvunyi rwagezaga ku nteko Inshinga amategeko raporo […]

Abanye-Congo benshi bashaka ko tujya mu ntambara n’u Rwanda: Minisitiri Muyaya

Minisitiri w’Itumanaho n’itangazamakuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akanaba n’Umuvugizi wa Guverinoma y’icyo gihugu, yemeje ko abenshi mu baturage b’iki gihugu bifuza ko cyajya mu ntambara n’u Rwanda; gusa akavuga ko Guverinoma yacyo ishyize imbere uburyo bwa dipolomasi mu gukemura amakimbirane ifitanye n’u Rwanda. Minisitiri Patrick Muyaya yabitangaje ubwo yari muri Studio za Top […]

Kagame na bosi wa Afrika CDC wajadili afya ya kidijitali

Rais Paul Kagame mnamo Jumanne, Oktoba 17, alikutana na Dk Jean Kaseya, Mkurugenzi Mkuu wa Afrika CDC, wakala wa afya wa bara ambalo hujenga uwezo wa kuhakikisha mwitikio mzuri kwa magonjwa. Viongozi hao wawili walijadili juhudi za kuimarisha afya ya umma barani Afrika, hususan ufadhili wa afya ya ndani, utengenezaji wa chanjo, na afya ya […]

Goma: Igipolisi cyaburijemo imyigaragambyo yamagana ingabo za EAC bashinja meya kudakunda igihugu

f8uvd6rwmaaguok.jpg

Abitabiriye imyigaragambyo yo gusaba Ingabo za EAC kuva ku butaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yari yabujijwe n’ubuyobozi bw’umujyi wa Goma, kuri uyu wa Gatatu, itariki 18 Ukwakira 2023, batatanyijwe n’abashinzwe umutekano. Aba bavuga ko ari inzirakarengane z’intambara yashojwe n’u Rwanda kuri Congo bavuga ko barambiwe ingabo z’umuryango wa EAC, bashinja gukorana na M23, […]

Burundi:Umuyobozi w’Ishyaka yanenze ubutegitsi ahita afungwa

Kuri uyu wa kabiri, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi, yafunzwe nyuma yo kunenga guverinoma ku mbuga nkoranyambaga, nk’uko byemejwe n’inzego zitandukanye zirimo n’iz’ubutabera. Ni umuyobozi w’Ishyaka riharanira demokarasi n’iterambere rirambye mu Burundi (Codebu), aho kuri uyu wa kabiri yafungiwe muri gereza nkuru ya Bujumbura ashinjwa guhungabanya umutekano w’imbere mu gihugu no kugisebya. RFI […]

Museveni yatangaje ko ba mukerarugendo bishwe bari mu kwa buki

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko ba mukerarugendo babiri, umwe w’Umwongereza n’umugore we ukomoka muri Afurika y’Epfo, biciwe muri Pariki yitiriwe Umwamikazi Elizabeth II bari mu kwezi kwa buki. Inkuru y’urupfu rw’aba ba mukerarugendo n’umushoferi wabo yatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga, kuri uyu wa 17 Ukwakira 2023, asobanura ko abagizi […]

UN irabona intambara yeruye y’u Rwanda na RDC, hatagize igikorwa

Huang Xia yasabye u Rwanda na RDC kuganira, bigakumira intambara

Umuryango w’Abibumbye (UN) urabona ko intambara yeruye hagati y’u Rwanda na Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) ishoboka, mu gihe abayobozi bo muri ibi bihugu batakwicarana ngo baganire, bacoce ibibazo biri hagati yabyo. Ibi byagaragajwe n’intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa UN mu karere k’ibiyaga bigari, Huang Xia, imbere y’akanama k’uyu muryango gashinzwe umutekano, i New York […]

Minisitiri Paula yatunguranye ubwo yagaragazaga impano afite imbere y’imbaga

Minisitiri Paula Ingabire , ni umwe mu baminisitiri bakiri mu myaka mito muri za Minisiteri zitandukanye.Uyu muyobozi yatunguranye ubwo yari imbere y’imbaga agaragaza impano yo kubyina indirimbo gakondo zo mu Rwanda. Uku kuvuna sambwe kwishimiwe n’abatari bacye aho wasangaga benshi badashaka kumukuraho amaso bijyanye n’uburyo yabikoragamo nk’usanzwe yarabigize umwuga. Ni ibirori byabaye mu ijoro ndangamuco […]

Nyagatare: Umuyaga udasanzwe usize abaturage mu ruhuri rw’ibibazo

Abaturage bo mu murenge wa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare bari mu kaga nyuma y’uko umuyaga udasanzwe wabibasiye ugasambura inzu zabo ndetse ukanabatwara bimwe mu bikoresho byo mu ngo. Ubuyobozi bwemeje ko kuri ubu inzu 55 ari zo zimaze kwemezwa ko zasenywe n’uyu muyaga. Abaturage bibasiwe cyane n’uyu muyaga wo ku wa 18 Ukwakira 2023 […]

Polisi iri gushakisha umuntu wibagiriwe imbunda muri Restaurent

Abapolisi i Nairobi barimo gushakisha nyir’imbunda yasigaye muri resitora mu gace ka Kilimani kuri uyu wa kabiri taliki 17 Ukwakira 2023. Imbunda, iri mu bwoko bwa pistolet ya Steyr C9-A2 MF yuzuye amasasu 16, yavumbuwe kuri cistern mu bwiherero bw’abagabo bwa Restaurant ya CJ kuri sitasiyo ya Ola hafi ya Argwings Kodhek muri Kenya. Polisi […]

Nairobi: Umunyemari yashinjwe kuriganya rwiyemezamirimo w’Umunyarwanda asaga miliyari 3

Umucuruzi wo muri Kenya kuri uyu wa Kabiri, itariki 17 Ukwakira, yashinjwe umugambi wo kuriganya rwiyemezamirimo w’Umunyarwanda miliyoni 400 z’Amashilingi. Icyatangiye ari gahunda yo kwagura ikigo cy’ikoranabuhanga cy’imari cy’Umunyarwanda muri Kenya cyarangiye umwe mu bayobozi bacyo ashinjwa umugambi wo kunyereza miliyoni 400 z’amashilingi (asaga miliyari 3 na miliyoni 200 z’Amanyarwanda). Kirimi Koome yitabye urukiko nyuma […]

Gabon plans to open a diplomatic representation in Rwanda

With the aim of strengthening its cooperation with the country, and taking into account the large number of its nationals living there, Gabon is considering opening a diplomatic representation in Rwanda. Instructions relating to this were given by the President of the Transition to the Minister of Foreign Affairs according to the online newspaper Gabonreview.com. […]

Un homme d’affaires kenyan accusé d’avoir fraudé 400 millions de shillings à  un Rwandais

Ce qui a commencé comme un projet visant à  développer une entreprise de technologie financière basée au Rwanda au Kenya a conduit à  l’accusation d’un homme d’affaires pour complot en vue de frauder l’entreprise de 400 millions de shillings. Les détectives de la Direction des enquàªtes criminelles (DCI) sont à  la recherche de Kirimi Koome […]

Ni iki RIB ivuga ku batukanira mu ruhame, ntibakurikirane?

Ibibazo ni byinshi ku rwego rw’ubugenzacyaha, RIB, nyuma y’aho tariki ya 16 Ukwakira 2023 rutangaje ko rwafunze umunyamakuru Nkundineza Jean Paul, rumukurikiranyeho ibyaha bitatu birimo gutukana, rwemeza ko rufite ibimenyetso bifatika kandi bihagije byerekana ko yabikoze yabigambiriye. Ku rubuga rwa X uru rwego rwatangarijeho aya makuru, mu mwanya w’ibitekerezo rurabazwa impamvu rudata muri yombi abamaze […]

CECLA ikomeje gufasha abakandida bigenga bifuza gukora ibizamini bya Leta mu ndimi

Ishuri CECLA (Centre d’Encadrement des Candidats Libres Adultes) ryatangiye kwigisha indimi na siyansi abakandida bigenga (candidats libres) bifuza gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye. Iri shuri kandi ribifashijwemo n’abarimu b’inararibonye, rihugura n’abandi bose babyifuza bazakora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mashami ya: LFK, LKK, MEG na MCB. CECLA yigisha guhera saa kumi […]

Hari andi makuru ataravuzwe igihe The Ben yari i Bujumbura

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, nyuma gukorera igitaramo i Bujumbura mu Burundi bikaza kuvugwa ko yahibiwe Telefoni ye igendanwa,kuri ubu hari amakuru yandi akomeje kugenda agaragara. Amakuru atangazwa n’umwe mu miyoboro ya You Tube ikorera mu Burundi, aravuga ko uyu muhanzi na bagenzi be bafatiriwe muri hoteli bari bacumbitsemo nyuma y’uko ngo batari […]

TP Mazembe ntikozwa ibyo kwambara Visit Rwanda ku myambaro yayo

Ikipe ya Tout Puissant Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamenyesheje CAF ko itazigera ikinana imyambaro yanditseho Visit Rwanda ubwo izaba ikina irushanwa rya African Super league. Iyi kipe y’umuherwe Moise Katumbi iri mu makipe umunani agomba kwitabira irushanwa rya African Super league rigomba kubera muri Tanzania. Biteganyijwe ko mu gihe cy’iri rushanwa, […]

Afurika y’Epfo yashinjwe gutera inkunga Hamas ivuga ko yavuganye gusa n’umuyobozi wa yo

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 17 Ukwakira 2023, Afurika y’Epfo yavuze ko minisitiri w’ububanyi n’amahanga yahamagaye umuyobozi wa Hamas ku bijyanye no kugeza imfashanyo muri Gaza no mu tundi turere twa Palesitine maze ahakana amakuru yo guha inkunga uyu mutwe w’abarwanyi mu ntambara urwana na Israel. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Afurika yepfo, Naledi Pandor, yakiriye […]

New York: U Rwanda rwasabye RDC kurwubahira ubusugire

Ambasaderi wungirije w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (UN), Kayinamura Robert, yasabye ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo kurwubahira ubusugire. Ibi yabisabiye mu nama y’akanama ka UN gashinzwe umutekano, yaganirirwagamo ku mutekano wo mu karere k’ibiyaga bigari, yateranye kuri uyu wa 17 Ukwakira 2023, i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Yagize ati: […]

Nyagatare:Hari abaturage barimo n’abirukanywe muri Tanzania babuze ayo bacira n’ayo bamira

Mu karere ka Nyagatare haravugwa imiryango ikabakaba 300 ivuga ko imaze imyaka 16 yaratujwe mu gace ka Gihorobwa ariko ntibahabwa ibyangombwa by’imiturire. Ni imiryango irimo n’iy’Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzania yatujwe muri ako gace ku butaka bwa hegitari 7 ahagana mu mwaka wa 2007 batuzwa mu buryo bw’umudugudu ariko kuva icyo gihe nta byangombwa […]

Depite Ruku arasaba Leta gufasha Abanyarwanda, bakigondera inyama

Depite Ruku Rwabyoma John yasabye Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome n’uw’ubutegetsi bw’igihugu, Musabyimana Jean Claude, gukoresha ijwi ryabo, hakagabanywa igiciro cy’inyama kuko ngo ubu isigaye irya umugabo, igasiba undi kandi Abanyarwanda bayikunda. Ubu busabe yabutanze kuri uyu wa 17 Ukwakira 2023, Dr Ngabitsinze na Musabyimana bahaga inteko rusange y’abadepite ibisobanuro mu magambo ku […]

Uganda: Ba mukerarugendo 2 bishwe n’abitwaje intwaro

Ba mukerarugendo babiri b’abanyamahanga n’umunya-Uganda wari utwaye imodoka yari ibatwaye, biciwe mu gitero cyagabwe ku modoka barimo. Aba bantu uko ari batatu biciwe muri Parike yitiriwe Umwamikazi Elizabeth II, Ku wa Kabiri tariki ya 17 Ukwakira 2023. Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, CP Fred Enanga, yatangaje ko umutwe umutwe w’iterabwoba wa ADF ari wo ukekwaho […]

Huye: Umukobwa w’imyaka 23 yashinjwe gusambanya umwana yareraga

Umukobwa w’imyaka 23 akurikiranwe n’Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 9 y’amavuko yareraga. Ku itariki ya 29/09/2023 nyuma ya saa sita, mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Butare, Umurenge wa Ngoma, mu Karere ka Huye, mu cyumba umwana yararagamo, nibwo ukekwa ngo yaba yarakoze icyo cyaha ubwo umwana yari avuye ku […]

Afurika yamaganye Israel ku bwo kwica amagana y’abana b’abanya-Palestine

Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe wamaganye wivuye inyuma Israel, nyuma y’igitero gikomeye iheruka kugaba kuri bimwe mu bitaro byo muri Palestine ikacyiciramo abana babarirwa mu magana. Ku wa Kabiri tariki ya 17 Ukwakira ni bwo Israel yagabye ibitero bikomeye mu mujyi wa Gaza, birimo icyagabwe ku bitaro bya Al-Ahli Baptist biherereye muri uriya mujyi. Abantu […]

RRA yashimiye abasora babaye indashyikirwa mu Ntara y’Amajyepfo

ah0a8579.jpg

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangiye ibikorwa byo gushimira abasora bahize abandi, aho cyahereye ku babaye indashyikirwa mu Ntara y’Amajyepfo, mu birori byabaye kuri uyu wa 17 Ukwakira 2023. Gushimira abasora akaba ari igikorwa ngarukamwaka kibaye ku nshuro ya 21. Igikorwa cyo gushimira abasora cyashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda nk’umwanya mwiza wo kumurikira abanyarwanda ibikorwa byagezweho […]

Israel yarashe ibitaro bikomeye muri Gaza, hapfa amagana

Ingabo za Israel zirashinjwa kurasa ibitaro bya Al Ahli Arab biherereye mu ntara ya Gaza Strip, zica ababarirwa mu magana bari babirimo, zikomeretsa n’abandi benshi. Ni igikorwa cyamaganwe n’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima, WHO, ugira uti: “WHO iramaganana imbaraga igitero ku bitaro bya Al Ahli Arab mu majyaruguru ya Gaza Strip. Ibitaro byakoraga, n’abarwayi, abatanga […]

U Buhinde: Urukiko rw’Ikirenga rwateye utwatsi gushyingiranwa kw’abahuje igitsina

Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Buhinde rwanze kwemeza gushyingiranwa kw’abaryamana bajuhe igitsina rukuraho ibyiringiro by’abantu babarirwa muri za miriyoni bashaka uburinganire mu bijyanye no gushyingiranwa. Urukiko ahubwo rwemeye icyifuzo cya guverinoma cyo gushyiraho akanama ko gusuzuma kurushaho guha ubundi burenganzira abaryamana bahuje ibitsina. Impirimbanyi n’abaryamana bahuje ibitsina bavuze ko batengushywe n’urwo rubanza kandi bavuga ko bazakomeza […]