U Burundi bwatangiye neza urugendo rujya mu Gikombe cy’Isi

Ikipe y’Igihugu y’u Burundi ‘Intamba mu Rugamba’ yegukanye amanota atatu ya mbere y’urugendo rujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026, nyuma yo gutsinda Gambie ibitego 3-2. Iyi kipe y’umutoza Ndayiragije Etienne yari yakiriye Gambie kuri Stade yitiriwe BĂ©njamin Mkapa i Dar es Salaam, mu mukino wa mbere wo mu itsinda F. Byasabye umunota wa 31 w’umukino […]

Museveni arashinja Loni kuba ari yo ihembera iterabwoba muri Congo n’ahandi

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yashinje Umuryango w’Abibumbye kuba ari wo uhembera iterabwoba muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo no guteza akavuyo mu bihugu bitandukanye mu Karere ka Sahel. Perezida wa Uganda mu itangazo ryanyujijwe kuri twitter kuri uyu wa Gatatu ushize yagize ati “Igice kimwe cy’iterabwoba muri Afurika cyashinjwe cyangwa kibungwabungwa bamwe mu bantu […]

Guinness World Record:Yesheje agahigo ko kugira umusatsi muremure kurusha abandi

Umugore w’Umunya-Nigeria yaciye agahigo ku isi yandikwa muri Guinness World Record nyuma y’uko agize umusatsi wa mbere muremure cyane w’umukorano (wig/perruque) ukoreshejwe intoki. Uyu mugore witwa Helen Williams, wo mu mujyi wa Lagos, yaciye uwo muhigo nyuma yo gukora uwo musatsi w’umukorano ufite uburebure bwa metero 351.28. Akoze impuzandengo y’ikiguzi byamutwaye avuga ko yakoresheje ibirundo […]

Perezida wa Afurika y’Epfo yasabye ICC gukora iperereza ku ngabo za Israel

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yasabye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, gukora iperereza ku ngabo za Israel kuko ngo ziri gukora ibyaha by’intambara mu ntara ya Gaza. Ibikorwa by’ingabo za Israel muri Gaza byatangiye nyuma y’aho umutwe wa Hamas warashe ibisasu byinshi ku butaka bw’iki gihugu tariki ya 7 Ukwakira 2023. Ingabo za Israel zarahiriye […]

Germany can screen asylum claims abroad despite Rwanda ruling, lawmakers insist

UNHCR-supervised asylum procedures abroad could provide a workaround for human rights concerns raised by the Supreme Court, the FDP, a junior partner in Germany’s coalition government, said on Wednesday (15 November). On Wednesday, the UK’s highest court ruled that a plan to send those wanting to seek asylum in the UK, to Rwanda, was ruled […]

Munyemana: Urukiko rwatesheje agaciro inzitizi ku isubikwa ry’urubanza

Ku munsi wa mbere w’urubanza rwa Dr Munyemana Sosthène, umunyarwanda uregwa ibyaha bifitanye isano na jenoside yakorewe abatutsi, avoka we yasabye ko rusubikwa. Urukiko rwa rubanda rwa Paris, mu Bufaransa, rwahise rutesha agaciro inzitizi zose. Ni ku wa kabiri, tariki 14 Ugushyingo 2023, mu Rukiko rwa Rubanda rw’i Paris, mu gihugu cy’u Bufaransa. Inyangamugayo zimaze […]

Hatangiye gushyirwaho ibyapa biburira abashoferi hafi ya za Camera zandikira abarengeje umuvuduko

Nyuma y’igihe hari abasaba ko hashyirwa ibyapa iruhande rwa za Camera zandikira abantu umuvuduko,kuri ubu basubijwe kuko icyo cyifuzo cyatangiye kubahirizwa. Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), kivuga ko aho ibi byapa bigiye gushyirwa ahantu hose hegereye za Camera zandikira abatwaye ibinyabiziga bakarenza umuvuduko wateganyijwe. Ubusanzwe abatwara ibinyabiziga bajyaga bitotombera ko izi Camera zishyirwa ahantu […]

Musanze: Umurinzi wa Pariki y’Ibirunga yishe arashe mugenzi we

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023, uwitwa Ntegerejimana Christophe w’imyaka 37 akaba umwe mu barinda Pariki y’Igihugu y’Ibirunga , yarashe mugenzi we witwa Irakoze Kevin w’imyaka 32. Ibi byabereye mu Murenge wa Jenda, Akarere ka Nyabihu nk’uko iyi nkuru dukesha Kigali Today ivuga. Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, Uwingeri Prosper, […]

Uwahoze atoza Amavubi yayishimye hejuru nyuma yo guhagamwa na Zimbabwe

Umudage Antoine Hey wahoze atoza Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yashimagije The Warriors ya Zimbabwe nyuma yo kugwa miswi n’u Rwanda igitego 1-1. Ku wa Gatatu ni bwo Amavubi na The Warriors banganyije 0-0, mu mukino wa mbere w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye. Mu gice cya kabiri cy’umukino […]

Muyaya yashimye urukiko rwa London, avuganira FDLR

Umuvugizi wa guverinoma ya Repubulijka ya demukarasi ya Congo akaba na Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru, Patrick Muyaya, yashimye icyemezo cy’urukiko rw’ikirenga rwo mu Bwongereza gitesha agaciro gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, avuganira abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa FDLR. Kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2023, uru rukiko rwatangaje ko iyi gahunda guverinoma y’u Bwongereza ifitanye n’iy’u […]

Visi Perezida w’Interahamwe yambwiye ko byateguwe, Abatutsi bagiye gupfa: Ubuhamya

Urubanza rwa Twahirwa SĂ©raphin na Basabose Pierre mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi rwakomeje mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2023, humvwa abatangabuhamya. Umutangabuhamya wabimburiye abandi afite imyaka 53 y’amavuko. Yasobanuye ko yabaye i Karambo muri Gatenga, kandi ko azi Twahirwa kuko basangiriraga mu tubari twaho. Ati: “Twasangiraga na Twahirwa mu […]

MINAGRI yasabwe kugaragaza ingamba ifite zo gukemura ibibazo biri mu mishinga yo kuhira

Inteko Rusange y’Inteko Ishinga Amategeko, yasabye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi kuyigaragariza uburyo bunoze bwo gushyira mu bikorwa ingamba bagaragarije Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije zo gukemura ibibazo biri mu mishinga yo kuhira. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu, itariki 15 Ugushyingo, ubwo Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije yasesenguraga raporo y’igenzura ricukumbuye ryakozwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya […]

Bebe Cool yongeye gukora mu jisho Bobi Wine

Umuhanzi,Umwanditsi, Umukinnyi wa Filimi ndetse akaba atunganya umuziki MosesSsali uzwi nka Bebe Cool yibasiye mugenzi we Kyagulanyi Uzwi nka Bobi Wine avuga ko nta muhanzi ukimurimo ahubwo ko ari nka karaoke(Indirimbo zishaje). Aba bahanzi haba Bebe Cool na Bobi Wine bamaze imyaka irenga icumi badacana uwaka biturutse ku gapingane aba bombi bagiranye gashingiye ku muziki […]

FARDC yagaragaje ko ifite ubushobozi bwo kurinda RDC

Ndjike yemeje ko izi mbunda zarasaga muri Masisi

Igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, cyatangaje ko gifite ubushobozi bwo kurinda ubutaka bw’iki gihugu uwagerageza kubwinjiramo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, haba ku manywa cyangwa nijoro. Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wacyo ku rwego rw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant Colonel Guillaume Ndjike Kaiko kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2023, agira ati: “FARDC bafite ubushobozi bwo […]

Nyiragongo: Abaturage bigaragambije bamagana Wazalendo

Abaturage bo muri Teritwari ya Nyiragongo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Ku wa Gatatu bakoze imyigaragambyo bamagana inyeshyamba za Wazalendo. Wazalendo ni ihuriro ry’imitwe itandukanye yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Guverinoma y’iki gihugu yahurije hamwe, kugira ngo bafashe Ingabo zayo guhangana n’umutwe wa M23. Kuva aba barwanyi bahawe intwaro n’igisirikare cya RDC cyakora […]

Perezida wa Somalia n’uw’u Burundi basabye abarwana muri RDC guhagarika imirwano

f--0ac4a4aaa-th.jpg

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 17 Ugushyingo, Perezida Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia yageze mu Burundi kugira ngo abonane na Perezida Evariste Ndayishimiye akaba na Perezida wa EAC ucyuye igihe, aho basabye impande zihanganye mu burasirazuba bwa Congo guhagarika imirwano zikubahiriza amasezerano ya Luanda na Nairobi. Muri uru ruzinduko, Abakuru b’ibihugu byombi bakoze inama […]

MONUSCO igeze aho ijya gukora urugendo ikabanza kumenyesha abaturage aho igiye n’ibyo itwaye

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zimaze imyaka n’imyaka zoherejwe kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (MONUSCO) zigeze aho zisigaye zibanza kumenyesha abaturage aho zishaka kujya n’ibyo zigiyemo kugirango batazisagarira nyuma y’umwuka mubi umaze iminsi hagati y’impande zombi aho abaturage bifuza ko izi ngabo zibavira mu gihugu. Kuri uyu wa Gatatu rero nibwo hagaragaye ubutumwa bwa […]

Sintegereje umuyobozi w’ikirenga nka Kagame: Rutaremara

Tito Rutaremara uri mu bagize akanama ngishwanama k’inararibonye aremeza ko u Rwanda ruzagira abayobozi beza ariko rutazagira uw’ikirenga nka Perezida Paul Kagame. Ibi yabivuze ubwo, mu kiganiro kuri Yago TV Show, yabazwaga niba nta cyuho abona ku Rwanda cyashingira ku byiyumviro by’Abanyarwanda benshi by’uko nta wasimbura Perezida Kagame ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ngo akore neza […]

Le président Kagame a présidé un haut conseil de commandement

f-_jh8bxiaaasoz.jpg

Le prĂ©sident Kagame, commandant en chef des Forces de dĂ©fense rwandaises (RDF), a prĂ©sidĂ© mercredi 15 novembre un Conseil de haut commandement auquel participent des officiers supĂ©rieurs actifs et retraitĂ©s des RDF, des officiers supĂ©rieurs de la Police nationale rwandaise (RNP), des services nationaux de renseignement et de sĂ©curitĂ© (NISS), Bureau d’enquĂ ÂŞte du Rwanda (RIB) […]

Ubutasi bw’u Burundi bwavuze umubare w’abasirikare babwo bafashwe mpiri na M23

Umwe mu basirikare bakuru bo mu rwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare mu Burundi, batangaje ko abasirikare 16 ari bo urwo rwego rufite amakuru y’uko bafashwe mpiri na M23. Ku wa Kabiri w’iki cyumweru uyu mutwe ni bwo werekanye abasirikare batatu b’u Burundi wafatiye ku rugamba ubwo bari bagiye guha umusada Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi […]

Nyaruguru:Aravugwaho guhengera umugore we ari mu ruzinduko agasambanya abana be babiri.

Mu karerere ka Nyaruguru mu ntara y’Amajyepfo haravugwa umugabo wasambanyije abana be babiri nyuma yo guhengera umugore we ariwe nyina w’abo bana yagiye mu ruzinduko. Uyu mugabo abana yasambanyije umwe afite imyaka itatu undi ni itatu. Uyu mugabo, akaba yaregewe Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe ku wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023.Ubushinjacyaha buvuga ko ibi bikekwa […]

Abasirikare bo muri Israel batozaga abakomando ba FARDC baherutse kubata

Abasirikare benshi bo muri Israel bahuguraga abakomando b’igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, barinda Umukuru w’Igihugu basubiye iwabo imyitozo batangaga itarangiye, bajya gufasha bagenzi babo guhangana n’umutwe wa Hamas. Hamas ifite ibirindiro mu ntara ya Gaza muri Palestine yatangiye kugaba ibitero ku butaka bwa Israel tariki ya 7 Ugushyingo 2023, ubutegetsi bw’iki gihugu […]

Chorale Christus Regnat yateguje igitaramo cyatumiwemo Josh Ishimwe

Chorale Christus Regnat yamamaye mu ndirimbo ‘Mama Shenge’ yakoranye n’abahanzi bamenyerewe nk’abaririmba indirimbo zisanzwe zitari izo mu kiriziya,igiye gukora igitaramo cy’amateka ku bakunda ibihangano byayo. Ni Chorale yamaze kuba ikimenyabose kubera ubuhanga bwayo ,haba mu majwi no mu njyana ariko biza kuba akarusho ubwo bakoranaga indirimbo ‘Mama Shenge’ n’ibyamamare birimo ‘Andy Bumuntu ndetse na Yverry’. […]

Perezida Kagame yagiranye inama n’abasirikare bakuru

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda, yagiranye inama n’abasirikare bakuru, abapolisi ndetse n’abayobozi n’izindi nzego z’umutekano z’u Rwanda. Ni inama yabaye ku wa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingo 2023. Usibye ba Ofisiye bakuru muri RDF no muri Polisi bayitabiriye, yanitabiriwe n’abakozi b’izindi nzego z’umutekano zirimo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza (NISS), […]