Rutsiro: Abarimu babujijwe kongera kurya ku biryo by’abanyeshuri

Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bwabujije abarimu bigisha mu mashuri ya Leta agaherereyemo kongera kurya ku biryo by’abanyeshuri, kugira ngo abana bajye bahabwa ingano yose y’ifunguro bagenewe. Ni ibikubiye mu ibaruwa umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Mulindwa Prosper aheruka kwandikira abayobozi b’ibigo by’amashuri yo muri kariya karere. Ku wa 03 Ugushyingo ni bwo mu Rutsiro hari habereye […]

Minisitiri Utumatwishima yakuriye ingofero indirimbo ‘BANA’ ya Chris Eazy na Shafi

Minisitiri w’urubyiruko Utumatwishima Abdallah , yishimiye indirimbo umuhanzi Chris Eazy yakoranye na Shafi.Ni indirimbo ikomeje kwigarurira imitima y’abakunda umuziki by’umwihariko urubyiruko. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter (X), yavuze ko n’ubwo ngo hari amagambo ari mu ndirimbo atabasha kumva ariko ngo iyi ndirimbo ni nziza ku buryo byatumye ayiha umwanya akayireba bityo aboneraho no gusaba […]

Tshisekedi yahishuye umubare w’abacancuro yitabaje ngo bamufashe M23

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko abacancuro barenga 1,000 ari bo yitabaje, kugira ngo bamufashe guhangana n’umutwe wa M23. Tshisekedi yabitangarije mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru Marc Perelman wa Televiziyo ya France 24 na mugenzi we wa RFI, Christophe Boisbouvier. Umutwe wa M23 umaze igihe uvuga ko usibye kuba […]

Dr Congo:Gereza yakira imfungwa 200 ifungiyemo 900 harimo n’indembe

Imiterere mibi ya gereza muri gereza yo mu mujyi wa Kakwangura i Butembo ihangayikishije abayobozi ba gereza kubera impfu z’imfungwa zavuzwe mu gihe kitarenze amezi abiri biturutse ku mwanda. Amakuru aturuka muri gereza mu mujyi wa Butembo ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 200, kuri ubu irimo imfungwa zirenga 900 ,bisobanuye ko ubucucike bukurura umwanda no […]

Alain Mukuralinda yasobanuye impamvu u Rwanda rutakura ingabo ku mupaka uruhuza na DR Congo

Mu ntangiro z’uku kwezi k’Ugushyingo 2023, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken yavuze ko yavuganye na Perezida w’u Rwanda na Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku mwuka w’ubushyamirane ku mupaka w’ibihugu byombi. Matthew Miller, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika, icyo gihe yavuze ko ku wa mbere Blinken yavuganye kuri telefone na Perezida […]

RDC na SADC basinyanye amasezerano yo gutsinsura M23

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na SADC Ku wa Gatanu basinyanye amasezerano ashyiraho sitati y’Ingabo uriya muryango uteganya kohereza muri Congo. Umuhango wo gushyira umukono kuri aya masezerano wayobowe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo. Perezidansi ya RDC ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yavuze ko ziriya ngabo “zigiye koherezwa mu rwego gufasha Igisirikare cya […]

Miss Erica yapfuye

Irakoze Erica wamenyekanye mu muziki w’u Burundi na hano mu Rwanda nka Miss Erica, yapfuye kuri uyu wa Gatanu. Inkuru y’urupfu rw’uyu muririmbyikazi yatangiye kuvugwa mu masaha y’umugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 17 Ugushyingo 2023. Amakuru avuga ko yaguye mu bitaro bya Bumerec biherereye i Bujumbura, aho yari arwariye kuva ku mugoroba wo […]

Gaza.Lisansi yo guhungisha abarwayi yabaye ikibazo

lisansi yo gukoresha hajyanwa abarwayi bamaze gukomerekera mu ntambara ya Israel na Palesitina (Gaza) , yabaye ikibazo aho ibitaro bya Al Shifa biri mu ntara ya Gaza barimo gushaka uko uko byabitaho abandi bakajyanwa ahandi. Kugeza ubu umuryango utabara imbabare Croix Rouge ikomeje guhura n’inzitizi z’uko badafite lisansi ihagije yo gukoresha mu modoka zitwara abarwayi […]

Impamba umunyamakuru Manirakiza Théogène yavanye mu gihome

Umunyamakuru Manirakiza Théogène yatangaje ko hari amasomo menshi yigiye muri gereza yari amazemo iminsi, akaba ateganya kuyasangiza abamukurikiye. Ku wa Gatanu tariki ya 17 Ugushyingo ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetetse ko Manirakiza washinze ikinyamakuru UKWEZI Media Group afungurwa by’agateganyo, nyuma yo gusanga nta mpamvu zikomeye zatuma akomeza gukurikiranwa afunze. Manirakiza yari yaratawe muri […]

Nyamagabe:Ubwoba ni bwose ko bashobora kugarizwa n’amapfa atewe no kubononera imirima

Abaturage b’i Nyamagabe baratabaza nyuma y’uko ngo ngo hari sosiyete y’abashinwa yibasiye imiriima yabo yegereye ibirombe bicukurwamo umucanga n’amabuye y’agaciro bityo ngo bakaba bafite ubwoba ko bishobora kubateza amapfa. Aba baturage bo mu Murenge wa Cyanika bavuga ko bitewe n’iyo mpamvu imirima yabo yagiye itwarwa n’isuri bityo bakaba bafite ubwoba ko mu gihe abandi bazaba […]

Perezida George Weah yemeye ko yatsinzwe amatora

Perezida George Weah wa Liberia, yemeye ko yatsinzwe amatora y’Umukuru w’Igihugu yahatanagamo ashaka kuyobora iki gihugu muri manda ye ya kabiri. Weah yemeye ko yatsinzwe, nyuma y’uko Komisiyo y’amatora itangaje by’agateganyo amajwi y’ibyavuye mu cyiciro cya kabiri cy’amatora yabaye ku wa Kabiri w’iki cyumweru. Ni nyuma y’uko mu cyiciro cya mbere cyayo rwari rwabuze gica […]